Ibyishimo bya Nyirankundineza wasubijwe inka ze 14 yari yarambuwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 Mutarama 2021 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Nyirankundineza Josepha wo mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe ari mu byishimo yatewe n’uko ubuyobozi bwamufashije kubona inka ze 14 yari yarambuwe mu buryo bw’amaherere.

Uwo mugore usanzwe atuye mu Mudugudu wa Muhingo mu Kagari ka Bakopfu, yagejeje iki kibazo cye kuri Perezida wa Repubulika Kagame Paul muri Gashyantare 2019 ubwo yari yasuye Akarere ka Nyamagabe.

Icyo gihe mu mvugo irimo akababaro yagize ati “Nari mfite inka 14 ziba mu rugo rwanjye, hanyuma umuyobozi w’Akagari witwaga Pascal araza yitwaje ko mbana n’umugabo tutarasezeranye, za nka araziyobora arazimuhereza.”

Umukuru w’Igihugu yateze amatwi uwo mugore wakomeje avuga ko ikibazo cye yakijeje ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ariko agirwa inama yo kukijyana mu nkiko.

Yavuze ko yareze mu rukiko rutegeka ko izo nka zigarurwa iwe mu rugo ariko ntibyashyirwa mu bikorwa.

Ati “Baraje bavuga ko baje kurangiza urubanza, ariko bampaye inka ebyiri zonyine, bamaze kuzimpa baravuga ngo dusubire mu nkiko tuburane imirima, iyo mirima nayo twarayiburanye ndabatsinda.”

Perezida Kagame yahise abaza Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, niba icyo kibazo akizi asubiza ko atari asanzwe akizi ariko agiye kugikurikirana kigakemuka.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2021, Umunyamakuru wa IGIHE yavuganye na Nyirankundineza Josepha avuga ko yishimira ko Umukuru w’Igihugu yakiriye ikibazo cye kandi kikaba cyarakemuwe.

Ati “Perezida wacu naramushimiye kandi ndongera kumushimira cyane kuko inka barazimpaye kandi zimeze neza. Abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe nabo ndabashimira kuko babikurikiranye mbasha kubona inka zanjye.”

Nyirankundineza yakomeje avuga ko imibereho ye imeze neza kuko ahugiye mu kwita ku nka ze no kwiteza imbere.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko ikibazo cya Nyirankundineza bagikurikiranye kugeza igihe gikemukiye.

Ati “Ikibazo twaragikurikiranye tuza gusanga muri izo nka uko ari 14 hari izigera kuri eshatu yari yarahawe hanyuma na we arabyemera; dusigara dushakisha uko yabona izo nka 11 zari zisigaye kandi zose ubu ngubu yarazibonye, yarazakiriye, zimeze neza twazishyize no mu bwishingizi ku buryo ubu ngubu ikibazo cyarakemutse.”

Mu Ugushyingo 2010 ni bwo urukiko rwategetse ko Nyirankundineza Josepha asubizwa inka ze.

Zimwe mu nka zahawe Nyirankundineza Josepha

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .