00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo ukwiriye kwitaho mu gihe utetse ukoresheje Gaz

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda yashyize imbere gushishikariza abaturarwanda gutekera kuri gaz. Ni igicanwa kimaze kwitabirwa n’abatari bake mu Banyarwanda kuko nibura abarenga 5% by’abatuye mu Mujyi batekesha gaz.

Nubwo ariko ubwitabire mu gukoresha gaz bugeze ku kigero gishimishije, hari impanuka za hato na hato zijya zumvikana cyane mu bice by’imijyi ziturutse ku nkongi y’umuriro yatewe na gaz.

Umukozi ushinzwe ubukangurambaga ku mikoreshereza ya Gaz muri Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), mu ishami ryayo rishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), Issa Karera, avuga ko gaz ari igisubizo kirambye ku kibazo cy’ibicanwa, ariko ko nanone abayikoresha bagomba kwigengesera, bakareba ko icupa bayiguriyemo ndetse n’amashyiga yayo bitangiritse, hanyuma bakanamenya uko bakwitwara igihe havutse inkongi.

Ati “Abacuruza gaz n’ibikoresho byayo nabo bafite uruhare rukomeye mu gukumira impanuka za gaz. Icya mbere basabwa kugenzura ni ibikoresho byayo bakareba buri gihe ubuziranenge bw’icupa ndetse ishyiga n’umugozi bya gaz bacuruza.”

“Icya kabiri ni ukwirinda gutwara nabi icupa ririmo gaz riva ku mucuruzi rijya mu rugo. Si byiza na gato gutwara icupa ririmo gaz ritambitse, ricuramye,ku igare, moto cyangwa mu modoka. Rigomba gutwarwa riteretse neza mu buryo buhagaritse. Turasaba rwose abacuruza gaz bazijyana mu ngo kwitwararika iki kintu”.

Karera avuga kandi ko umutetsi ukoresha gaz nawe afite uruhare rukomeye mu kwirinda inkongi y’umurimo yaturuka ku ikoreshwa nabi ryayo.

Ati “Si byiza gutekera kuri gaz uticaye iruhande rwayo kuko ushobora kujya kure ntumenye ko yagize ikibazo ukabimenya inkongi yarenze igikoni. Byaba byiza kandi icupa rya gaz riteretswe hanze ahari igicucu kandi hari umwuka uhagije, rikubakirwa rikarindwa abana baryonona. Mu mikoreshereze myiza ya gaz, igikoni gikwiriye kuba gifunguye igihe dutetse.”

Avuga ko abakoresha gaz bose bakwiye kwibuka gufunga amashyiga n’icupa igihe barangije kubikoresha kugira ngo bazibe icyuho cyose yacamo ikajya hanze.

Ati “Usanga hari abarangiza guteka bakazimya amashyiga gusa ariko ntibafunge icupa. Ibi si byiza kuko gaz ishobora gusohoka iturutse ku mutwe w’icupa, ikajya hanze ikivanga n’undi mwuka mu nzu, waza gucana inkongi y’umuriro igafata inzu n’ibirimo. Ingo zirimo abana bato by’umwihariko zigomba no kubuza abo bana kwegera no gukinira aho icupa rya gaz n’amashyiga biherereye.”

Karera avuga ko umuntu wese ukoresha gaz, agomba kwitegereza ko umugozi uva ku icupa rya gaz uyijyana ku mashyiga ucometse neza kandi utanyura ahantu hari umuriro nko hafi y’imbabura ndetse na regirateri (regulator) ikaba imeze neza ku buryo nta gaz inyuramo ngo isohoke hanze ikwirakwire mu nzu.

Ati “Iyo gazi yakwirakwiye mu nzu kubera kuva kw’icupa cyangwa umugozi udacometse neza, agashashi ako ari ko kose kaba gashobora guteza inkongi. Ni byiza ko uwo mugozi ucomekwa neza ukaba ukomeye”.

Wabigenza ute igihe wumvise ko gaz yakwiye mu nzu?

Karera avuga ko iyo gaz iva igakwirakwira aho utekeye ushobora kubibwirwa n’impumuro yihariye.

Ati “Igihe cyose wumvise impumuro yihariye mu gikoni utabona icyayiteye, ugomba kwihutira kureba ko nta cyuho kiri ku mashyiga, ku mugozi cyangwa ku icupa kirimo gutuma gaz isohoka, hanyuma ukihutira gufunga icupa n’ahandi hose yaba isohokera.”

Karere yavze ko bimwe mu byo ugomba kwihutira gukora igihe ubonye gaz yasohotse, ari ugufunga iziko n’icupa ukarisohora hanze, ugafungura amadirishya n’inzugi kugira ngo gaz yakwiriye mu nzu isohoke, ukirinda icyateza igishashi icyo ari cyo cyose mu cyumba cyakwiriyemo gaz nko gucana ikibiriti, kwatsa no kuzimya ibikoresho bikoresha amashanyarazi (radio, telephone, ipasi, gucana amatara n’ibindi) ndetse no kwigizayo ibikoresho nk’imbabura yaka n’ibindi byateza inkongi.

Mu bindi bishobora gutuma gazi iturika harimo kuba icupa ryayo n’amashyiga biteretse ahantu hatagera umuyaga kandi hari ubushyuhe bukabije. Hari kandi kuba ishyiga ryaka ukazunguza icupa ushaka kumva isigayemo cyangwa se ukariryamisha nabyo bishobora guteza impanuka.

Karere avuga ko igihe habayeho inkongi, ushobora kwitabaza umucanga cyangwa se ikiringiti cyangwa se ugakoresha icupa rya kizimyamoto cyane ko ryo ryizewe ku kuzimya inkongi iyo ari yo yose igihe itarazamuka ngo ikwire inzu yose. Asaba uwabona ubushobozi wese ko yagura icupa rya kizimyamoto, akaba yaryifashisha igihe icyo ari cyo cyose, nk’uko abatwara imodoka baryitwaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .