Kwamamaza

Ibyiciro bishya by’ubudehe, inzitizi ku bishyura mituweli

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 18:32' na Emma-Marie Umurerwa


Ibyiciro bishya by’ubudehe byasohotse bitinze bituma bamwe batabasha kwishyurira igihe, aho bisohokeye byaje birimo icyo abaturage bita ‘amakosa’ kuko hari abasanze barashyizwe mu byiciro bitandukanye n’amakuru batanze.

Hirya no hino mu Tugali, kuri ubu abantu ni urujya n’uruza, bamwe baba baje kwishyura ubwisungane mu kwivuza, abandi bijujuta bavuga ko bibuze mu byiciro by’ubudehe, abandi bati ‘ibyo turimo bitandukanye n’amakuru twatanze’ mu gihe hari n’abavuga ko bangiwe kwishyura kubera ko hari ubura mu bagize umuryango n’ibindi.

Abaturage bacitse ururondogoro

Uzabumwana Leocadie, akomoka mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru, yagize ati “Hari umukobwa wanjye washyingiwe, banze ko nishyurira abandi bagize umuryango ngo nawe ari mu bagize umuryango wanjye nimwishyurire kandi nzi neza ko yishyuriwe n’umugabo we.”

Kuradusenge Jean Bosco wo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana. Ati “Mfite ubumuga bw’amaguru, umwaka ushize nishyurirwaga mituweli none banshyize mu cyiciro kimwe n’icya mwarimu […] nabonye ari akarengane ndajurira. Ariko nta gisubizo nigeze mpabwa nibaza uko byagenda ndamutse ndwaye.”

Mu zindi mbogamizi zigaragazwa n’abaturage by’umwihariko abatuye aho batibarurije, ni ugusubira aho bibarurije kureba ibyiciro by’ubudehe barimo kugirango babashe gutanga umusanzu.

Ibyiciro by’ubudehe byagize ingaruka ku banyamuryango ba mituweli

Umukozi wa RSSB, ushinzwe ubukangurambaga muri mutuweli, Nzahumunyurwa Pierre Claver avuga ko ibyiciro bishya by’ubudehe byagize ingaruka ku banyamuryango ba mituwere.

Ati “Ibyiciro by’ubudehe byatinze kumenyekana kubera impamvu zitandukanye. Hari abaturage batugana bafite ibibazo ku byiciro by’ubudehe, bamwe basanga batarabaruwe, abandi barabaruweho abantu benshi, abandi barajuriye n’ibindi.”

Umusaruro wa mituweli uyu mwaka ushobora gutuba

Nzahumunyurwa ntiyerura ngo avuge ko umusaruro uzatuba, ariko avuga ko hashobora kuzabaho imbogamizi. Ati “Bishobora kutubera imbogamizi ariko turizera ko mu minsi ya vuba utwo dukosa tugaragara mu byiciro by’ubudehe tuzaba twakemutse kubera ko inzego z’ibanze zibirimo hashingiwe ku mabwiriza bahawe na Minaloc.”

Akomeza avuga ko abanyeshuri biga bacumbikiwe bo bahabwa amakarita iyo bamaze gutanga umusanzu kabone nubwo abandi bagize umuryango baba batarishyura.

Umuvugizi wa Minaloc, Ladislas Ngendahimana, ntiyemeranya n’abavuga ko ibyiciro by’ubudehe byasohotse bitinze.

Yagize ati “Byasohotse mu kwezi kwa gatanu kandi umwaka wa mituweli utangira mu kwezi kwa karindwi, kujurira byarangiye mu kwezi kwa gatatu, nta muturage tuzi wajuriye ntasubizwe . Abavuye mu cyiciro bakajya mu kindi basabwa kwishyura umusanzu urenze uwo bishyuraga ntabwo barenze 3%. Abizigamiye kuva mu kwezi kwa gatandatu ibyiciro bitangajwe nta kibazo bafite.”

N’ubwo abaturage bagaragaza inzitizi mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, aho ibyiciro bishya by’ubudehe bisohokeye, imibare itangwa n’ishami rya mituweli muri RSSB igaragaza ko muri Kanama 2015 umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wari kuri 25,5% naho tariki ya 3 Kanama 2016 yari igeze kuri 52,2%.

Ibibazo biri mu byiciro by'ubudehe bishya bituma hari abaseta ibirenge mu gutanga mituweli

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved