Ibyo bamwe mu bakuru b’ibihugu batangaje ku irahira rya Perezida Kagame

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Kanama 2017 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Umuhango w’irahira rya Perezida Kagame wabaye wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017, wahagurukije Afurika yose iteranira i Kigali ngo yifatanye n’Abanyarwanda mu guterura ikivi cy’imyaka irindwi benshi bahamya ko ari ugukomeza amavugurura aganisha uyu mugabane wose ku iterambere no kwigira nyako.

Kuva ku wa Kane ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali cyakiraga ubutitsa indege z’abakuru b’ibihugu, ba minisitiri w’intebe, abaminisitiri, intumwa z’ibihugu n’inshuti z’u Rwanda baje gushyigikira Perezida Kagame watowe ku majwi 98.79%.

Uyu munsi udasanzwe witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 17 barimo; Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Sassou Nguesso wa Congo Brazaville; Idris Deby Itno uyobora Tchad; Faure Gnassingbé wa Togo; Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo; Alpha Conde wa Guinea; Ali Bongo Ondimba wa Gabon na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn.

Hari kandi Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh; Omar al-Bashir wa Sudani; Uhuru Kenyatta wa Kenya; Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda; Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada; Perezida w’Agateganyo wa Nigeria, Yemi Osinbajo; Edgar Chagwa Lungu wa Zambia ndetse na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou.

Babinyujije ku nkuta zabo za Twitter, bamwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye irahira rya Perezida Kagame, bagaragaje ko bakozwe ku mutima n’uburyo yongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda kandi Akarere na Afurika yose bamwitezeho byinshi.

Nka Perezida wa Niger, Issoufou Mahamadou‏ yagize ati “Ni iby’agaciro kwitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame. Ubucuti bw’u Rwanda na Niger nibusugire.”

Perezida watowe Uhuru Kenyatta, nawe yavuze ko yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame, kandi byerekana ibyo Kenya n’u Rwanda bihuriyeho.

Yagize ati “Uruzinduko rwanjye mu Rwanda, rwari rugamije kongera imbaraga mu mubano n’ubufatanye bisanzwe hagati y’ibihugu byombi. By’umwihariko mu iterambere ry’ibikorwa cyane cyane mu mishinga y’Umuhora wa Ruguru.”

Perezida Edgar Chagwa Lungu‏ wa Zambia we yagize ati “Nishimiye kwitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame, Zambia izakomeza gukorana namwe ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”

Perezida Museveni nawe abinyujije kuri twitter yavuze ko yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame, kandi ko amushimira kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda. Yashimiye Kagame kuba yaramutumiye ngo azitabire ibi birori.

Museveni yashimangiye ko mu myaka irenga 20 u Rwanda rumaze kwiyubaka rukaba ari igihugu gitekanye kandi gitera imbere ubutitsa.

Yagize ati “U Rwanda ubu ni inkingi ya mwamba mu karere, ku mugabane no ku Isi muri rusange, aho rushimirwa ibyo rukora mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na Afurika Yunze Ubumwe. Ibihugu byacu bifitanye ubufatanye n’umubano bishingiye ku mateka, nizeye ko muri iyi manda nshya bizakomeza kongera ingufu.”

Perezida Museveni kandi yashimiye Abanyarwanda uko bitabiriye ibikorwa by’amatora kandi bakakira mu mahoro ibyayavuyemo.

Professor Yemi Osinbajo, Perezida w'agateganyo wa Nigeria
Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville asuhuzanya na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni
Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Congo
Idriss Déby, Perezida wa Tchad asuhuza abitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame
Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir asuhuzanya na mugenzi we wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir
Perezida wa Senegal, Macky Sall
Perezida wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir
Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir yitabiriye ibirori by'irahira rya Perezida Kagame
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni asuhuza abitabiriye ibirori by'irahira rya Perezida Kagame
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, asuhuza abari bateraniye kuri Stade Amahoro tariki ya 18 Kanama 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza