Icyerekezo gishya cy’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mboni z’ibyamamare

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Mata 2019 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rumaze kuba intangarugero mu mahanga nk’urugero rw’uko nyuma y’icuraburindi hashobora kuboneka umucyo, amateka agahinduka maze ahacuraga imiborogo hagashibuka icyizere cy’ejo hazaza.

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni abahamya b’ibyo babonye ubwo miliyoni y’Abatutsi bicwaga mu minsi 100 gusa amahanga arebera, ni n’abahamya b’uburyo bataheranwe n’ibibi, ahubwo bigashibukamo imbaraga zatumye bishakamo ibisubizo, ubu bakataje mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaye igihombo ku bantu n’ibintu, ituma imiryango imwe izima, indi hasigara imfubyi n’abapfakazi naho indi isigarana ibikomere mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Abahanzi nka bamwe mu bafite ijwi ryumvwa na benshi ni bamwe mu bakomeza gutanga umusanzu muri uru rugendo, bakanahamya ko intambwe imaze guterwa ikomeye nubwo kwiyubaka ari urugendo rurerure.

Patient Bizimana umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarokotse bakomeje kwiyubaka no kwiteza imbere.

Ati “Ubutumwa natanga ku banyarwanda ndetse n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, icya mbere ndabahumuriza mbabwira ngo bakomere. Nk’uko ijambo ry’Imana rivuga, "Imana yaturokoye urupfu rukomeye rutyo nanone iracyaturokora kandi twiringira ko izakomeza kuturokora (2 abakorinto 1:10).”

Niyitegeka Gratien umaze kwamamara nka Seburikoko avuga ko Jenoside yasize abapfakazi, imfubyi, inkomere ku mubiri no ku mutima, inasenya byinshi. Yashimangiye ko urwango rwatuma umuntu agera aho yumva ko yavutsa ubuzima mugenzi we rudakwiriye.

Ati “Urwango, ubugome, kugeza aho umuntu aziza undi uko yavutse bidakwiye kongera ukundi haba mu Rwanda no ku Isi yose, ntaho byagakwiye kuba. Ku bacitse ku icumu, ni ukubihanganisha muri ibi bihe bitoroshye aho umuntu aba yibuka ibihe bikomeye yanyuzemo, kubivuga biroroshye ariko ubundi birakomeye! Bakomere, batwaze gitwari, hamwe n’inshuti n’ubuyobozi tuzagera kuri byinshi byiza.”

Umuhanzi muri Sinema Nyarwanda, Murenzi Jolie asanga bikwiye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa uko ari, kugira ngo ajye avanwamo amasomo ngo ibyabaye bitazasubira.

Ati “Nk’umubyeyi nabashishikariza kwigisha abana babo ku mahano yagwiriye u Rwanda no kubizeza ko bitazongera kubaho kuko byatewe n’abakoloni n’ubuyobozi bubi, no kubashishikariza gukunda igihugu mbere y’amagara yabo.”

Yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ababarira mu ntwari, kubera ukwihangana bagize bakabasha kongera kwiremamo icyizere no kwiyubaka.

Ati “Nabashishikariza gukundana cyane nk’umuryango no gusigasira ibyagezweho n’ubuyobozi bwahagaritse Jenoside.”

Bugingo Ndanga uzwi nka Pastor P mu gutunganya indirimbo, yavuze ko mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, u Rwanda rumaze kwiyubaka mu ngeri zitandukanye z’ubuzima, akizera ko urubyiruko rufite imyaka 25 kumanura rwubakiye ku musingi ukomeye utanga icyizere cy’u Rwanda, rutandukanye n’urwo mu myaka yashize.

Ati “Twagize amahirwe akomeye Imana iduha umuyobozi ushoboye (yagereranyije n’umubyeyi w’u Rwanda) ubona ibintu uko bikwiye kumera, utanga amahirwe ku bato ngo bubake u Rwanda rutubereye.”

Yasabye Abanyarwanda gusigasira amateka no kuyigisha ibiragano bizaza, akigishwa neza kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben we yavuze ko ‘U Rwanda turimo ubu ni umuryango ushyize hamwe kandi uharanira kujya imbere gusa. Imana ishimwe yaduhaye ubuyobozi bwiza.”

Yasabye ko Abanyarwanda bakomeza kwimakaza amahoro, ubumwe n’urukundo kandi abantu bakaba hafi abacitse ku icumu cyane cyane mu bihe byo Kwibuka.

Mugisha Gatera Arnaud [Dj Marnaud] we yavuze ko u Rwanda rumaze kugera kure mu iterambere.

Ati “U Rwanda rwateye imbere, ndubona mu majyambere ku mubano mwiza hagati y’abarutuye, ku butegetsi bwiza, ubona ko u Rwanda rukomeje kugenda rutera imbere cyane kandi ni ibintu bigaragarira amahanga.”

Aline Gahongayire we yavuze ko u Rwanda ruhagaze mu mashimwe y’Imana kuko urebye aho rwavuye n’aho rugeze, ni Imana yabikoze.

Ati “Ndabwira abarokotse, ni muhumure kuko hari impamvu twasigaye kandi niba twaracitse ku icumu byemeza ko tugomba kubaho. Tugomba kubaho neza duharanira ko ibyabaye bitazongera kandi amateka yaranze igihugu ntabwo agomba kuduherana.”

“Ikindi nabwira urubyiruko, ni mwebwe Rwanda rw’ejo. Urubyiruko duhaguruke dukore, ntihakagire uvuga ngo sinshoboye, niba uwacitse ku icumu agerageza kwiyubaka sinzi niba uwavutse nyuma ya Jenoside yananirwa gukorera igihugu.”

Yavuze ko yabonye gusenga ari byiza ndetse abwira Abanyarwanda bose kubikora no kubaha Imana igihe cyose.

Olivis wo mu itsinda Active we yavuze ko abona u Rwanda nk’igihugu kitaheranwe n’amateka ahubwo nyuma ya Jenoside cyazamuye igikundiro gifitiwe, cyongera kwiyubaka.

Ati “U Rwanda njyewe ndubona nk’igihugu kitaheranwe n’amateka ahubwo nyuma ya Jenoside kigaharanira gukomeza kwibuka abacyo cyabuze no kwiyubaka. Kwiyubaka bigatuma kigera ku iterambere ugereranyije n’ibyabaye.”

Masamba Intore we avuga ko u Rwanda arugereranya na paradizo yo ku Isi.

Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda ruhagaze neza cyane, uko rwari rumeze nyuma yaho gato byari biteye agahinda ariko ubu birasa neza abantu bariyubatse. Abacitse ku icumu ubona ko babyakiriye, baribuka ariko bakiyubaka bihagije. Urebye umuvuduko u Rwanda ruriho ni ukuri ni paradizo yo mu Isi.”

“Ubutumwa naha cyane urubyiruko ni ugukomera rugakora, rukita ku mateka y’u Rwanda, rukayubakiraho hanyuma rukumva ko aribo igihugu gitezeho amizero. Hari ababarariye amajoro, abaguye ku rugamba kugira ngo Jenoside ihagarikwe bari abasore. Ubu igihugu kimeze neza, ahasigaye bagomba kusa ikivi cya bakuru babo. Ni inshingano zikomeye zishaka ko buri wese yitanga agakora ibishimishije ku buryo u Rwanda rutazongera guhura n’amage.”

Yahumurije abarokotse ababwira gukomera bagakomeza n’abandi, no kureba kure ntibatwarwe n’ayo mateka mabi, bakibuka ariko biyubaka ku buryo u Rwanda ruzaba icyitegererezo ahantu hose.

Aline Gahongayire yavuze ko u Rwanda ruhagaze mu mashimwe y’Imana
Dj Marnaud w'imyaka 23 asaba urubyiruko gufatanyiriza hamwe mu kubaka igihugu
Masamba Intore we agereranya u Rwanda na paradizo yo ku Isi
Olivis wo muri Active yavuze ko abona u Rwanda nk’igihugu kitaheranwe n’amateka
Pastor P we yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rumaze kwiyubaka mu ngeri zitandukanye z’ubuzima
Patient Bizimana abona nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abanyarwanda bataraheranywe n’agahinda ahubwo bakomeje kwiyubaka no kwiteza imbere
Niyitegeka Gratien yasabye Abanyarwanda kwirinda urwango rugera aho bifuza kwambura abandi ubuzima
Mugisha Benjamin yavuze ko u Rwanda ari umuryango ushyize hamwe kandi uharanira kujya imbere
Umuhanzi muri Sinema Nyarwanda, Jolie Murenzi, we yashishikarije ababyeyi kwigisha abana babo ibyerekeye amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza