Ibyaranze imbwiraruhame za Perezida Kagame mu nteko rusange ya Loni mu myaka itanu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 Nzeri 2017 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Buri mpera za Nzeri Isi yose ihanga amaso i New York ahabera Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru barimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango uko ari 193, bakaganira ku bibazo na gahunda zitandukanye zirebana n’imibereho n’iterambere rusange by’abaturage.

Iyi nama irimo kuba ku nshuro ya 72, buri Mukuru w’Igihugu cyangwa uwa Guverinoma ahabwa umwanya w’iminota 15 akageza ijambo ku bayitabiriye, akabikora ahagaze ahabugenewe ku ruhimbi. Gahunda y’uko bakurikirana mu kugeza ijambo ku nteko rusange, ishyirwaho n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni.

Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yagiye yitabira Inteko Rusange ya Loni ndetse akageza ijambo ku bayitabiriye. Twakusanyirije bimwe mu byaranze imbwirwaruhame ze mu myaka itanu kuva mu nteko ya 68 kugeza mu ya 72, aho yagiye agaruka ku mikoranire n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, imiyoborere, ibibazo by’intambara n’abimukira byugarije Isi n’ibindi.

Inteko rusange ya 68

Mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya Loni ya 68 yabaye muri Nzeri 2013, Perezida Kagame yamaganye bikomeye imikorere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i La Haye (ICC). Yavuze ko Afurika ishyigikiye umuco wo guhana n’ishyirwaho ry’ubutabera mpuzamahanga, ariko ibya ruriya rukiko byo birangwa no kubogama gukabije iyo bigeze ku banyafurika.

Yagize ati “Rwagaragaje ukubogama gukomeye ku banyafurika, aho guteza imbere ubutabera n’amahoro, rwatsikamiye imbaraga zishyirwa mu gushaka ubwiyunge, rukoza isoni abayobozi bo muri Afurika.”

Yatanze urugero ku manza zaregwagamo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, n’urwa Visi Perezida w’icyo gihugu William Ruto, avuga ko inenge zose z’uru rukiko ziri kwigaragariza muri izo manza.

Ati “Abanyakenya bagaragaje ubushake mu kwivura ibikomere byo mu bihe bishize, bariyunga ubundi bakomeza inzira igana imbere. Ni yo mpamvu batoye abayobozi babayobora kuri ubu.”

Inteko rusange ya 69

Mu nteko rusange ya Loni yabaga ku nshuro ya 69 mu 2014, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku ruhare rw’imiyoborere mu kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane, avuga ko igihangayikishije ari uko imbaraga zishyirwa mu gukemura ibi bibazo zisa n’izidahagije ndetse rimwe na rimwe zikabigira bibi kurushaho.

Yavuze ko hakenewe uburyo bwo kubaka amahoro no gukemura amakimbirane bushingiye kuri politiki yo guha abaturage umwanya mu bibakorerwa.

Yagize ati “Kubaka politiki nziza bifata igihe no kwihangana, nta nzira za bugufi zihari. Turimo gukorera abaturage bakeneye impinduka zubakira ku byagezweho no ku mutekano. Bagomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari.”

Perezida Kagame yakomoje ku ruhare rw’Umuryango w’Abibumbye agira ati ‘inshingano yacu nk’Umuryango w’Abibumbye ntabwo ari ugukemura amakimbirane ahubwo ni ugufasha mu kuyakumira no kuyaca burundu. Nitwibanda mu gutuma abaturage batekana kandi bagashyira hamwe mu gukemura ibibazo bibugarije, tuzaba twabishoboye.”

Inteko rusange ya 70

Kuri iyi nshuro ya 70 y’Inteko Rusange ya Loni yabaye mu 2015, Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire y’ibihugu by’ibihangange, avuga ko mu gihe hakenewe ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo intego Isi yihaye zigerweho, hakigaragara ibihugu byica ubwo bufatanye byumva ko bikomeye kurusha ibindi.

Yibanze ku mpinduka nziza ziri kubaho ku Isi, ariko avuga ko hari ibindi bibazo bigenda bivuka nk’ impunzi, ibidukikije n’ibishingiye ku miyoborere. Perezida Kagame yagaragaje ko gukemura ibi bibazo bisaba ubufatanye, ariko ngo hari aho bigera ubu bufatanye mpuzamahanga bukabangamirwa n’abibwira ko bakomeye kurusha abandi.

Yagize ati “Ahandi tubona imiryango mpuzamahanga ikoreshwa n’abantu bagamije gufata ibyo bashaka bakabyinjiza mu bandi nk’ukuri hagamijwe gusenya ibihugu. Iyo ibyo twita amahame bijemo gukandagira abandi n’agasuzuguro, ubufatanye mpuzamahanga mu bikorwa mpuzamahanga buburizwamo.”

Yakomeje agira ati “Nta gihugu cyangwa imigirire runaka bikwiye kumva ko ari byo byonyine bifite ubumenyi ku kuri. Cyangwa se kwibwira ko ari ba miseke igoroye. Dufite inshingano zo kubaka ejo heza aho kubaka ejo hashize. Impinduka zirimo kubaho kandi ziranakwiye. Ntawahangana nazo wenyine kandi intego zashyizweho zigaragaza ko twese dukeneranye.”

Inteko rusange ya 71

Muri iyi nteko rusange ya 71 yabaye mu 2016, Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’impunzi asaba abakuru b’Ibihugu bari bayikoraniyemo kumva ko ari inshingano ihuriweho nkuko bikorwa mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Yagize ati “Inshingano duhuriyeho ku burenganzira n’imibereho myiza y’impunzi n’abimukira, bikwiye kugaragara muri ubu buryo. Iki kibazo kigomba kwitabwaho mu buryo buhoraho kandi bigakoranwa umutima w’impuhwe igihe cyose. Ntabwo bigomba kuba ikibazo gikomeye gusa ari uko ibihugu bikize bitangiye kugirwaho n’ingaruka zacyo.”

Inteko rusange ya 72

Perezida Kagame ari i New York aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 72. Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye ejo kuwa Gatatu, yashimangiye ko hakenewe impinduka mu mikorere y’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo urusheho guhaza ibyifuzo by’abawugize.

Yagize ati “Kugira ngo tubashe gutanga umusaruro no gutanga ubuzima bwiza kuri bose, Umuryango w’Abibumbye ugomba gufata kimwe abantu bose ukorera nta kurobanura kandi mu cyubahiro, bikajyana no gukoresha ubushobozi bushyirwamo.”

Yashimye ko ubufatanye bwa Loni n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) cyane cyane mu kubungabunga amahoro bumaze kubyara umusaruro, ariko agaragaza ko hari izindi ntego Isi yihaye bwatuma zigerwaho.

Perezida Kagame yasobanuye ko ubufatanye bukwiye kuko imiryango yombi isangiye intego zo kugera ku iterambere rirambye n’icyerekezo cya Afurika 2063 no gukomeza kongerera ubushobozi abagore.

Hari kandi gukomeza gukorera hamwe mu kuziba icyuho gikomeza kugaragara mu kugera ku murongo mugari wa internet n’ibindi.

Perezida Kagame agiye kugeza ijambo ku Nteko rusange ya Loni
Perezida Kagame ageza imbwirwaruhame ku Nteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye
Abateraniye mu Nteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye bateze amatwi Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza