Kwamamaza

Itegeko rishya ryemerera uwapfakaye kuzungura uwo bashakanye

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 09:07' na Maurice Munyentwali


Itegeko rishya Nº27/2016 ryo ku wa 8 Nyakanga 2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ryasohotse mu igazeti ya Leta No. 31 yo kuwa 01/08/2016.

Iri tegeko risohotse nyuma y’uko byakomeje kugaragara ko iryari risanzweho (itegeko Nº 22/99 ryo kuwa 12/11/1999) ryatezaga ibibazo byinshi, ku buryo kubikemura byagombaga gutuma ingingo nyinshi zaryo zihinduka.

Mbere yo kureba impinduka ziri mu itegeko rishya reka tubanze turebere hamwe ibibazo byaterwaga n’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko Nº 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryari risanzwe rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura. Bimwe muri ibyo bibazo ni ibi bikurikira:

1.Kuba itegeko ritarateganyaga uburyo bwo kuzungura ku bana b‘abakobwa basigaye ababyeyi babo bamaze gupfa mbere y’uko rishyirwa mu bikorwa;

2.Kuba itegeko ritarigeze riteganya urupfu mu mpamvu zisesa uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingirwanywe, ku buryo umuntu yibazaga niba ubwo buryo bwagumaho kandi umwe mu bashyingiranwe atakiriho.

Ibi byateraga urujijo mu gihe cyo kuzungura ugasanga benshi baritiranya uburenganzira bwo kuzungura n’uburenganzira uwapfakaye akomora ku buryo bw’imicungire yari yarahisemo;

3.Kuba itegeko ritarateganyaga kuzungurana kw’abashakanye;

4.Kuba itegeko ryarateganyaga urutonde rw’abazungura gusa mu gihe cy’ivanguramutungo rusange, bigatuma umuntu yakwibaza impamvu urwo rutonde rutateganijwe ku bundi buryo bwo gucunga umutungo w’abashakanye;

5.Kuba itegeko ritari rigihuye n’ amavugururwa y‘ inzego z’ubutegetsi bwa Leta kimwe n’ay‘ubucamanza yabaye mu gihugu n’ibindi.

Impinduka nyamukuru ziri mu itegeko rishya zigabanyije mu bice bitatu: Impinduka zirebana n’ibyerekeranye n‘imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, izireba n’impano n’izirebana n’izungura.

Impinduka mu birebana n‘imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe

1.Urupfu rw’umwe mu bashyingirwanywe rwongewe mu mpamvu zikuraho uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe. Ibi bikazafasha mu gutandukanya uburenganzira bwo kuzungura uwapfakaye afite n’uburenganzira akomora ku buryo bw’imicungire y’umutungo yahisemo.

Ugutandukana by’agateganyo (séparation de corps) byavanywe muri izo mpamvu kuko iyo abantu batandukanye by’agateganyo baba bashobora kwongera kubana ku buryo butagoranye.

2. Mu gihe uburyo bw’ivangamutungo rusange busheshwe hari ababerewemo umwenda batashoboye kumenya iby’iryo hinduka ngo babashe gusaba ko bishyurwa mbere, bashobora guhitamo gukurikirana umwe cyangwa undi cyangwa bose mu bari baravanze umutungo ku mwenda wose. (ingingo ya 8).

Impinduka mu birebana n‘impano

1. Impano zigengwa n’iri tegeko rishya ni impano itanzwe mu rwego rw’umuryango gusa, ni ukuvuga impano zitanzwe hagati y’abashyingiranywe cyangwa hagati y’abashyingiranywe n’undi muntu cyangwa igatangwa hagati y’ababyeyi n’abana babo kuri bimwe mu bigize umutungo wabo. Izindi mpano zose zizakomeza kugengwa n’amategeko agenga amasezerano yihariye.

2. Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango n’umwe mu bashakanye igomba kubanza kwemezwa n’uwo bashakanye iyo abashyingiwe basezeranye mu buryo bw’ivangamutungo rusange cyangwa ivangamutungo w‘umuhahano (ingingo ya 47).

3. Mu mpamvu zisesa impano, havanwemo "kudafasha uwamuhaye kandi abikeneye“ (Aid and assistance) kuko byagaragaye ko ibi byaba nk’ubuhake, uwatanze akumva yasesa impano uko yishakiye yitwaje ko uwo yahaye atamwitaho.

Impinduka mu birebana n‘izungura

1. Iri tegeko rishya ryateganyije urutonde rw’abazungura no mu bundi buryo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe. Itegeko ryo muri 1999 ryateganyaga uru rutonde gusa mu buryo bw’ivanguramutungo risesuye.

2. Iri tegeko rishya ryateganyije kandi abazungura bahoraho n’abazungura badahoraho. Urutonde rwarahinduwe hongerwamo ba sekuru b’uzungurwa (ingingo ya 73) kuko muri ibi bihe usanga kenshi abana basigaye barerwa na ba Sekuru/nyirakuru, nk’iyo umwana abyaye akiri muto uruhinja akarusigira nyina, agiye gukomeza amashuri.

3. Uwapfakaye nawe yagizwe umuzungura udahoraho (ingingo ya 75) kuko itegeko rya mbere ryitiranyaga uburenganzira uwashakanye akura mu buryo bw’imicungire y’umutungo n’ubwo kuzungura. Wasangaga bibabaje kuba uwapfakaye nta burenganzira afite bwo kuzungura uwo bari barashakanye witabye Imana kandi akenshi aba yaragize uruhare mu mutungo wa mugenzi we.

4. Impamvu zo kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura zagabanijwemo ibice bibiri: Igice cya mbere kivuga ku mpamvu zo kwamburwa uburenganzira nta mpaka (ultimate debarment from succession) harimo nko guta umwana, kumushora mu busambanyi no kumugirira ibikorwa by’urukozasoni (ingingo ya 56); naho igice cya kabiri kivuga izindi mpamvu zishobora gutuma habaho kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura (Ingingo ya 57);

5. Irage rikozwe mu magambo ryavanweho kuko ubwaryo rishobora guhindurwa kubera inyungu z’umuntu ku giti cye. Ahubwo hongewemo irage rikorewe imbere y’abazungura bazigamirwa n’irikorewe imbere y’abatangabuhamya (ingingo ya 65).

Twanzura...

Iri tegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura riteganya ko imanza zose zari mu nkiko mbere y’uko iri tegeko rishya ritangira gukurikizwa zizaburanishwa hakurikijwe ibiteganywa naryo ariko nta gihinduwe ku mihango y’iburanisha yakozwe.

Icyakora, imanza zose zageze mu nkiko mbere y’uko iri tegeko ritangira gukurikizwa, zizaburanishwa hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko ryo mu 1999 mu gihe ibiteganywa n’iri tegeko rishya byaba bibangamiye uburenganzira umwe mu baburanyi yahabwaga n’ibiteganywa n’Itegeko ryo mu 1999 cyangwa iyo iri tegeko rishya rihindura ibyangombwa by’ishingiro cyangwa imihango ikirego kiri mu rukiko cyashingiyeho (ingingo ya 100).

Izungura ryafunguwe guhera ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 ariko igabana rikaba ritaraba rizakorwa hakurikijwe iri tegeko (ingingo ya 101).

Soma birambuye iri tegeko:

PDF - 1.1 Mb

Byakusanyijwe na Maurice Munyentwali

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved