Ibyo wamenya ku bihugu bizaserukira Afurika mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 31 Gicurasi 2018 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Mu gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya, Afurika izaserukirwa n’ibihugu bitanu byitezweho byinshi birimo guhindura amateka mabi yo kutarenga umutaru muri iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi muri ruhago.

Ibihugu 13 muri 54 bigize Afurika nibyo bimaze kwitabira Igikombe cy’Isi, kure byageze akaba ari muri ¼ byakozwe na Cameroun mu 1990; Sénégal mu 2002 na Ghana mu 2010. Ese 2018 izasiga amateka mashya kuri uyu mugabane?

Ibyo wamenya ku bihugu bizaserukira Afurika

1. Misiri

Mohamed Salah (nimero 10) Misiri izaba igenderaho mu Burusiya, yishimanye na bagenzi be nyuma yo kubona itike y'igikombe cy'isi

Iki gihugu kirusha ibindi amateka muri ruhago y’imbere kuri uyu mugabane dore ko kimaze kwegukana Igikombe cya Afurika inshuru nyinshi (zirindwi), ariko ku rwego rw’Igikombe cy’Isi kiba insina ngufi ndetse cyari kimaze imyaka 28 kitabasha kubona itike yo kucyitabira.

Ni ku nshuro ya gatatu Misiri igiye gukina iri rushanwa, bwa mbere mu 1934 ikaba yarasezerewe muri 1/8 itsinzwe na Hungary 4-2 isubirayo mu 1990 isezererwa mu matsinda nta mukino n’umwe ibonyemo amanota atatu.

Mu rugamba rwo gushaka itike yo kwitabira icy’uyu mwaka, Misiri yari mu itsinda E hamwe na Uganda, Ghana na Congo Brazaville. Yitwaye neza mu mikino itandatu itsinda ine, itsindwa umwe inganya undi.

Icyizere gishingiye muri Salah

Mu itsinda A iki gihugu kirimo hamwe n’u Burusiya, Saudi Arabia na Uruguay, gihabwa amahirwe menshi yo kuba cyazajya muri bibiri bizazamuka muri 1/8 hashingiwe ku busatirizi bwiza gifite buyobowe na Mohamed Salah wagitsindiye ibitego bine mu munani cyinjije mu gihe cy’amajonjora.

Nyuma y’aho uyu rutahizamu wa Liverpool agiriye ikibazo cy’imvune kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League akavunika urutugu, igihugu cyose cyacitse umugongo gusa byamaze kwemezwa ko azajyana na bagenzi be ariko akazasiba umukino ubanza bazakina n’u Burusiya.

Inararibonye ry’umutoza w’Umunya-Argentine Héctor Cúper w’imyaka 62 watoje amakipe atandukanye arimo Valencia yo muri Espagne yagejeje ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League inshuro ebyiri zikurikirana mu 2000 na 20001, ni kimwe mu bizafasha Misiri kimwe n’irya kapiteni wayo, Essam El Hadary w’imyaka 45 uri no mu bakinnyi bakuze bazajya mu Burusiya.

2. Tunisia

Tunizia izaba ihanganye n'u Bubiligi, u Bwongereza na Panama mu itsinda G

Iki gihugu giherereye mu Mujyaruguru ya Afurika kitabiriye igikombe cy’Isi inshuro enye harimo mu 1978, 1998, 2002 na 2006 hose gisezererwa mu matsinda.

Mu gushaka itike yo kwitabira icy’uyu mwaka, Tunisia yari mu itsinda A hamwe na Congo Kinshasa, Libya na Guinea, ibasha gutsinda imikino ine muri itandatu, indi ibiri irayiganya.

Iyi kipe y’ikiragano gishya cy’abakinnyi nka Wahbi Khazri na myugariro Aymen Abdennour wahoze akinira AS Monaco, mu Burusiya izaba ihanganye n’ibihugu birimo u Bubiligi, u Bwongereza na Panama mu itsinda G ikaba isabwa kuza muri bibiri bya mbere kugira ngo yandike amateka mashya yo kugera muri 1/8.

Umukinnyi ngenderwaho

Kimwe na Misiri, Tunisia yagize ibyago byo kuvunikisha rutahizamu igenderaho Youssef Msakni ukinira Al Duhai muri Quatar kuri uyu wa Gatandatu ubwo ikipe ye yakinaga umukino wa nyuma usaza shampiyona yanegukanye.

Ikipe ya Al Duhai yatangaje ko uyu mukinnyi azamara hagati y’amezi atatu n’ane hanze y’ikibuga. Msakni w’imyaka 27 yatsinze ibitego 25 muri shampiyona uyu mwaka asoza ari uwa kabiri inyuma y’Umunya-Maroc, Youssef El-Arabi watsinze 26 ndetse mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi yari mu bagize uruhare runini.

3. Nigeria

Kapiteni John Obi Mikel (wambaye 10) azaba ayoboye bagenzi be mu Burusiya mu gikombe cy'isi

Nigeria imaze kwitabira igikombe cy’Isi inshuro eshanu; eshatu muri zo yabashije kurenga amatsinda isezererwa muri 1/8 harimo n’igiheruka muri Brazil.

Uyu mwaka yabonye itike mu buryo butoroshye kuko yari mu itsinda rikomeye rya Cameroun ifite igikombe cya Afurika, Zambia na Algeria. Mu mikino itandatu, yatsinze ine, inganya umwe itsindwa undi.

Nigeria iri mu itsinda D hamwe na Argentine, Croatia na Iceland mu gikombe cy’Isi ikaba iri mu bihugu bizaserukira Afurika bihabwa amahirwe menshi yo kugera.

Umukinnyi igenderaho

Iki gihugu cyagize abakinnyi bakomeye mu mateka nka Jay-Jay Okocha, Sunday Oliseh, Nwankwo Kanu n’abandi, uyu mwaka kizaba kigendera kuri Kapiteni John Obi Mikel wahoze akinira Chelsea; ubu akaba ari muri Tianjin Teda mu Bushinwa akazafatanya n’abakinnyi bakomeye nka Alex Iwobi, Kelechi Iheanacho Victor Moses bazaba bayoboye ubusatirizi.

Nyuma yo kugerageza abatoza b’abenegihugu barindwi mu myaka ine ishize bahabwa amahirwe yo gutoza iyi kipe bikanga bose igahabwa Gernot Rohr, wanyuze mu makipe nka Bordeaux, Nice na Nantes mu Bufaransa, yayisubije ku murongo kuva mu 2016 kugeza ubu akaba ari naho icyizere ifitiwe cyo kwitwara neza gishingiye.

4. Maroc

Maroc izaba ifite akazi gakomeye mu Burusiya ko kwikura imbere ya Espagne, Portugal na Iran

Maroc imaze kwitabira igikombe cy’Isi inshuro enye, mu 1986 nibwo yabashije kurenga amatsinda gusa, isezererwa muri 1/8. Yaherukaga kubona itike mu 1998.

Mu gushaka itike y’icy’uyu mwaka, Maroc yari mu itsinda C hamwe na Côte d’Ivoire, Gabon na Mali irivamo bigoranye itsinze imikino itatu muri itandatu, indi itatu irayinganya.

Mu gikombe cy’Isi ifite urugamba rukomeye kuko iri mu itsinda rimwe na Espagne, Portugal, zose zitoroshye hakiyongeraho na Iran nayo itari agafu k’imvugwarimwe.

Umukinnyi igenderaho…

Mu gihe Espagne izaba ifite Busquets, David Silva na Iniesta na Portugal ifite Cristiano Ronaldo, Maroc izaba igendera kuri rutahizamu Hakim Ziyech ukinira Ajax mu Buholandi gusa uhagaze neza kuko yatsinze ibitego icyenda atanga imipira ivamo ibitego 15 umaka ushize muri shampiyona.

Ifite n’abakinnyi nka Younes Belhanda wa Galatasaray, Nabil Dirar wa Fenerbahce na kapiteni Medhi Benatia ukinira Juventus bafite inararibonye ndetse bashobora kuzatanga akazi gakomeye.

5. Sénégal

Rutahizamu Sadio Mane niwe icyizere cya Sénégal cyo kwitwara neza mu Burusiya kiriho

Iki nicyo gihugu cyabashije kugera kure muri iri rushanwa mu bizaserukira Afurika uyu mwaka kuko inshuro imwe gusa kimaze kuryitabira, cyasezerewe muri ¼ na Turikiya mu 2002.

Nyuma y’igihe kirekire bategura, Sénégal ubu ni imwe mu makipe afite abakinnyi beza barimo Kalidou Koulibaly, Cheikhou Kouyate, Kara Mbodji, Mame Biram Diouf n’abandi. Mu gushaka itike yo kwitabira iri rushanwa, bari mu itsinda rimwe na Burkina Faso, Cape Verde na Afurika y’Epfo, batsinda imikino ine muri itandatu banganya ibiri.

Icyizere cya Sénégal cyo gusubiramo amateka yakoze mu 2002 kiri kuri rutahizamu wa Liverpool Sadio Mane uri mu bakinnyi bitwaye neza bakanageza ikipe ye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uyu mwaka.

Mu Burusiya, iyi kie izaba ifita akazi gakomeye imbere ya Colombia mu itsinda H gusa ibindi bihugu nka Pologne n’u Buyapani ishobora guhanganira nabyo umwanya wa kabiri wayifasha kujya muri 1/8.

Indi nkuru wasoma : Ibyo wamenya ku bihugu bihabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’Isi n’ibishobora gutungurana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza