00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri filime ‘Unzi Igice’ ikebura abanyarwanda baba mu mahanga baharabika urwababyaye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’ubushakashatsi TH3 (Turashoboye Hashingiwe ku bintu 3:Ibitekerezo , Impano n’ubumenyi ) kigamije guhanga udushya no kubyaza umusaruro ibitekerezo , impano n’ubumenyi biri mu bantu by’umwihariko mu rubyiruko rw’u Rwanda, cyakoze filime ivuga ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho no inakebura abaruharabika bari hanze.

Iki kigo gifite umushinga wo gukumbuza u Rwanda abanyarwanda baba mu mahanga batahaheruka, cyakoze filime iri ku rwego mpuzamahanga.

Iyi filime yiswe “Unzi Igice” bishatse kuvuga ko hari abantu baba bazi u Rwanda ariko ugasanga baruzi igice. Yarangije gukorwa ihabwa igihugu binyujijwe muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Minema .

Nyirinkindi Uwizeyimana Clement, uhagarariye iki kigo giherereye mu Ntara y’Amajyepfo , yavuze ko iyi filime bakoze igaragaramo ibintu bituma buri munyarwanda yibaza ibibazo byinshi mu mutima we harimo no kwibaza uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu cye.

Avuga ko hagaragaramo intambara ikomeye cyane y’abantu bari mu gihugu n’abari hanze yacyo bavuga nabi u Rwanda ku bw’inyungu babifitemo bagahangana n’abandi bakivuga neza berekana n’ibimenyetso .

Hanagaragaramo kandi intambara itoroshye y’ababuza abana bakuriye mu mahanga kugera mu Rwanda kugira ngo batamenya ukuri bahishwe, muri iyi harimo umukecuru ushaje kandi urwaye waraze abana be imitungo yarangiza akabasaba ko hari n’abandi bantu 12 ashaka ko bashyira impano yabageneye.

Impano zitangwa muri iyi filime hari izitangwa zihabwa, uwazanye gahunda ya Girinka munyarwanda , uwasubije imitungo ba nyirayo, uwazanye uburezi kuri bose, uwazanye Mituelle de Santé , uwazanye indangamuntu itagira ubwoko ndetse n’uwahaye abagore ijambo.

Ni filime yiganjemo ikoranabuhanga cyane ku buryo iryohera umuntu wese wayirebye, irimo amashusho menshi agaragagaza iterambere ry’igihugu. Igihe izagira hanze ntabwo kiramenyekana neza gusa ni muri uyu mwaka.

Iki kigo cyakoze iyi filime ubusanzwe cyakira abantu bafite impano zishobora kujya ku isoko ry’u Rwanda cyangwa hanze yarwo zikaba zabyazwa umusaruro.

Ikigo cy’ubushakashatsi TH3 cyakoze iyi filime cyakoze robot yumva, ivuga , icana umuriro wa gaz cyangwa ikawuzimya , igatereka amasafuriya atandukanye ku mashyiga , ifite ubushobozi bwo gushyira amazi mu byo kurya , byashya igakuraho ibiryo ikabibika ,ukaza kugera mu rugo byamaze gushya, iki kigo kikaba ari ihuriro ry’abanyabugeni , n’abanyabukorikori n’abanyabugenge.

Iyi filime igaragaramo Mariya Yohana
Nyirinkindi Uwizeyimana Clement uhagarariye ikigo cyakoze iyi filimi
Uyi ni umwe mu bagaragara muri iyi filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .