00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyakomye mu nkokora gahunda ya Zipline yo kugeza imiti mu ngo z’abafite indwara karande

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 Ugushyingo 2021 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo gitanga serivisi zo kugeza amaraso n’imiti mu bitaro bitandukanye mu Rwanda hifashishijwe indege zitagira abapilote, Zipline cyatangaje ko kuba hari ibyangombwa kitarabona biri mu byakereje gahunda cyari kihaye yo gutangira kugeza imiti mu ngo z’abafite indwara karande nka diabetes n’izindi.

Muri Gashyantare 2021 nibwo Zipline yari yatangaje ko iteganya gutangira kugeza imiti mu ngo z’abaturage batuye ahantu bibagora kujya kwa muganga gufata imiti, by’umwihariko abarwaye indwara za karande basanzwe bazi neza imiti bafata, nka diabétè, umwijima, kanseri, umuvuduko w’amaraso n’abandi bafata imiti ya buri kwezi kandi bibagora kugera ku bitaro.

Ni gahunda iki kigo cyavugaga ko izatangira mu mezi abiri uvuye muri Gashyantare. Ni ukuvuga ko yagombaga gutangira muri Mata, gusa kugeza n’ubu iyi gahunda ntiratangira.

Mu kiganiro IGIHE n’umukozi wa Zipline yavuze ko icyadindije iyi gahunda ari uko hari ibyangombwa batarabona.

Yagize ati “Gahunda ntabwo iratangira haracyari ibigomba kwemezwa n’ibigo bimwe na bimwe tukiri gukoraho. Bigomba guca mu nzengo zitandukanye kuri ubu nibyo tukiri gukoraho”

Uyu mukozi ntiyigeze atangaza itariki nyirizina iyi gahunda izatangiriraho, gusa yavuze ko ibisabwa byose biri kugana ku musozo ku buryo yatangira mu gihe cya vuba.

Iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016 ari na ho ha mbere ku Isi cyahereye, gifite ibyicaro bibiri i Kayonza n’i Muhanga, ndetse kikaba gitanga serivise zacyo mu bigo nderabuzima 260, mu gihe intego ari ukugera ku bigo nderabuzima 700 mu gihe kiri imbere.

Kuri ubu Zipline iri kwizihiza imyaka itanu ishize itangiye gukorera mu Rwanda, aho ubuyobozi bwayo buvuga ko no mu byo bishimira harimo kuba yaratangiye ifite abakozi b’Abanyarwanda batatu ubu bakaba barenga 120.

Zipline yavuze ko icyakomye mu nkokora gahunda yayo yo kugeza imiti mu ngo z’abafite indwara karande ari ibyangombwa itarabona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .