Ibyo Abanyarwanda bakwitega kuri Norrsken iheruka kwagurira ishoramari mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Politiki ya Guverinoma y’u Rwanda yo koroshya ishoramari ikomeje gukura igihu ku maso y’abashoramari bo mu bindi bihugu, bakabona inyungu n’itandukaniro riri mu kuyihashora aho kuyishora ahandi.

Raporo ya Doing Business, Banki y’Isi iheruka gutangaza umwaka ushize yagaragaje ko u Rwanda rwongera kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 29 ku Isi ruvuye ku wa 41.

Ku wa 12 Kamena uyu mwaka nibwo Umuryango w’abanya- Suède ufasha ba rwiyemezamirimo, Norrsken, watangaje ku mugaragaro ko ugiye gushinga ikigo i Kigali, ahahoze ishuri ry’Ababiligi [École Belge de Kigali] kizafasha ba rwiyemezamirimo kubona ubumenyi bubafasha guhanga udushya bifashishije ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya Norrsken, Funda Sezgi, yavuze ko mu byatumye ufata umwanzuro wo kwagura amarembo bwa mbere, ugahera muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda ari Politiki rufite yo koroshya ishoramari n’ubukungu bwarwo butera imbere.

Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, kigaragaza ko mu myaka 10 ishize, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka ku mpuzandengo ya 7.5%.

Ibyo wamenya kuri Norrsken

Uyu muryango wateye intambwe ya mbere wagura ibikorwa byawo mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu gusa ubitangirije i Stockholm mu murwa mukuru wa Suède. Washinzwe na Niklas Adalberth mu 2016, awushoramo miliyoni 70 z’amayero.

Norrsken utanga amahugurwa agamije kongerera ubumenyi, ubushobozi n’inama ba rwiyemezamirimo byabafasha gutangira no kwagura ishoramari. Muri Suède uhafite ibigo bifasha ba rwiyemezamirimo bigera kuri 25.

Uyu muryango ukorana n’abafatanyabikorwa basaga 70 muri Suède n’ab’ahandi ku Isi barimo McKinsey, Nordic Capital, PWC n’abandi. Ukorana na ba rwiyemezamirimo basaga 340 n’ibigo bigera ku 120. Ufite intego ko mu myaka 10 uzaba umaze kwagurira ibikorwa byayo mu masoko 25.

Mu bigo byawo, ba rwiyemezamirimo bahuriramo na bagenzi babo n’inzobere zo mu bigo bikomeye by’ubucuruzi nka Amazon, Microsoft n’ibindi, bakungurana ibitekerezo ku mbogamizi zugarije abikorera n’uko zakemurwa ndetse bakanahabwa ubufasha mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Inyungu ku banyarwanda

Bimwe mu byo u Rwanda ruzungukira mu ishoramari rya Norrsken harimo gufasha muri gahunda yo guhanga umurimo. Ubuyobozi bwawo butangaza ko butangiye ishoramari mu Rwanda bwavuze ko buzaha akazi umubare munini w’abanyarwanda.

Binyuze mu mahugurwa n’inama buzaha ba rwiyemezamirimo, uko zizabafasha gutera imbere no kwagura ibikorwa byabo ni nako abatari bacye bazagenda bahabwa akazi mu bigo bashinze.

Ikigo uzubaka ni urubuga ba rwiyemezamirimo bazahuriramo bakaganira ku mbogamizi bagira zibangamira iterambere ry’urwego bakoramo n’uko bazikuramo bakiteza imbere ndetse bagateza imbere n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya Norrsken, Funda Sezgi aheruka kubwira CNBC Africa ko ‘Byoroshye gukorera ishoramari mu Rwanda kurusha uko warikorera muri Amerika’.

Ati “Ariko nanone kubera imiterere yarwo, niyo nzira yoroshye mu gukorera ku isoko ryo muri Afurika y’Iburasirazuba. Icyo dushaka gukora hano ni uguhindura u Rwanda rukava ku kurambiriza ku buhinzi rugashingira ku bumenyi.”

Yavuze ko uyu muryango wagennye ingengo y’imari uzifashisha mu kwagurira ibikorwa byawo mu Rwanda y’asaga miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika ariko ngo ishobora kwiyongera bitewe n’inkunga zishobora gutangwa n’ibigo by’abikorera muri Suède.

Funda Sezgi yavuze ko ba rwiyemezamirimo benshi bakunze guhura n’imbogamizi z’amikoro n’ubumenyi bucye mu bijyanye no gukora ubucuruzi, ikigo bagiye gutangiza mu Rwanda kizabafasha gukemura zimwe muri izo zirimo nko kubahuza n’abandi bagize icyo bageraho bakabakuraho ubunararibonye.

Mu Rwanda iki kigo kizibanda ku gufasha ba rwiyemezamirimo guhanga udushya muri rusange ariko by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi, ubuzima, gukorera hamwe, ibiribwa, ibidukikije, ubuhinzi n’ibindi bifatiye runini abaturage.

Ibyo Abanyarwanda bakwitega kuri Norrsken iheruka kwagurira ishoramari mu Rwanda
Imiterere y'aho iki kigo kizajya gifashiriza ba rwiyemezamirimo
Ikigo cya Norrsken i Stockholm muri Suède
Inyubako ya Norrsken muri Suède
Abanyarwanda baheruka guhurira muri Amerika basangizanya ubumenyi
Abayobozi ba Norrsken ubwo bari kumwe na Minisitiri Ingabire Paula nyuma yo gusobanura umushinga wabo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza