00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maj Gen Bayingana yavuze ibyabereye Camp-Kigali ubwo ingabo za RPA n’iza Habyarimana ziteguraga kuvangwa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 4 May 2024 saa 08:01
Yasuwe :

Maj Gen Bayingana Emmanuel yatangaje ko mu ntangiriro za 1994 ubwo abanyapolitike ba FPR Inkotanyi bari bari mu Rwanda bitegura gushyiraho guverinoma ihuriweho, ingabo na zo zari mu myiteguro yo kwihuza, ndetse bagiraga amahugurwa bahuriramo muri Camp-Kigali ariko yatunguwe no kubona harimo abo bari kumwe bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabigarutseho kuru uyu wa 3 Gicurasi 2024 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa abari abakozi b’icyahoze ari Inama Nkuru Iharanira Amajyambere (CND), ubu ni Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Maj Gen Bayingana yatangaje ko nyuma y’amasezerano y’amahoro ya Arusha yasinywe muri Kanama 1993, Abanyapolitike ba FPR Inkotanyi bageze mu ngoro ya CND nyuma n’abasirikare batangira kwitoza uko bazahuza ingabo zari iza Leta n’iza RPA-Inkotanyi.

Yanavuze ku buryo mu mahugurwa bakoreraga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryari muri Camp Kigali, bajyaga baganira n’abasirikare ba Leta yariho icyo gihe bibaza impamvu y’intambara kandi babona bose ari bamwe.

Ati “Umwaka wa 1993 urangira na 1994 itangira icyo gihe rwose abanyapolitike ba RPF barageze hano [muri CND], icyo gihe rwose hari gahunda yo guhuza ndetse n’ingabo zigahura, nagize umugisha wo kuza muri ayo mahugurwa yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, ESM, hariya haje kuba KIST, tukigana, tugasangira tukaganira n’Abasirikare ba Habyarimana [FAR]”

“Kuba dusangira, twigana cyangwa dusangira amafunguro ya kumanywa tukaganira tuti ariko ubundi turapfa iki? Ukabona umuntu wese uri aho ku meza aravuga ati ‘abanyapolitike kuki baduhemukiye ko ndeba twese turi Abanyarwanda, ubu koko turapfa iki?’”

Maj Gen Bayingana yagaragaje ko ibyo babonaga muri ayo mahugurwa byabahaga icyizere ko abantu bashobora kubana neza, intambara igahagarara burundu.

Ati “Mu by’ukuri byaduhaye ikintu cyiza cyo kumva ko u Rwanda ari igihugu cyiza, Abanyarwanda ari abantu beza twumvise ko dushobora kuba twabana neza intambara igahita ihagarara nk’uko byari byahagaze. Ntabwo twari tuzi ko hari imigambi mibisha bari gutegura.”

Yavuze ko bamwe mu bari muri ayo mahugurwa baguye ku rugamba abandi bishora muri Jenoside ndetse abadapfuye barahunga.

Ati “Abandi bakoze jenoside abandi barahunga, ubu baratorongeye ariko hari bake baje biyunga kuri RPA imaze gufata Leta mu 1994. Bagiye mu bice bitandukanye bitewe n’umutimanama wa buri muntu n’ubutwari bwe cyangwa se ubugwari bwe.”

Yahamije ko tariki 7 Mata 1994 Leta yatangije kwica Abatutsi ndetse bashaka kwica abasirikare n’abanyapolitike bari bari muri CND kugira ngo bashobore gukora Jenoside nta nkomyi.

Iyi nzu yari irinzwe n’ingabo za MINUAR ariko ntacyo zakoze ngo zihagarike ubwicanyi bwakorwaga. Ingabo 600 za RPA zari muri CND zararwanye zitabara Abatutsi haba mu gace zarimo ndetse no mu bindi bice by’igihugu kugeza kuwa 4 Nyakanga 1994 ubwo Inkotanyi zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu cyose.

Maj Gen Emmanuel Bayingana yagaragaje ko yatunguwe no kubona abasirikare bahuguranwaga ngo ingabo zihuzwe bijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages