Icyo Ambasaderi Mujawamariya atazibagirwa mu gihe cy’imyaka itatu yayoboye Mineduc

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 Mutarama 2018 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko kimwe mu bintu atazibagirwa kugeza avuyemo umwuka wa nyuma ari igihe mu bigo by’amashuri habonekaga ingengabitekerezo ya jenoside, iminsi ashimangira ko yamushaririye cyane.

Ambasaderi Mujawamariya Jeanne d’Arc yayoboye Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), kuva mu 2006 kugeza mu 2008 agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya ku ya 1 Werurwe 2013.

Mu kiganiro ‘The Interview’ gica kuri Tv10, yatanze mu Ukuboza 2017, Ambasaderi Mujawamariya, yakomoje ku kintu afata nk’igikomeye atazibagirwa mu buzima bwe.

Yagize ati ‘‘Ikintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye kugeza mvuyemo umwuka wa nyuma ni igihe mu mashuri habonekaga ingengabitekerezo ya jenoside.’’

Yakomeje avuga ko hari raporo yari yakozwe na Mineduc yagaragazaga ko hari amashuri arimo ingengabitekerezo ya jenoside, yaje no gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko.

Abadepite bamaze kwikorera igenzura baramuhamagaje we n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc.

Yagize ati ‘‘Icyo gihe ntabwo ubuzima bwari buryoshye, bwaranshaririye cyane; kumva uri kurera umwana kugira ngo azavemo umuntu w’umugabo cyangwa umugore ubereye igihugu ugasanga hagarutsemo ingengabitekerezo ya jenoside. Byabazwaga Minisitiri n’Umunyamabanga wa Leta icyo gihe, ariko ubundi inzego z’ibanze ni zo zagakwiye kuba zarabajijwe ibyo bintu. Abadepite ntabwo bajya bahamagaza inzego z’ibanze keretse gusa muri ‘audit financier’. Byari bikwiye kumpamagaza kuko Inteko Ishinga Amategeko ifite uburenganzira busesuye bwo gusaba guverinoma ibisobanuro.’’

Yakomeje avuga ko ubwo yari yitabye Inteko, hari aho byageze abadepite bashaka kumubaza ibibazo bijyanye n’ubuzima bwe bwite ariko amagambo yabwiriwe mu Nteko ubwo yari yayitabye yayakiriye.

Ambasaderi Uwamariya hari aho yageraga agashaka kugira ibyo asobanura ntabone uburyo.

Ati ‘‘Narabyakiriye kuko turi mu isi yagize ibibazo bitandukanye, ariko ntabwo nabibitse ngo mvuge ngo kanaka yambwiye iki. Ntabwo byanciye intege nakomeje gukora kandi nzakomeza gukorera igihugu kugeza ku mwuka wanjye wa nyuma, ndacyafite imbaraga. Njyewe ntabwo njya ntekereza ko navuye mu rubyiruko numva mfite imbaraga z’urubyiruko zo gukorera igihugu kandi nzagikorera kugeza igihe umwuka uzanshiriramo.”

Yishimira ko afatanyije na Minisiteri y’Uburezi, hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo ibiganiro bigamije gukangurira urubyiruko kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Mujawamariya Jeanne D'Arc, yatangaje ko kimwe mu byo atazibagirwa kugeza avuyemo umwuka wa nyuma ari igihe mu bigo by’amashuri habonekaga ingengabitekerezo ya jenoside

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza