Ibyiyumviro by’abapasiteri ku itegeko rishya rigenga amadini

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere irimo amadini n’amatorero mu Rwanda, bagaragaje ko itegeko rishya ribagenga rigiye kurengera byinshi birimo guca akajagari.

Ibikubiye muri iri tegeko kuri ubu biri gusuzumwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bafatanyije n’abahagarariye iyi miryango.

Bamwe mu bapasiteri baganiriye na IGIHE bagaragaje uburyo bakiriye iri tegeko rishya ribagenga aho bose bahuriza ku kuba ari ingenzi ariko bakagaragaza zimwe mu ngingo zikwiye kuvugururwa.

Ngo hari ababyukaga mu gitondo bagashinga itorero

Pasiteri Prince John Ntizimbwa ukorera ivugabutumwa mu itorero rya Endtime Evangelical Mission yavuze ko mbere y’uko iri tegeko rishya ritekerezwa hari ibintu bibiri aribyo ‘Akajagari n’Itorero’.

Yagize ati “Hariho akajagari hakabaho n’itorero, iyo tuvuga rero akajagari kaba gatandukanye n’itorero kuko abantu bazindukaga mu gitondo cyangwa igihe icyo aricyo cyose bagatangiza ibintu byenda gusa n’itorero ariko atari itorero noneho ibyo bintu batangizaga bikaba aribyo biteza akajagari. Ariko itorero ubwaryo iryo Bibiliya ivugaho, ryo nta kajagari rigira”

Dr Charles Mugisha, Umupasiteri mu Itorero rya New Life Bibile Church yagize ati “Iri tegeko riracyemura akajagari bikaba ko umuntu ahagaruka agatangira idini ari uko agomba kuba ari inyangamugayo, agomba kuba hari urwego ruvuga ko rumuzi yujuje ibisabwa.”

Nta cyangombwa cy’agateganyo kizongera gutangwa

Ubusanzwe uwashakaga kwandikisha umuryango, idini cyangwa itorero yahabwaga uruhushya rw’agateganyo. Uwandikisha itorero cyangwa idini yajyaga muri RGB agahabwa uruhushya rumwemerera kuba atangiye ibikorwa bye byaba ngombwa n’ubuyobozi bukazamusura nyuma kureba niba koko yujuje ibisabwa.

Bitandukanye n’itegeko rishya aho uru ruhushya rwamaze kuvaho kuko ikizajya gikorwa ni uko idini rigomba kubanza kuzuza ibisabwa rikabona kujya kwaka uburenganzira bwa burundu.

Pasiteri Joel Sengoga uyobora itorero Divine Destiny Church akaba na Visi Perezida w’Umuryango Peace Plan yabwiye IGIHE ko iri tegeko rije rikenewe kandi hari byinshi rizaramira.

Ati “Mu bisabwa mu mushinga w’iri tegeko harimo kugaragaza aho ukorera tuvuge ugiye gutangira urusengero, ugiye gutangirira mu cyumba cyo muri M Peace Plaza, ntabwo ushobora kwinjira mu masezerano utazwi utanditse, utabaho, utanemwe n’amategeko, ntawakwemera kuguha inzu ye […] nkabona bimeze nka bya bindi by’igi n’inkoko ikibanziriza ikindi.”

Yakomeje agira ati “Icyo buriya buzima gatozi bw’agateganyo bwari bumaze, bwahaga umutu uburenganzira bwo gufungura konti, ariko ubu ni nde wajya mu masezerano nawe utanahari? Ugasanga harimo ikintu kimeze nk’amananiza atuma ibyo bitazashoboka bigatuma mbese ntacyo uri bukore ubyihorera.”

Yavuze ko asanga hagakwiye kubaho urwo ruhushya rw’agateganyo ahubwo rukagira igihe rugomba kumara.

Ibyo kwiga amasomo ya Tewolojiya byatunguranye

Muri uyu mushinga harimo ingingo igena ibisabwa umwigisha mu muryango ushingiye ku myemerere, uyoboye abandi kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku karere, bijyanye n’ubumenyi agomba kuba afite.

Umutwe wa Kane w’uyu mushinga w’itegeko mu ngingo ya 20, havugwamo ko umwigisha agomba kuba afite imyaka y’ubukure, akaba afite inyandiko yemeza ko umuryango umuhaye inshingano zo kuba umwigisha.

Agomba kandi kuba atarahamwe n’ibyaha birimo ibya Jenoside, ingengabitekerezo ya Jenoside, icy’ivangura cyangwa icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Rikomeza rigira riti “Umwigisha agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana (Tewolojiya), cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongeraho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe”.

Abahagarariye amadini n’amatorero ari nabo barebwa n’iri tegeko rishya, bagaragaje ko umwigisha aba abikora ku bw’umuhamagaro ari nayo mpamvu iki cyemezo cy’uko bose bazajya kwiga iyobokamana gishobora kubangamira bamwe bigisha batarigeze bajya mu ishuri.

Pasiteri Joel Sengoga yagize ati “Ikigaragara ni uko impamvu babishyizemo hari icyo bateganyaga kandi gifite ireme, gifite agaciro. Abantu bitwaza iyobokamana bakigisha ibintu bishobora kubangamira uburenganzira bw’abandi cyangwa guhutaza umutekano cyangwa umudendezo wa rubanda.”

Yakomeje avuga ko kuri we uyu muntu wize amasomo ya Tewolojiya akwiye kuba ari uhagarariye itorero mu buryo bw’amategeko cyangwa ku rwego rwo hejuru ariko ntibigere no kuri ba bandi bayobora za santarari na sikirisale.

Prof. Dr Rwigamba Balinda nawe wigisha ijambo ry’Imana, yavuze ko bigisha abantu agakiza bitandukanye no kuba abigisha baba barize amashuri.

Yagize ati “Ni ukubafasha ngo babone agakiza ngo bahinduke, kamere yabo ihinduke babe koko abantu ba Kirisitu bafite imitekerereze ya Kirisitu n’imyifatire ye, abantu babone agakiza. Si ukubategura ngo babone ubwo bumenyi bw’amashuri ya kaminuza ahubwo ni ukubategura ngo bahindukire umwami wacu Yesu Kirisitu cyangwa Umwami Imana”.

Yakomeje avuga ko muri iri tegeko rishya iyi ngingo ibangamiye cyane abigisha ariko ibindi bijyanye no guca akajagari birimo inyubako nziza, kwiyandikisha, ubuzimagatozi n’ibindi nta kibazo.

Mu zindi mbogamizi aba bapasiteri bagaragaza ariko harimo kuba mu Rwanda usibye abiga mu iseminari (abapadiri), hari ishuri rimwe ryigisha Tewolojiya bagasanga mu myaka ine bahawe bataba bamaze kubona uburyo biga aya masomo.

Iyi miryango ubusanzwe yagengwaga n’Itegeko No. 06/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku idini. Bitewe n’uko gushyirwa mu bikorwa byagaragaye ko harimo akajagari ku mikorere n’imicungire byayo, ririmo kuvugururwa.

Iri tegeko rizaba rigizwe n’ingingo 49, zigaragaza ingamba zafashwe mu gukuraho ako kajagari no gutanga umurongo mwiza wo gukoreramo, hagamijwe kugira imiryango ishingiye ku myemerere iri mu murongo mwiza wo gutanga inyigisho zigamije guhindura no guteza imbere abayoboke.

Pasiteri Joel Sengoga uyobora itorero Divine Destiny Church akaba na Visi Perezida w’Umuryango Peace Plan
Pasiteri Prince John Ntizimbwa ukorera ivugabutumwa mu itorere Endtime Evangelical Mission

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza