Icukumbura ku kibazo cy’abize uburezi muri PIASS na CUR babwiwe ko batemerewe guhabwa akazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mutarama 2021 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Tariki 5 Mutarama 2021, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yandikiye ibaruwa abayobozi b’uturere bose, abamenyesha ikibazo cy’abanyeshuri bize uburezi mu Ishuri Rikuru y’Abaporotesitanti mu Rwanda, PIASS na Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, CUR.

Iryo tangazo ryavugaga ko hari abanyeshuri bize muri izo Kaminuza bafite impamyabushobozi za Intermediate Certificate Awards cyangwa A1, Inama y’amashuri makuru na Kaminuza yakoze isesengura igasanga “zidakwiye guhabwa agaciro kangana mu itangwa ry’akazi kubera ko mu bisabwa kugira ngo umunyeshuri ahabwe A1 harimo no kuba yarize ndetse agakora imenyerezamwuga mu kwigisha ariko bikaba byaragaragaye ko abanyeshuri bize muri PIASS na CUR batahawe iryo somo ryo kwimenyereza umwuga.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yamenyesheje uturere ko abakozi bari mu kazi barinjiye hashingiwe ku mpamyabumenyi ya A1 zatanzwe na PIASS na CUR bahawe igihe cy’umwaka umwe kugira ngo babe bujuje ibisabwa ku myanya barimo.

Ati “ Umukozi uzaba ataruzuza ibisabwa ku mwanya arimo azawukurwamo kubera kutuzuza ibisabwa kuri uwo mwanya.”

Yavuze ko ku batarinjira, umukandida watsinze ikizamini yemererwa gushyirwa mu kazi ari uko yujuje ibyangombwa bisabwa.

CUR nta kibazo ifite, PIASS yaratunguwe

Umuyobozi Mukuru wa CUR, Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi yabwiye IGIHE ko hari amakuru yumvikanye nabi, agatangazwa nk’aho abarangije muri CUR na PIASS bose batemerewe kubona akazi mu Rwanda kandi atari byo, kuko abavuzwe mu ibaruwa ari abize uburezi gusa, kandi nabo ari abatararangije Bachelor’s Degree (A0)

Yagize ati “Abarangije izo Kaminuza bafite uburenganzira nk’abandi barangije mu zindi bagahabwa dipolome (Bachelor’s Degree).”

Musenyeri Gahizi yavuze ko muri Kaminuza yabo nta gahunda ihari yo gutanga dipolome y’icyiciro cya A1 bagamije kohereza abanyeshuri ku isoko ry’umurimo, ko uwiyandikishije wese aba yujuje ibyangombwa kandi akiga kugera kuri A0, yarakoze imenyerezamurimo riteganyijwe, yararangije umubare wa credits (uduce tw’amasomo) ategetswe, agasoza amasomo kandi abiherewe uruhushya na HEC.

Icyakora Musenyeri Gahizi yavuze ko nk’andi mashuri yose, CUR yemerera umunyeshuri ubishatse, icyemezo cy’uko hari icyiciro runaka yarangije cyizwi nka ‘To Whom’, gusa kikaba kidasobanuye impamyabumenyi.

Yavuze ko mu gihe yaba agishyiriye abakoresha bigenga ashakayo akazi, bafite uburenganzira bwo kugira icyo bamugenera bashingiye ku cyiciro runaka cy’amasomo yize.

Musenyeri Gahizi yavuze ko haramutse hari umukoresha wo mu bigo bya Leta watanze akazi ku bantu batujuje ibyangombwa, uwo aba arenze ku mabwiriza ku giti cye.

Yavuze ko ahandi hari urujijo, ari uburyo ibaruwa yandikiwe uturere, nta kopi zagenewe izo Kaminuza kandi nazo zararebwaga n’ikibazo.

Umuyobozi muri PIASS waganiriye na IGIHE yavuze ko ikibazo cyabaye kireba abanyeshuri bize A1 mu ishami ry’uburezi.

Yavuze ko mu mwaka wa 2013, bashyikirije HEC porogaramu bashakaga kwigisha mu bijyanye n’uburezi ikemezwa. Icyo gihe ibijyanye no kwimenyereza ntabwo byari birimo kandi HEC yari yabisuzumye.

Batangiye kwigisha, byumvikana ko hari abanyeshurri barangije muri icyo gihe bagahabwa impamyabumenyi zabo, bakajya mu mirimo.

Umwaka ushize, ngo nibwo HEC yabamenyesheje ko mu masomo batanga hagomba kuba harimo n’imenyerezamwuga, bityo ko n’abahawe impamyabumenyi mbere bari ku isoko ry’umurimo bagomba kubanza kwimenyereza.

Yavuze ko bazafasha abanyeshuri babo bari mu mirimo bakimenyereza kugira ngo buzuze ibyo basabwa na HEC, ndetse n’abatarajya ku isoko ry’umurimo bazafashwa ku buryo barangiza bujuje ibisabwa byose.

Ku bari ku isoko ry’umurimo, MIFOTRA yatangaje ko basabwa kuba bujuje ibyangombwa babura bitarenze tariki 31 Ukuboza 2021.

Umuyobozi Mukuru wa CUR, Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi, yatangaje ko kuvuga ko abarangije mu ishuri ayobora batemerewe akazi bihabanye n'ukuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .