Ibyo Gen Kabarebe yibuka byaranze iminsi ya mbere y’ingabo za RPA

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Urugendo rw’imyaka 30 FPR Inkotanyi ibayeho ni uruhurirane rw’ibyishimo n’amarangamutima ababaje kuri bamwe; aho usanga ku ruhande rumwe abantu bibuka intsinzi yagejeje u Rwanda ku kuba igihugu kitarangwamo n’amacakubiri, abandi bakibuka ibihe bibabaje byaranze urwo rugamba gusa aho igihugu kigeze ubu hakabatera akanyamuneza.

Ni urugamba rusobanurwa nk’igihe abantu baranzwe n’ubwitange bwo ku kigero cyo hejuru nk’aho Minisitiri w’Ingabo Gen Kabarebe yibuka umwana w’imyaka 18 wari ku rugamba rwo kubohora igihugu yasanze mu rufunzo yapfuye ahagaze afite imbunda ku rutugu.

Gusa ngo ibyo byose bituma umuntu hari icyo yishimira kuko imyaka 30 ishize hari igihugu buri Munyarwanda wese yisangamo bitandukanye n’uko hari abahezwaga bazizwa uko bavutse, bakagereranywa n’inyamaswa.

Ati “Iyo urebye neza mu myaka ya za 87, njye nari umusirikare, nari maze imyaka nk’ine cyangwa itanu mu gisirikare, nari mfite imyaka nka 26 gutyo. Icyo gihe twumvaga ko hari ibikorwa byo kubohora igihugu cyacu, ibyo bikorwa njye sinari mbirimo, ariko narumvaga nk’uko urubyiruko namwe hano muba mwumva hari ibikorwa muri FPR. Wenda hari abari babizi nka ba Muzehe Tito [Rutaremara], bo bari bazi ibiriho bikorwa neza ariko twarakurikiraga”.

Uyu Tito Rutaremara mu 1986 nibwo yari arangije amashuri ya Kaminuza mu Bufaransa aho yigiye Licence, Maîtrise ndetse na Doctorat; gusa akaba yari asanzwe ari umunyamuryango wa RANU yaje guhinduka FPR Inkotanyi.

Yari umwe mu bagize itsinda ryo kureba uko RANU yavugururwa hagamijwe kwegera urubyiruko, abagore n’abandi b’ingeri zose.

Tito yigeze kubwira Umunyamakuru wa IGIHE ati ‘icyo gihe RANU yanshinze uwo murimo ndawukora kugeza mu gihe cy’amezi arindwi. Icyo gihe twari bane. Mu 1987 mu kwezi kwa 12 nibwo RANU yarangiye hanyuma FPR iravuka ari nako nahise mba Umunyamabanga Mukuru wa RPF niko guhita dutangira gukora, FPR tuyigeza mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no hanze yacyo.”

Gen James Kabarebe ubwo yaganirizaga urubyiruko ruhuriye mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, ku Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017, yavuze ko mu myaka ya 1987 hari inyota yo kuvuga ngo Abanyarwanda bagomba gushaka igihugu cyabo bisanzuramo, byaje kugirwamo uruhare n’ababyeyi bareze neza urubyiruko rwafashe iya mbere muri urwo rugamba.

Ati “Ndibuka ko muri 87 mu gihugu twarimo, abana benshi cyane bataye amashuri [mu wa mbere w’amashuri yisumbuye, mu wa Kabiri, mu wa Gatatu, mu wa Kane...] n’urangije Kaminuza ntajye gushaka akazi, icyo gihe hari harahanze ibintu byo kujya gushaka akazi muri za Afurika y’Epfo, mu gihe cya Apartheid, abana benshi cyane n’abarangije za Kaminuza bose bajya mu gisirikare mu gihugu twarimo cya Uganda kandi ukabona bacyitangiye. Nta kwinginga kwabagamo, barwaniraga kuza mu gisirikare kandi ingorane ari nyinshi cyane.”

Ubuzima bw’Abanyarwanda bw’icyo gihe ngo bwaranzwe no kwihangana ku kigero cyo hejuru, kuko kugira ngo bamare imyaka myinshi mu bihugu aho hari nk’impunzi, ntabwo ari ibintu byari byoroshye kuko ubuzima bwari bugoye yaba Nakivara, Ncungerezi, Cyangware, Tolo, Mushiha, Bibwe; hose ngo si ahantu hari hakwiye kuba abantu.

Ati “Amahirwe yo kubaho yari make cyane, ariko kugira ngo bashobore kubaho bagere aho bashobora kubohora igihugu cyabo ni intambwe ndende cyane.”

Minisitiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe, yasobanuye ko urubyiruko rwahagaritse Jenoside, rwari rufite umuhate ku buryo rutaterwaga ubwoba n'urupfu

Abari abayobozi ba RPA bose bari urubyiruko

Gen James Kabarebe asobanura ko mu kubohora igihugu, hari hakenewe ubundi buryo butari inzira ya Politiki yifashishwaga na FPR kuko Leta yari iriho itari yiteguye kujya mu biganiro.

Ibyo nibyo byatumye hajyaho RPA wari umutwe wa gisirikare ushamikiye kuri FPR, uyoborwa n’urubyiruko kuva ku musirikare mukuru wo hejuru.

Ati “Kuva ku muyobozi wo hejuru, ba Nyakwigendera Fred [Rwigema], Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Ba Bunyenyezi; abo bose babaye aba ofisiye bakuru, ba majoro bande ku myaka 22 […] ntabwo twabonaga abo bayobozi bacu bafite imyaka 22,23,24 ngo tubabone nk’abana, twababonaga nk’abayobozi, natwe ubwacu ntabwo twibonaga nk’abana, twibonaga nk’abantu bafite ibitekerezo n’umugambi, nta gihe twatekereje ko duciriritse.”

Ikintu kimwe gituma FPR idahinduka

Kabarebe asobanura ko byashobokaga ko FPR yahinduka ikaba nk’andi mashyaka yari mu gihugu ariko hari ikintu kimwe gusa cyayifashije kudahinduka.

Ati “ Buriya kuvangura FPR na Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] biragoye cyane, gutandukanya uru rugendo, ugatandukanya Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] n’urugamba n’intsinzi yarwo ni ibintu bigoye cyane. Muri make njye ku bwanjye, umuntu umwe yagize hafi 100% mu kudasubira inyuma k’uru rugamba rwacu.”

Kugira ngo ingabo za RPA zifate umurongo umwe, ngo nabyo byafashe igihe kinini kuko zari zigizwe n’abari bavuye muri Congo, Uganda, Tanzania na Uganda mu bice bitandukanye; bahuriye ku kuba bifuza kubohora igihugu cyabo.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François, yavuze ko mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu na mbere gato, Abanyarwanda bari barataye icyizere cyo kubaho mu buryo bwa burundu.

Ati “Ntabwo muri kiriya gihe byari byoroshye kuko abantu bari barataye icyizere, kugeza n’aho bamwe bumvaga ko kuticwa ari nk’imbabazi bagiriwe, bakabishima. Ngira ngo mwajyaga mwumva ko ngo uwahoze ari Perezida w’u Rwanda [Habyarimana] ngo ni umubyeyi ariko ngo ntatwica. Kugera aho umuntu yumva ko utakwica ari umuntu mwiza nk’aho waba warabereyeho gupfa.”

Ngarambe yakomeje avuga ko urubyiruko rwagize uruhare kugira ngo ruzamure icyizere cyo kumva ko ari Abanyarwanda, ko hari icyo bageraho bakoreye hamwe; byose byashimangiwe n’ubwitange bwarwo.

Ati “Kwitanga, ni uguheba byose, kumva icyo gihe umwana w’Umunyarwanda ava mu mashuri, ata amashuri ngo agiye ku rugamba, byumvwaga na bake ariko urubyiruko rwarabikoze. Kumva ko leta ishyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange ishobora gutsindwa ntibyari byoroshye ariko urubyiruko rwabyumvishije benshi rutanga n’urugero.”

Ibi bikorwa by’urubyiruko, Ngarambe abibona nk’umusaruro ukomeye mu myaka 30 ishize kuko hari igihugu ‘abasaza turasaza neza, namwe ababyiruka murabyiruka neza, ariko ntitugomba kwibagirwa na rimwe aho twavuye’.

Gen Kabarebe yavuze ko mu 1987, urubyiruko rwinshi rwataye amashuri kugira ngo rujye muri Kaminuza

Amatariki y’ingenzi mu mateka ya FPR Inkotanyi

1979: Ivuka rya RANU (Rwandese Alliance for National Unity) yaje guhinduka FPR Inkotanyi, iyi RANU yashingiwe mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

1980: Opollo Milton Obote wari warahesheje ubwigenge Abagande bigobotoye ubukoloni bw’Abongereza yagarutse ku butegetsi bwa Uganda maze yemeza ko Abanyarwanda bari ku butaka bw’igihugu cye bahambirizwa bakirukanwa aho yakoresheje ijambo rivuga ngo “Uwaje kera ni we uzagenda mbere”.

Ku wa 6 Gashyantare 1981: Yoweri Kaguta Museveni yatangije intambara y’ishyamba aherekejwe n’Abanyarwanda barimo Fred Gisa Rwigema. (Urugamba rwabereye mu Majyaruguru ya Uganda mu bantu barurwanye 96 % byari Abanyarwanda).

1980-1981: Obote yashyize mu bikorwa umugambi we wo kwirukana impunzi z’Abanyarwanda zari muri Uganda.

Ku wa 26 Mutarama 1986: Museveni abifashijwemo n’Abanyarwanda yafashe ubutegetsi bwa Uganda.

Ku wa 25 Ukuboza 1987: Habaye inama ya RANU yageze ku musozo wayo hafatiwemo imyanzuro ikomeye irimo ivuka ry’Umuryango FPR-Inkotanyi (Front Patriotique Rwandais), inyandiko z’iremezo: intego, imigambi, amategeko remezo ndetse n’imyitwarire yayo.

Muri iyi nama ni ho hemejwe ishyirwaho ry’abakada, urugaga rw’urubyiruko ndetse n’urugaga rw’abategarugori.

Ku wa 01 Ukwakira 1990: FPR-Inkotanyi yatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ku wa 02 Ukwakira 1990: Nyuma y’umunsi umwe urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, Fred Gisa Rwigema wari Jenerali Majoro wari uyoboye urugamba, yarasiwe i Kagitumba [Nyagatare] arapfa.

Ku wa 20 Ukwakira 1990: Paul Kagame yavuye muri Amerika; Inkotanyi zisubira inyuma zihindura imirwanire y’intambara zitangira urugamba bundi bushya.

Ku wa 1 Ugushyingo 1990: Inkotanyi zatangiye urugamba rwo mu ishyamba zigamije kubohora u Rwanda aho abaturage barwo bamwe bicwaga na leta ya Habyarimana.

Ku wa 3 Ugushyingo 1990: Inkotanyi zafashe umuhanda ujya Gatuna.

1991: Umwana wavukaga i Kibungo wari wariyunze ku ngabo za RPA yahimbye indirimbo y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ari nayo ikoreshwa muri iki gihe.

Ku wa 23 Mutarama 1991: Inkotanyi zafashe Gereza ya Ruhengeri.

Kuva muri Kanama kugera mu Ugushyingo, Inkotanyi zari zarashinze ibirindiro mu Mutara mu cyo bise “Intambara y’Ibirindiro”. Muri icyo gihe aho Inkotanyi zari zimaze gufata zahitaga “u Rwanda mu Rundi”.

Ku wa 16 Nzeri 1991: Uyu munsi habaye imishyikirano hagati ya leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi. Iyi mishyikirano yabereye mu yahoze ari Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) ahitwa Nsele-Gbadolite.

Werurwe kugera muri Kanama 1992: Habayeho iyiswe “Intambara yo Kugota”.

Ku wa 04 Kanama 1992: Hatangiye imishyikirano ya Arusha.

Ku wa 06 Kanama 1992: Igitero cy’i Byumba.

Ku wa 01 Nyakanga 1992: Guhagarika intambara, igikorwa cyiswe “Ceasefire” mu rurimi rw’Icyongereza.

1993: Indirimbo ya FPR ni bwo yaririmbiwe ku Murindi ubwo hari hahuriye amashyaka yose, iririmbwa na Unit ya 101 y’ingabo za RPA.

Ku wa 03 Kanama 1993: Isubukurwa ry’imishyikirano ya Arusha.

Ku wa 28 Ukuboza 1993: Inkotanyi muri CND i Kigali.

Ku wa 06 Mata 1994: Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, hatangira ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside.

1994 Mata-Nyakanga: FPR-Inkotanyi yari mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ku wa 04 Nyakanga 1994: Inkotanyi zifata Kigali.

Ku wa 19 Nyakanga 1994: Ishyirwaho rya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ku wa 25 Kamena 2003: Habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu yatsinzwe na Paul Kagame umukandida wari watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ku wa 20 Ukuboza 2012: I Kigali, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bizihije Yubile y’imyaka 25.

Ku wa 11 Kanama 2010: Perezida Kagame wari watanzwe na FPR Inkotanyi nk’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yatorewe manda ya kabiri n’amajwi 93.08%

Ku wa 17 Kanama 20017: Perezida Kagame n’abandi banyamuryango ba FPR-Inkotanyi batashye icyicaro gishya cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uwo munsi ni nabwo yemejwe nk’umukandida w’uyu muryango mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 03 no ku wa 04 Kanama 2017

Ku wa 22 Kamena 2017: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basaga 200 baherekeje Paul Kagame kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ubwo yari agiye gutanga kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ku wa 04 Kanama 2017: Perezida Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu yindi manda y’imyaka irindwi n’amajwi 98.79%, aza kurahira ku itariki ya 18 Kanama 2017.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, yavuze ko mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu na mbere gato, Abanyarwanda bari barataye icyizere cyo kubaho mu buryo bwa burundu
Jokate Mwegelo, Umukobwa wubatse izina muri sinema yo muri Tanzania, niwe wari uhagarariye ishyaka rya CCM muri iyi Nama Nkuru y'Urugaga rw'Urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi
Urubyiruko rwibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi rukurikiye impanuro z'abayobozi batandukanye
Umwe mu nshuti za FPR Inkotanyi wari uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi muri Djibouti ageza ijambo ku bari bitabiriye iyi nama nkuru
Uwari uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi muri Congo Brazzaville ageza ijambo ku rubyiruko rwa FPR Inkotanyi
Urubyiruko rwasabwe kubakira ku mateka yaranze bakuru barwo mu myaka 30 ishize
Minisitiri w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, acinya akadiho hamwe n'urubyiruko rwari rwitabiriye iyi nama nkuru
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga 1600 nibo bari bitabiriye iyi nama
Jokate ageza ijambo ku rubyiruko rugenzi rwe rugize FPR Inkotanyi
FPR Inkotanyi iri kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 imaze ibayeho

Amafoto na video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza