00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyayi cy’u Rwanda kigiye kujya cyoherezwa muri Pakistan nta handi kinyuze

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Icyayi cy’u Rwanda kigiye kujya cyoherezwa muri Pakistan kitabanje kunyura ku yandi masoko nyuma y’imikoranire myiza hagati y’iki gihugu n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda.

Ibi byagarutsweho nyuma y’ibiganiro byahuje Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Muhammad Khan n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Robert Bafakulera, ku wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021.

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Robert Bafakulera, yagaragaje ko kugeza ubu Pakistan ari igihugu cya kabiri mu gukoresha icyayi cy’u Rwanda nubwo byasabaga kukigurira ku yandi masoko mpuzamahanga kuko kigura hejuru ya 40% by’icyoherezwa mu bihugu bya Aziya.

Yavuze ko binyuze mu masezerano y’imikoranire, u Rwanda rwazajya rwohereza muri icyo gihugu icyayi bitagombye kunyuzwa ku yandi masoko.

Ati “Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda yagaragaje ko agiye kubiganiraho n’inzego z’abikorera iwabo kugira ngo mu mezi atatu tube dusinyanye amasezerano y’ubufatanye. Icya mbere ni uko Pakistan igura icyayi cyo mu Rwanda ari iya kabiri ku Isi. Icyo twaganiriye rero ni uko aho kugira ngo icyayi bakigure ahandi hantu ahubwo bajya bakigura mu Rwanda.”

Yagaragaje ko icyayi cy’u Rwanda kigiye kugira irindi soko ryagutse kuko Pakitsan ituwe n’abaturage basaga miliyoni 200.

Bafakulera kandi yagaragaje ko abacuruzi b’u Rwanda bazungukira byinshi muri iyo mikoranire birimo no kuba bazoroherezwa mu kurangura ibicuruzwa nk’umuceri, imashini zifashishwa mu buhinzi n’ibikoresho byifashishwa mu kubaga bisanzwe bigurirwa muri icyo gihugu.

Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Muhammad Khan, yavuze ko na bo bigiye kuborohera kubona icyayi cy’umwimerere kuko bazajya bakikurira mu Rwanda.

Yagize ati “Tuzabasha kugurira icyayi mu Rwanda, bitabanje kunyura mu kindi cyerekezo. Pakistan yabonaga icyayi cy’u Rwanda binyuze mu bindi bihugu ariko ibi bizafasha kuzamura isoko hagati y’abanyarwanda bohereza icyayi mu mahanga n’abanya-pakistan.”

Umuyobozi w’uruganda rw’Icyayi rwa Mushubi, Roger Rwasa, yabwiye The NewTimes ko kwaguka kw’isoko ry’icyayi cy’u Rwanda babyitezeho byinshi birimo igiciro gihamye no gukundisha amahanga icyayi cy’u Rwanda.

Ati “Abanyapakistani bazabasha kubona icyayi cy’umwimerere kivuye mu Rwanda, kubera ko rimwe na rimwe hari n’igihe icyayi cyavangwa n’aho cyabanje kunyura bikarangira umuguzi wa nyuma ajyanye icyayi kitameze neza.”

Uretse Ambasaderi wa Pakistan wakiriwe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke, bagiranye ibiganiro bigamije imikoranire mu guteza imbere ubucuruzi.

Manyeruke yagaragaje ko ibihugu byombi bisanzwe bibanye neza ariko ko bifuje ko n’inzego z’abikorera zibijyamo mu kuzamura ubucuruzi bukorwa ku mbande zombi.

Bafakulera yasobanuye ko gukorana na Zimbabwe, abikorera bo mu Rwanda bizabafasha kwagura isoko ry’ibyo bakora.

Ibiganiro byahuje Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda n' Umuyobozi wa PSF, Bafakulera byari bigamije uko hakongerwa isoko ry'ibyoherezwa muri ibyo bihugu bitanyuze ahandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .