Ibyitezwe mu ruzinduko rwa Xi Jinping utegerejwe mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Nyakanga 2018 saa 11:31
Yasuwe :
3 0

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’amateka azagirira mu rw’imisozi igihumbi ku wa 22 Nyakanga 2018, aho kuri gahunda azashyira umukono ku masezerano yo gushimangira umubano umaze imyaka 46 hagati y’ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko byitezwe ko impande zombi zizashyira umukono ku masezerano arimo ajyanye n’ubucuruzi, ishoramari, ibikorwa remezo, umutekano n’ibindi.

Mu mishinga migari Perezida Xi ashobora gutera inkunga harimo iyubakwa ry’imihanda minini ndetse no kwagura Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi ya RwandAir, gusa uw’iyubakwa ry’inzira ya gari ya moshi ihuza u Rwanda n’Inyanja y’u Buhinde ushobora kutazaganirwaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yatangarije The East African ko “Hari amasezerano y’imikoranire n’imishinga bizashyirwaho umukono. Turi kubisoza ariko umushinga wo gutera inkunga iyubakwa rya gari ya moshi nturimo.”

U Rwanda ruri kubaka inzira ebyiri zirimo ihuza Kigali na Dar es Salaam n’indi ya Mombasa. Muri Mutarama 2018, u Rwanda na Tanzania bemeranyije umushinga wo gutangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali ariko uyu mushinga ushobora kudatangirira ku gihe.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo itangaza ko uyu muhanda ureshya na kilometero 521 wa Kigali-Isaka biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari 2.5 z’amadolari ya Amerika. U Rwanda kandi rufite umushinga wo kubaka umuhanda uruhuza na Kampala muri gahunda yo kunoza imishinga y’ibihugu bihuriye mu Muhora wa Ruguru.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko amakuru ku cyemezo cy’u Rwanda cyo kubaka imihanda ibiri cyangwa gutangaza niba uwa Kigali-Isaka uzatangira mu Ukwakira azatangazwa muri Kanama.

Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko u Rwanda rwaba rwarigengesereye muri imwe mu mishinga n’u Bushinwa. Mu 2015 u Bushinwa bwemereye Afurika miliyari 60 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, inguzanyo Perezida Xi yavuze ko igamije “ubufatanye mu ishoramari” hagati y’igihugu cye n’ibya Afurika.

Amb. Nduhungirehe Olivier wari mu Bushinwa ku wa 5 Nyakanga 2018, mu kwezi gushize yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Xi Jinping ruzanoza umubano wabwo n’u Rwanda.

Ati “Uru ruzinduko ni umwanya mwiza wo gusinya amasezerano mashya no gutangiza imishinga izagirira akamaro ibihugu byombi.”

Ni uruzinduko ruje nyuma y’urwo Paul Kagame yagiriye mu Bushinwa muri Werurwe 2017. Icyo gihe Perezida Xi yashimye iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi mu bwizerane muri politiki, ubufatanye mu bucuruzi no gusangira ibirebana n’umuco. Yanijeje gushishikariza Abashinwa gushora imari mu mishinga minini y’ibikorwa remezo mu Rwanda.

Perezida Xi uzatangira uruzinduko rwe rw’akazi ku wa 19 Nyakanga ategerejwe mu bihugu birimo Sénégal, Afurika y’Epfo, Ibihugu by’Ubumwe bw’Abarabu (UAE) n’Ibirwa bya Maurice.

U Bushinwa bufasha u Rwanda mu mishinga y’iterambere yiganjemo ubuhinzi n’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo, kuva mu 1971. Amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bushinwa icyo gihe muri Gicurasi, agaragaza ko rwahawe miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika yakoreshejwe mu kubaka imihanda ya kaburimbo n’Uruganda rutunganya sima (CIMERWA) ruri mu Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Mu buzima, u Bushinwa bwubatse ibitaro bya Masaka na Kibungo mu gihe mu burezi butanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda ndetse bukaba bwarubatse amashuri abiri arimo iriri mu Karere ka Gatsibo n’aka Rulindo.

U Bushinwa bwanateye inkunga inyubako igeretse gatanu izakoreramo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri zitandukanye n’ibindi bigo bya leta, ifite agaciro ka miliyoni $37. Imirimo y’iyi nyubako iri ku Kimihurura yatangiye mu 2016, izasozwa mu mpera z’umwaka. Iyi nyubako irebana n’iya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yuzuye mu 2009, na yo yubatswe ku nkunga y’u Bushinwa ingana na miliyoni $8.9,

Muri Nzeri 2017, Umuryango wa FPR Inkotanyi n’Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa (Communist Party of China:CPC), yiyemeje gushyira imbaraga mu mubano asanzwe afitanye ndetse harimo no gusangira ubunararibonye mu miyoborere.

Mu 2017, ishoramari ry’u Bushinwa mu Rwanda ryageraga kuri miliyoni $200 mu gihe u Rwanda rwahakuye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga $358. U Rwanda runakura ibikoresho byifashishwa n’inzego z’umutekano mu Bushinwa.

Indi nkuru wasoma: Uko Abashinwa batangiye kwigarurira ibikorwa bikomeye mu Rwanda kuva 1972

Perezida w'u Bushinwa ubwo yakiraga Perezida Kagame na Madamu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza