Icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’abanyamakuru kigiye gutangira

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 2 Nzeri 2016 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’icyiciro cya mbere cy’Itorero ry’abanyamakuru cyasojwe mu mpera z’umwaka ushize, ryitabiriwe n’abasaga 100, ikindi kigiye gutangira muri uku kwezi kwa Nzeri.

Iri Torero rizamara iminsi 11; hatagize igihinduka biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 18 kugeza ku ya 28 Nzeri 2016, rikazabera i Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iki cyiciro gikurikiye icya mbere cyatojwe guhera tariki ya 3 kugeza 12 Ukuboza 2015, cyari kigizwe n’abanyamakuru 119, bafite izina ry’ubutore ry’Impamyabigwi mu Nkomezamihigo.

Muri iri Torero abanyamakuru batojwe indangagaciro na kirazira, kuvuga ibigwi ababifite ndetse no kunenga ibigwari n’ibindi bitandukanye, na bo bahiga imihigo itandukanye, irimo kugaragaza indangagaciro yo kuvugisha ukuri, gusigasira umuco nyarwanda, gushyiraho isibo y’impamyabigwi, kwihesha agaciro no kugaragaza ibigwi by’u Rwanda n’abanyarwanda, gushishoza, gusesengura, kuba maso no kwamagana abashaka gukoresha abanyamakuru mu nyungu zitari iz’u Rwanda n’ibindi.

Impamyabigwi Musonera arakumbuza abanyamakuru Itorero

Musonera Sostene, umunyamakuru wa Paxpress, ni umwe mu bitabiriye Itorero ry’abanyamakuru mu cyiciro cya mbere. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yungukiyemo byinshi.

Yagize ati “Nari nsanzwe nziko mbere yo kuba umunyamakuru ndi umunyarwanda, ariko ibiganiro bitadukanye twahawe byarabishimangiye, mbere yo gushyira imbere ubunyamwuga ndi umunyarwanda singomba kwibagirwa amateka y’igihugu cyacu ahubwo ngomba gushyira imbere inyungu z’abanyarwanda. Ikindi nuko tudahejwe ahari ibigwi, ibi ntibivuze ko duhamya ibigwi gusa, tunagaragaza ahari ibigwari.”

Musonera yakomeje avuga ko yagiye mu Itorero yikandagira, aziko ari amabwiriza ngenderwaho abanyamakuru bagiye guhabwa. Ati “Mbere y’uko tugenda hari abavuga ko kujyana umunyamakuru mu itorero ari ukujya kumwoza mu bwonko, ariko ntabwo ari byo nabonye, twahawe ibiganiro ndetse no twungurana ibitekerezo ku cyakorwa hagamijwe guteza imbere itangazamakuru n’abanyarwanda muri rusange, hirindwa icyasubiza abanyarwanda mu macakubiri.”

Ku rwe ruhande ngo Itorero riteguye neza, ariko kandi hari icyo asaba. Ati “Abantu baza gutanga ibiganiro narabashimye muri rusange, uretse umwe waje adukanga, ashaka kwerekana ko afite ubundi bubash. Bene abo ngabo nifuza ko batakongera guhabwa umwanya mu Itorero, kuko bishobora gutuma umuntu afata Itorero uko ritari.”

Kujyana abanyamakuru mu Itorero byatangiye kwera imbuto

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, uri mu bitabiriye Itorero, ashima abaryitabiriye bose, akavuga ko umusaruro waryo watangiye kuboneka.

Ati “Twatangiye kubona umusaruro ugaragara ku Mpamyabigwi, kandi twizeye ko n’abazabakurukira ariko bizagenda. Ibyo bagaragaje bitagenze neza natwe twarabibonye kandi twizeye ko bizakosorwa.”

Gerald Mbanda, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri RGB, na we ashimangira ko gutoza abanyamakuru hari umusaruro bimaze gutanga. Ati “Umusaruro twarawubonye ni mwinshi , abantu bose barabishimye. Hari ibimaze gushyirwa mu bikorwa ibindi biracyakomeza.”

Rucagu arashimira Impamyabigwi byimazeyo

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umutahira Mukuru w’Intore, Rucagu Boniface, yavuze ko abanyamakuru batojwe mu cyiciro cya mbere, bagaragaje ko ibyo batojwe bitabaye amasigaracyicaro.

Yagize ati “Baje baziko ari ukubafungirana ngo batazavuga, ahubwo basanga babonye uburenganzira bwo kuvuga no kwisanzura kurushaho.Bafite n’urubuga rwitwa Impamyabigwi, barisanzura bagashima icyiza, bakagaya ikibi. Basigaye bakoresha n’amagambo meza ajyanye n’umuco wacu, batanga inama. Ibyo byose turabibashimira cyane.”

Yakomeje avuga ko biteganyijwe ko hatagize igihinduka abanyamakuru bazajya mu Itorero ku itariki zavuzwe haruguru. Ati “Gahunda twateguye ni uko Itorero ry’abanyamakuru ryazatangira tariki ya 18 kugeza ku ya 28 Nzeri hatagize igihinduka, ariko iyo tariki tuzayemeza neza nyuma y’itariki ya 6 Nzeri nibwo tuzakorana inama na Minisiteri y’umuco na Siporo. Nta wahamya ko izo tariki zizahinduka cyangwa zitazahinduka, ariko niko biteganyijwe.”

Yakomeje asaba abanyamakuru bazitabira Itorero mu cyiciro cya kabiri, kubanza kuganira n’abatojwe mu cya mbere. Ati “Mbahaye ikaze barisanga tuzabakira neza, tuzaganira neza, tuzicara hamwe dufate imyanzuro yo kunoza imirimo yabo , kandi turashima cyane bakuru babo bababanjirije, abazaza bazabanze baganire na bo kugira ngo bibabafashe kwinjira mu itorero neza.”

Umutahira mukuru w’Intore, avuga ko abitabira Itorero bahabwa umwanya wo kunenga, hagamijwe gukosora ibikwiye gukosorwa.

Bamwe mu bitabiriye itorero ry'abanyamakuru, icyiciro cya mbere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza