Icyizere ni cyose kuri ‘télémédecine’, ikoranabuhanga mu buvuzi rigiye kwimakazwa mu Rwanda

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 4 Gicurasi 2018 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Muri iki gihe Isi igenda irushaho kuba nk’umudugudu umwe kubera ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi, biroroshye ko umucuruzi asorera ku Cyambu cya Mombasa, ibiro bishinzwe imisoro n’amahoro i Kigali bigahita bibimenya ako kanya.

Ingero ni nyinshi, ariko kuri iyi nshuro ikigenderewe ni ukurebera hamwe uko ikoranabuhanga riri kugenda risatira n’ibindi bice byari bisigaye ritaramamaramo, cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi.

Byinshi kuri iyi ngingo, IGIHE yegereye Umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda cy’Icyitegererezo mu by’Ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga (CEBE) Célestin Twizere, yemeza ko no mu buvuzi ikoranabuhanga rimaze kwigaragaza cyane binyuze cyane cyane mu buvuzi bw’iya kure (télémédecine ), aho muganga asuzuma cyangwa akavura umurwayi bategeranye.

Ati “Hifashishijwe télémédecine, umuganga w’inzobere uri mu bihugu nka Kenya, Uganda, Tanzania n’ahandi ashobora gufatanya n’abandi bari mu Rwanda n’ahandi ku Isi, bagasuzuma, bakavura cyangwa bagakora igikorwa cyo kubaga umurwayi kandi bategeranye”.

Yongeyeho ko ibyo bitagarukira ku buvuzi nyir’izina gusa, kuko binakuraho ko abarwayi basiragira bajya ikantarange gushaka inzobere nko mu Buhinde, muri Afurika y’Epfo n’ahandi.

Twizere ati “Kuri ubu aho bishoboka kuvura umurwayi atiriwe ajya kure ni igisubizo ku mpande zose, haba mu kubungabunga ubuzima bw’umurwayi ndetse no kumurinda gutakaza byinshi”.

Guhera tariki ya 15 kugeza kuri 18 Gicurasi mu Rwanda hazabera inama mpuzamahanga yo ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba izibanda ku gusesengura, kunononsora no kunoza ibikorwa by’ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga, ikazitabirwa n’impuguke zikabakaba 250.

Muri iyi nama kandi, u Rwanda ruzasangiza ibindi bihugu aho rugeze rukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi, ndetse abashakashatsi bazayitabira bakazungurana ibitekerezo kuri iyi ngingo banasangizanya ubuhanga buva mu bushakashatsi mu rwego rwo gufasha umurwayi kuvurwa neza kandi vuba adakoze ingendo nyinshi za hato na hato.

Twizere ati “Bizaba ari ingenzi ko Umunyarwanda yagera Nairobi akivuza, kandi akivuriza kuri dosiye asanganywe mu Rwanda, bitabaye nko gutangira bushya, bityo bikorohereza umusuzuma kumenya uko ubuzima bw’ubumurwayi bwari busanzwe bwifashe atavunitse”.

Uzaba ari umwanya kandi abarimu muri za Kaminuza zifite aho zihurira n’ubuvuzi n’ikoranabuhanga bazamenyeshwa kurushaho akamaro ko kwifashisha ikoranabuhanga mu gusangira ubumenyi n’ubushakashatsi.

Ku bibaza niba Ikoranabuhanga rivugwa ritazasiga intera nini hagati y’umurwayi na muganga we bityo ntihabeho ko umuganga azajya avura umuntu anamuzi yanamukozeho, Twizere avuga ko izi mpungenge nta we zikwiye guhangayikisha kuko ibizakorwa byose hazaba hariho muganga usanzwe uri kumwe n’umurwayi, ari na we uzaba amuhuza na ya nzobere izaba ari ahandi.

Jean Louis Sibomana umuturage wo mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Niboye yabwiye IGIHE ko ubwo buryo busakaye mu Rwanda byaba ari ingirakamaro.

Ati “Ahubwo byaratinze, kuko ni ibintu bizaruhura umurwayi gusiragira kandi ibyagendaga mu kujya gushaka muganga wa kure bizagabanuka bityo ikiguzi cyabyo ntaho kizaba gihuriye n’uko umuntu azavurwa atarenze umutaru. Ubusanzwe byasabaga kujya kwivuza ukanajyana n’umuryango wo kukurwaza, bikawusigira ubukene butavugwa”.

Ubusanzwe ikoranabuhanga muri serivisi zo kwa muganga ryari risanzwe ryifashishwa mu bijyanye no kubika amadosiye y’abarwayi muri gahunda yitwa e-health, aho nko ku barwayi bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, babikirwa amakuru binyuze muri buryo bw’ikoranabuhanga bwitwa TRACNET, bushobora gufasha umuntu aho yajya hose mu Rwanda.

Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe ni bimwe mu byatangiye kwifashisha uburyo bwa télémédecine mu gusuzuma no kuvura abarwayi.

Télémédecine ni uburyo bw'ikoranabuhanga bukoreshwa mu gusuzuma umurwayi umuganga batari kumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza