00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abanyeshuri bakoze igisa nk’imyigaragambyo hitabazwa polisi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Kamena 2021 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri Groupe Scolaire Sainte Famille bakoze ibisa nk’imyigaragambyo ubwo bari barangije ibizamini bisoza umwaka, bishimira ko bategereje gukora ikizamini cya Leta kugira ngo bajye mu mwaka wa Kane.

Ahagana saa Sita n’igice zo ku wa 17 Kamena 2021,nibwo aba banyeshuri batangiye gutera amabuye menshi mu kirere amwe akagwa no ku mabati y’amashuri nyuma y’uko bari bamaze kurangiza ikizamini cya nyuma gisoza umwaka.

Ibi byatumye abandi banyeshuri basohoka mu mashuri barashungera ku buryo byaje no kuviramo umwe muri bo gukomereka.

Uru rugomo rw’aba banyeshuri rwo gutera amabuye rwaje guhoshwa n’imodoka eshatu za Polisi zahise zijya muri iki kigo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yemeje ko aba banyeshuri bateraga amabuye hejuru ndetse ko hari n’umwe wakomeretse.

Ati “ Ntabwo twabyita ko ari imyigaragamyo ni utugeso tw’abana bajyaga kwishimira ko basoje ibizamini by’umwaka wa Gatatu bakumva ko ari ibitangaza noneho batera amabuye hejuru noneho abandi barasohoka ibyo bibuye bigira undi mwana bikomeretsa kuko n’abandi bari basohotse.”

Yakomeje avuga ko polisi yahise ihagera anashimangira ko aba bana bose bahise batumwa ababyeyi kubera imyitwarire mibi bagaragaje.

IGIHE hari andi makuru yamenye y’uko hari umwana umwe warumye umwe mu bayobozi b’ikigo ubwo yari aje kubabuza guteza akavuyo mu kigo.

Aya ni amwe mu mabuye yatewe n'aba banyeshuri bishimiraga ko barangije ibizamini bisoza umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye
Hitabajwe polisi kugira ngo ihoshe ako kavuyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .