Icyatumye ibigo by’abanyamahanga byahawe isoko bikerereza kugeza ibitabo mu mashuri

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 Mata 2018 saa 09:27
Yasuwe :
1 0

Nyuma y’aho Minisiteri y’uburezi (Mineduc) itangarije ko ibizamini bya leta bizakorwa uyu mwaka bitazashingira ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi kubera ko ibitabo byatinze kugera ku mashuri, ibigo by’abanyamahanga byashinjwe kuba aribyo bigira uruhare muri uku gutinda.

Amasomo y’inyongera yagombaga kubazwa mu kizamini cya Leta hakurikijwe Integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi (Competence Based Curriculum) n’Ikoranabuhanga (ICT), Ubuvanganzo mu rurimi rw’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili mu cyiciro rusange; Imibare (Sub-mathematics) n’Igifaransa mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Amakuru agera kuri Rwanda Today avuga ko uku gutinda kw’ibitabo byaturutse ku kuba byinshi mu bigo byahawe isoko ryo kubikora ari iby’abanyamahanga, byifashisha Abanyarwanda mu kubigeza ku mashuri kubera ko byo bidafite amashami mu gihugu.

Umuntu usobanukiwe iby’iki kibazo yavuze ko ibigo 10 muri 15 byahawe kugeza ibyo bitabo ku mashuri mu byiciro bibiri bya mbere by’ishyirwa mu bikorwa ry’integanyagisho nshya byahuye n’imbogamizi mu kubigeza aho bikenwe, mu gihe ibindi byahagaritse kubisohora kubera impamvu zirimo gukosora amakosa no kuba Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) gitinda kwemeza ko byujuje ibisabwa.

Yagize ati “Byinshi muri ibi bigo mpuzamahanga ntibyari bifite amakuru na make ku bijyanye n’aho ishuri riherereye, cyangwa ibikenewe ngo bigezweyo. Kuba bidafite amashami mu gihugu byatumye bitabasha gukirikana no kumenya niba uwishyuye yarabigeje ku mashuri.”

Mu minsi ishize hari amakarito y’ibitabo agera ku 186 yasanzwe mu nzu mu karere ka Karongi, ikigo cyabisohoye ndetse n’ibindi bitatu nibyo bivugwaho kuba bitarigeze bigeza igitabo na kimwe ku mashuri ari hirya no hino mu gihugu.

Ni mu gihe Guverinoma yari yarateganyije ko ibitabo ndetse n’ibindi bikoresho bigamije gushyira mu bikorwa integanyanyigisho nshya bigomba kuba byamaze kuboneka mu mwaka w’amashuri wa 2016 na 2017, ibizamini bya mbere biyishingiyeho bigakorwa mu 2018.

Umwaka ushize Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadia Biraro, yagaragaje ko gutinda kw’izi mfashanyigisho byagize ingaruka ku myigishirize, dore ko na raporo ubwayo igaragaza ko n’aho ibitabo byabashije kugera bitakoreshejwe kuko abarimu nta mahugurwa bigeze bahabwa.

Ingengo y’imari yari igenewe uburezi mu myaka ibiri ishize yagaragazaga ko Mineduc yagombaga gukoresha miliyari 6.8 Frw mu gukoresha no kugeza ku mashuri ibitabo 1,830,380, n’aho andi asaga miliyari ebyiri agakoreshwa mu guhugura abarimu.

Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, yatangaje ko basabye ibigo byahawe amasoko kwihutishwa ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu masezerano, imbogamizi zirimo gukora ibitabo byaburaga zikaba ziri gukemurwa ku buryo iyi nteganyagisho nshya izatangira kugeragezwa umwaka utaha.

Gutinda kw’ibi bitabo ndetse na Diplôme z’abarangije amashuri yisumbuye biri mu byatumye abayobozi batanu ba REB barimo Dr. Musabe Joyce wari ukuriye Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho na Dr. Tusiime Rwibasira Michael wari ukuriye Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi birukanwa.

Isomero ry'ishuri (Ifoto/ The East African)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza