Ibyitezwe ku iteka rishya rigena ibihano ku bayobozi bakuru bakoze amakosa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Gashyantare 2021 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko Iteka rya Perezida riherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri rifite ingingo iha inzego za Leta ububasha bwo gukurikirana no guhana abakozi bamwe na bamwe batari basanzwe bakurikiranwa harimo abayobozi b’amashami, abayobozi bakuru b’amashami adasanzwe n’abandi bari mu rwego rwo hejuru muri izo nzego.

Ni iteka rigiye kugabanya inzira ndende byasabaga kugira ngo umukozi wakoze amakosa ahanwe kandi ritange uburyo bwo guhagarika mu buryo bwihuse umukozi wafatiwe mu cyuho.

Hari kandi kugena uburyo uwanyuranyije n’amahame y’imyitwarire mbonezamurimo agomba gukurikiranwa no guhanwa.

Umuyobozi ushinzwe amategeko muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mberabagabo Fabien, yavuze ko iri teka rigiye gufasha mu kunoza imicungire y’abakozi.

Ati “Kuva ku rwego rw’abadiregiteri kugeza ku bayobozi bakuru b’inzego runaka niba hari uwakoze ikosa muri bo kuba urwego akorera rwamukurikirana, bakamwandikira, akaba yajya mu kanama gashinzwe imyitwairre akisobanura.”

Yakomeje agira ati “Ariko igihe ayo makosa amuhamye umwanzuro ukazajya utangwa n’uwamushyize mu mwanya ni byiza kuko uwamushyize mu mwanya ni we uzajya agena niba ahagarikwa cyangwa yirukanwa. Ibi rero bije gukemura inzira ndende byanyuragamo ubu bazajya babyikorera batange raporo ku wamushyize mu mwanya ubundi byihute, urebye ni icyo cyahindutse.”

Impinduka zakozwe muri iri teka rya perezida zigamije gushimangira no guteza imbere imyitwarire mbozamurimo mu nzego za Leta kugira ngo bifashe abakozi gutunganya inshingano zabo no gutanga serivisi inoze ku baturage birinda amakosa

Iri teka ariko rinagena ko Komisiyo y’Abakozi ba Leta ifite ububasha bwo kuba yasesa icyemezo cyafashwe n’umuyobozi ku myitwarire y’umukozi runaka mu gihe icyo cyemezo kinyuranye n’amategeko.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta ikaba ibisobanura nk’ibigamije gutuma Leta igera ku ntego yayo yihaye y’imyaka irindwi yo kubaka inzego za Leta zikomeye kandi zirimo abakozi batanga umusasuro bifuzwaho.

Kugabanya amakosa yakorwaga n’abayobozi...

Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, uvuga ko iri teka rya Perezida rizafasha mu kubaza amakosa yakozwe n’abakozi bo ku nzego zo hejuru bikozwe n’abayobozi babo mu bigo n’ inzego za Leta bakoramo.

Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yabwiye RBA, ko mu gihe iri teka rizaba ryatangiye gukurikizwa habaho ubushishozi.

Ati “Natwe twahoraga twibaza impamvu bikorwa na Ministeri, twahoraga tubivuga, ubundi umuntu mudakorana umunsi ku munsi ntiyakagombye gukurikirana no kukubaza ibyo wakoze, ariko biteye impungenge hari ukuntu duteye kutari kwiza.”

“Erega bariya bayobozi bo hejuru baba bashaka gukorana n’abantu babo, ku buryo usanga aribo biyegereza, rero igihe hazaba harimo uwo adashaka bizaba byoroshye gushaka inzira zose amwikiza, ibyo na byo mu byitegure dushobora kuzabibona."

Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda, CESTRAR, rwishimiye iri teka rya Perezida, kuko rizagabanya akarengane.

Umunyamabanga Mukuru wa CESTAR, Biraboneye Africain, yagize ati “Icya mbere cyo kwishimira ni uko hashyizweho uburyo abayobozi bafashe imyanzuro ihubukiwe bashobora na bo kubikiriranwaho kandi bikihuta, bizagabanya akarengane ndetse bituvane mu manza nyinshi dukurikirana ibibazo by’abakozi biterwa n’ibyemezo nk’ibyo.”

Yakomeje agira ati “Gusa hari icyo dusaba nkuko tubibona abakozi ba leta barasabwa byinshi, barasabwa ubumenyi bwinshi, ubunyangamugayo, n’ubwitange ibi rero bigomba kugendana n’ishyirwa mu myanya ryabo rikwiye kugendana n’ubwo bushobozi ntihabeho gushyira mu mwanya umuntu utagashoboye cyangwa ngo ugashoboye agakurwemo asimbuzwe utagashoboye."

Iri teka rya Perezida rigiyeho mu gihe mu minsi ishize hagiye habaho kuvugura amategeko agenga abakozi ba leta harimo Itegeko Ngenga ry’Ibigo bya Leta ryasohotse umwaka ushize, Itegeko rigena Sitati rusange igenga abakozi ndetse n’amateka arishamikiyeho.

Iri teka rya Perezida rizakurikizwa ari uko rimaze gusohoka mu igazeti ya Leta, rihuza amateka abiri yavuyeho ari yo: Iteka rya Perezida ryashyizweho mu mwaka wa 2015 rigena imyitwarire mbonezamurimo y’abakozi ba Leta, ndetse n’iteka rya Perezida ryo mu mwaka wa 2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .