Icyatumye icyaha cy’ubushoreke gikurwa mu mushinga w’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 Ukwakira 2017 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Umushinga w’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda wemejwe n’abadepite muri iki cyumweru, ntugaragaramo icyaha cy’ubushoreke cyari gisanzwe gihanishwa igifungo gishobora kugera no ku myaka ibiri.

Ubushoreke busobanurwa nk’imibanire nk’umugabo n’umugore ku buryo buhoraho ku bantu batashyingiranywe, umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha cyakoreshwaga harimo ingingo iteganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubushoreke, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 200.

Ubwo hemezwaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rizasimbura iryakoreshwaga, abadepite bagaragaje impungenge zo kuba ingingo zaravuye kuri 766 zikagera kuri 360, aho hari ibyaha n’ibihano byakuwemo birimo nko guta urugo n’ubushoreke.

Depite Mukayuhi Rwaka Constance yavuze ko kuba mu mushinga w’itegeko rishya ubushoreke budahanwa nyamara ubusambanyi bugahanwa kandi byombi ari ibyaha bisenya umuryango, ari ikibazo.

Yagize ati “Hari ibibazo dufite bya gatanya biri muri sosiyete, nonese niba dutangiye kudahana n’ubushoreke, ubwo ni ukuvuga ngo tubafunguriye inzira mwikorere ubushoreke, ubwo turubaka gute umuryango uhamye.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode

Depite Mukantabana Rose nawe yagize ati “Ese leta yarengera gute umuryango idahana abasenya umuryango. Ubushoreke njyewe mbifata nk’icyaha cyo gusenya umuryango kuko mbifata nk’ubusambanyi bukozwe ku buryo bwisubiramo kuko ubusambanyi iri tegeko rirabuhana byagera ku bushoreke ngo ntibuhanwa. Dukuyemo ubushoreke twaba dusubiye inyuma.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yasobanuye ko basanze ubushoreke n’ubusambanyi ntaho bitandukaniye bakiyemeza kujya babuhana kimwe kuko nubwo inyito zitandukanye ariko ibikorwa ni bimwe.

Yagize ati “Ubushoreke ni ubusambanyi bukozwe ku buryo bwisubiramo, niyo mpamvu twarebye dusanga ubusambanyi ntaho butaniye n’ubushoreke kuko kimwe ni ubusambanyi bwisubiramo. Bitandukanye ku nyito ariko ibikorwa ni bimwe.”

Impinduka ku cyaha cy’ubusambanyi

Umushinga w’itegeko riteganya ibihano n’ibyaha uteganya ko umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha cy’ubusambanyi, iyo abihamirijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Nubwo uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza aho rwaba rugeze hose iyo yisubiyeho akareka ikirego cye, ntabwo kwisubiraho bihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo.

Ibi bisobanuye ko gufunguza uwasambanye bitakiri mu bubasha bw’uwahemukiwe gusa kuko n’umucamanza yemerewe gusuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga bitewe n’uko icyaha cyakozwe.

Minisiteri y’ubutabera isobanura ko ibi bizakuraho icyasaga nko kubyinisha muzunga inzego z’ubutabera, aho uwahemukiwe yafungishaka uwamuhemukiwe yamara gushira umujinya cyangwa yokejwe igitutu n’imiryango agahita ajya kumufunguza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza