Icyizere ku gutangira vuba k’urubanza rwa Kabuga; Mpiranya na Kayishema bakomeje guhigishwa uruhindu

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 27 Mata 2021 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Dr Serge Brammertz, yavuze ko ibyo basabwaga ngo urubanza rwa Kabuga rutangire kuburanishwa babikoze hategerejwe ko umucamanza uzaruburanisha atanga itariki.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Mata 2021, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Dr Serge Brammertz ari mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, mu rwego rwo gutegura raporo ihoraho ashyikiriza Akanama gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kabiri mu mwaka.

Asobanura aho dosiye ya Kabuga igeze, Dr Serge Brammertz yavuze ko hari itsinda bakorana ryaje mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize rikorana n’Ubushinjacyaha Bukuru mu gushakisha amakuru y’inyongera ahakorewe icyaha, azifashishwa mu gushinja Kabuga Félicien wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko intambwe imaze guterwa mu gukusanya ayo makuru ishimishije. Ati “Twatanze inyandiko y’ibirego ivuguruye ku itariki 15 Mutarama, kuko twashakaga kwerekana ingero nyinshi zemeza ibyaha Kabuga aregwa, kandi ibirego byemewe n’umucamanza uzaburanisha urubanza rwe."

“Ubu turi gutegura ibijyanye n’inyandiko ntegurarubanza ku buryo mu mezi abiri cyangwa atatu ari imbere umucamanza mukuru azatubwira itariki impande zombi zizatangira inyandiko ntegurarubanza maze nyuma dutegereze ko atubwira itariki nyir’izina urubanza ruzatangirira n’aho ruzabera.”

Dr Serge yavuze kandi ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu gufata no kuzana abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko bamwe bamaze kumenya aho baherereye.

Ati “Mpiranya Protais ni umwe mu bantu turi gushakisha bikomeye, kubera ko dosiye ye ni imwe muri eshatu z’ingenzi zagombaga kuburanishwa, zirimo iya Kabuga na Bizimana.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe cyashize nabwo kandi navuze kuri Kayishema Fulgence, aho navuze ko dufite amakuru ahagije y’aho aherereye. Mbwira Akanama k’Umutekano [ka Loni] ko ntumva impamvu hari igihugu cyacumbikira abantu nka Kayishema kikabafasha gutoroka ubutabera.”

Mpiranya Protais ni umugabo w’imyaka 61 wahoze ari Umuyobozi w’Ingabo zarindaga Perezida Juvénal Habyarimana akaba yaragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kayishema Fulgence we yahoze ari Umugenzacyaha w’Igipolisi mu yahoze ari Komini Kivumu ya Kibuye, ashinjwa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gutanga amabwiriza y’ubwicanyi bwakorewe i Nyange mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko hari icyizere ko abantu bose bagize uruhare muri Jenoside bakihishahisha hirya no hino bazagezwa mu Rwanda bakaryozwa ibyo bakoze.

Ati “Nta rimwe tuzigera duhagarika kubakurikirana, tuzakomeza kubakurikirana aho bari hose, tuzakomeza gukorana n’ibihugu cyangwa se abandi bose bashobora kudufasha mu gushakisha amakuru y’abo bose bagiye bahunga ubutabera.”

Uruzinduko rwa Dr Serge Brammertz ruba buri mezi atatu, aho agirana ibiganiro n’inzego zitandukanye ku cyakorwa kugira ngo abantu basize bagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwe n’ubutabera.

Dr Serge Brammertz yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo Kayishema, Mpiranya n'abandi batorotse ubutabera bafatwe baryozwe ibyo bakoze
Umushinjacyaha Mukuru yemeje ko batazarambirwa gukurikirana abahunze ubutabera

Amafoto: The New Times


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .