Icyifuzo cya Depite Rusiha k’uzahagararira abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Kamena 2018 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Manda y’imyaka itanu abadepite batorewe iri kugana ku musozo ndetse imyiteguro y’amatora y’abazicara mu ntebe 80 z’Inteko Ishinga Amategeko irarimbanyije.

Abadepite bahagararira Abanyarwanda mu byiciro birimo n’icy’abafite ubumuga, aho uburenganzira bwabo bwubahirizwa binyuze mu mategeko atorwa, atuma bisanga muri sosiyete nk’abandi.

Muri manda igana ku musozo, abafite ubumuga bari bahagarariwe na Depite Rusiha Gaston, bariyubatse ndetse kuva mu 1994 inzego zose zafatanyirije hamwe mu guharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa. Muri Gahunda y’Igihugu y’Imbaturabukungu ya Kabiri (EDPRS II), abafite ubumuga bahawe umwihariko mu nzego zose.

Umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko cyangwa ikindi cyiciro cyihariye aba ifite inshingano zo guharanira ko amategeko atorwa atababangamira.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Depite Rusiha Gaston, yavuze ko imibereho y’abafite ubumuga yahindutse bitewe n’umwihariko bahawe.

Yagize ati “Imyaka itanu ngiye gusoza mu Nteko Ishinga Amategeko hari byinshi nishimira byagezweho. Nagerageje gukora ubuvugizi ndetse amategeko yasohotse n’ayemejwe nta ribangamiye abafite ubumuga.”

Ubusanzwe nta mategeko yihariye ashyirirwaho abafite ubumuga kereka nk’Itegeko Nshinga, irishyiraho Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga n’Amateka y’Abaminisitiri afasha ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko ndetse na za porogaramu zihariye nka NEP Kora Wigire n’izo kongera ubumenyi abari muri iki cyiciro zibafasha mu iterambere.

Imbogamizi k’uhagarariye abafite ubumuga mu myaka itanu ishize

Depite Rusiha yavuze ko mu mbogamizi yahuye na zo harimo izishingiye ku myumvire bitewe n’uburyo abafite ubumuga bafatwaga muri sosiyete.

Yagize ati “Tugitangira abantu ntabwo bumvaga ibintu by’abantu bafite ubumuga ndetse n’amazina bitwaga (ibicumba, kajorite, ibimuga, impumyi, umuzungu wapfubye n’andi) yari ababangamiye, anabapfobya. Ibyo kuba byarahindutse ndetse bikajya no mu magambo akoreshwa ni intambwe ifatika kandi bizakomeza kuko ubuvugizi ni ikintu gihoraho.”

Depite Rusiha Gaston yagaragaje ko ku guhindura amagambo ari muri Bibiliya apfobya abafite ubumuga bigomba ubushishozi.

Ati “Bibiliya ni igitabo gitagatifu, amazina ayirimo yakoreshejwe kuva kera; ntabwo wapfa kuyihindura mu munsi cyangwa umwaka umwe. Bisaba inzira ndende ngo ubashe guhindura igitabo nka Bibiliya. Twakoranye inama n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) na bo bemera ko ayo mazina abangamye, banatangije inyigo yo kuyahindura ariko sinakubwira ngo ejo cyangwa ejo bundi bizaba byakemutse. Icyo nakwizeza ni uko ari urugendo rugomba kugaragaramo inzego zitandukanye kuko u Rwanda si rwo ruhindura Bibiliya, bikorwa n’abandi.”
Depite Rusiha akomoza k’uzahagararira abafite ubumuga mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri yagaragaje ko yazibanda ku mibereho yabo kuko itaraba myiza.

Yagize ati “Umudepite uzatorerwa guhagararira abafite ubumuga ikintu cya mbere yazitaho ni imibereho y’abafite ubumuga ntabwo iramera neza. Ndavuga mu ngingo eshatu harimo iy’uburezi hagaharanirwa ko abafite ubumuga bahabwa uburezi n’ibikoresho nka mudasobwa bibafasha; byaratangiye mu byiciro byose ariko ntabwo biranozwa neza. Icya kabiri ni uburenganzira ku buzima aho usanga abafite ubumuga bataragira uburenganzira ku bikoresho bibafasha nk’insimburangingo n’inyunganirangingo n’ibindi bakeneye.”

Yakomeje agira ati “Mu mibereho rusange nka Girinka, Ubudehe, abafite ubumuga bagomba kwibonamo kugira ngo muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024 (yibanda ku nkingi eshatu arizo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere) bajye bashyirwamo.”

Abafite ubumuga bari mu byiciro bitandukanye birimo ubw’ingingo, kutavuga no kutumva, kutabona, uruhu, mu mutwe, ubw’ubugufi bukabije n’ubundi. Abafite ubumuga bakunze gusaba ko hajyaho itegeko ryemeza ijanisha mu myanya y’akazi, kwemererwa gutwara ibinyabiziga ku bafite ubwo kutumva no koroherezwa kubona ibikoresho n’imiti bifashishije mituweli.

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite igizwe n’imyanya 80 irimo 53 ihatanirwa n’imitwe ya politiki, 24 igenewe abagore, ibiri y’urubyiruko n’undi ujyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bitangire ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2018. Amatora y’Abadepite ateganyijwe ku wa 2 Nzeri ku Banyarwanda batuye muri Diaspora no ku wa 3 Nzeri 2018 ku b’imbere mu gihugu.

Depite Rusiha Gaston yagaragaje igikwiye kwibandwaho k'uzahagararira abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza