00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICK yohereje abanyeshuri mu Buholandi guhahayo ubumenyi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi mu Karere ka Muhanga, batangiye kwerekeza mu Buholandi guhahayo ubumenyi nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Kaminuza yo muri icyo gihugu n’iri shuri ryo mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ayo masezereno yasinywe hagati ya ICK na Kaminuza yitwa Christian University of Applied Sciences/ Christelijke Hogeschool Ede (CHE) iherereye mu Mujyi witwa Ede mu Buholandi yatangiye mu 2019.

Kugeza ubu ICK imaze koherezayo abanyeshuri bane barimo babiri bagiyeyo mu 2019 n’abandi babiri bagiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nzeli 2021.

ICK ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko abanyeshuri babiri bayo buriye indege kuri uyu wa Gatatu berekeza mu Buholandi bagiye kongererwa ubumenyi mu gihe cy’amezi atanu.

Yagize iti “Abanyeshuri babiri baturutse muri ICK bafashe indege yerekeza mu Buholandi ku masomo azamara amezi atanu ku bijyanye n’itumanaho n’iterambere rirambye. Bagiyeyo ku bw’amasezerano y’ubufatanye hagati ya ICK na CHE.”

Abo banyeshuri ni Habagusenga Jean Luc wiga mu mwaka wa Gatatu mu ishami ry’inozabubanyi na Iragena Kabera Evelyne wiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’Itangazamakuru.

Usibye guhana abanyeshuri n’abarimu CHE yemeye kuzaha ICK ibikoresho bya Radio na Televiziyo bizakoreshwa mu kwigisha mu ishami ry’Itangazamakuru ndetse n’ibyo mu ishami ry’inozabubanyi (Relation Publique) birimo ibifata amajwi n’amashusho.

Habagusenga Jean Luc wiga muri ICK mu wa Gatatu mu ishami ry’inozabubanyi yerekeje muri Kaminuza ya CHE
Iragena Kabera Evelyne wiga muri ICK mu mwaka wa Gatatu mu Ishami ry’Itangazamakuru yerekeje mu Buholandi guhaha ubumenyi
ICK ihereye mu Karere ka Muhanga igirana imikoranire na CHE yo mu Buholandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .