Iby’ingenzi kuri Francophonie, umuryango Mushikiwabo ahatanira kuyobora

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Ukwakira 2018 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Imyaka 48 irashize i Niamey muri Niger, hateraniye inama y’amateka yashingiwemo umuryango mpuzamahanga uhuriza hamwe ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF).

Uyu muryango washinzwe tariki 20 Werurwe 1970, utangizwa n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’u Bufaransa.

Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi.

Ibihugu binyamuryango biba bifite uburenganzira bwo kwitabira inama za OIF, gutanga kandidatire ku myanya ihatanirwa, gusaba kwakira inama za OIF n’ibindi.

Ibihugu byiyunze byemerewe kwitabira inama nkuru ariko ntibigire uruhare mu biganiro mpaka. Byitabira inama y’abaminisitiri nabwo ntibigire ijambo, gusa bishobora gusohora itangazo inama yarangiye.

Ibihugu byiyunze kuri OIF kandi ntibyemerewe kujya mu nama zabereye mu muhezo cyangwa gusaba kwakira inama.

Ibihugu by’indorerezi nabyo byitabira inama zimwe na zimwe ariko ntibihabwamo ijambo, ntabwo byemerewe gusaba kwakira inama za OIF.

Buri gihugu gishyirwa mu byiciro bitewe n’ibyo kigezeho mu guteza imbere indangagciro za OIF zirimo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa.

U Rwanda ni umunyamuryango wa OIF guhera mu 1970. Inama nkuru ya OIF iterana rimwe mu myaka ibiri.

Imibare ya OIF yo mu 2014 yagaragaje ko ku Isi hari abaturage miliyoni 274 bakoresha ururimi rw’Igifaransa.

Guhera mu 1997 nibwo uyu muryango watangiye kuyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru utorerwa manda y’imyaka ine. Amatora yawo agirwamo uruhare n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize OIF.

Boutros Boutros Ghali wigeze kuyobora Loni, ni we wa mbere watorewe ubunyamabanga bukuru bwa OIF, asimburwa na Abdou Diouf wigeze kuyobora Sénégal na we wasimbuwe n’umunya-Canada, Michaëlle Jean.

Uyu muryango wagize ugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’amahoro. Guhera mu 2000, ibihugu bigize 0IF byateye intambwe mu kongera ubushake bwabyo mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Mu 2016, ibihugu 57 muri 84 bigize OIF byari bifite uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro ku Isi, bivuye kuri 36 mu mwaka wa 2005.

Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF?

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira i Ereven muri Armenia hazabera amatora yo gushaka umunyamabanga mukuru mushya wa OIF.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ari guhatana na , Michaëlle Jean umaze imyaka ine kuri uwo mwanya.

Mushikiwabo ni we uhabwa amahirwe nyuma yo gushyigikirwa n’ibihugu 29 byo ku mugabane wa Afurika bibarizwa muri OIF.

Uyu mugore umaze imyaka icumi ayobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, ashyigikiwe n’u Bufaransa ndetse n’u Bubiligi, ibihugu byubashywe cyane muri uwo muryango.

Nubwo kandi atakunze kubigaragaza mu ruhame, hari amakuru avuga ko Abdou Diouf wayoboye OIF adashyigikiye , Michaëlle Jean, wamusimbuye. Ijwi rya Diouf rishobora kugira impinduka kuko na we ni umuntu wubashywe cyane muri uwo muryango.

Imitangire y’umusanzu wa OIF

Buri gihugu kigira amafaranga gitanga muri OIF bitewe n’ubukungu bwacyo.

Raporo y’uyu muryango mu mpera za 2016 igaragaza ko uwo mwaka wagombaga gukusanya imisanzu y’ibihugu ingana n’amayero 461 956, 00 ku ngengo y’imari ingana n’amayero 1 537 578,00 yakoreshejwe uwo mwaka.

Mu 2017 ingengo y’imari y’agateganyo yanganaga n’amayero 1 767 502,00. Uretse imisanzu, ingengo y’imari ya OIF inaturuka mu mishinga ibyara inyungu, mu mpano no mu nguzanyo.

Iyo ntego ntiyagezweho kuko hakusanyijwe imisanzu y’abanyamuryango ingana n’amayero 396 034, 00.

Mu bihugu iyo raporo igaragaza ko bitishyuye umusanzu wa 2016 harimo n’u Rwanda rwari rurimo amayero 7 046. Harimo kandi Bénin, Burundi, Congo Brazzaville, Côte d’Ivoire, Misiri, Gabon n’ibindi.

Imisanzu itarishyuwe igize 29 % by’ingengo y’imari yagombaga gukusanywa uwo mwaka.

Uyu muryango ugaragaza ko gutinda kwishyura imisanzu bigira ingaruka ku mikorere yawo, dore ko ubusanzwe iba itagomba kurenza tariki 30 Mata za buri mwaka itaratangwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo aherutse kubwira Jeune Afrique ko u Rwanda rwamaze kwishyura imisanzu yose rusabwa na OIF.

Kugira amadeni menshi bishobora gutuma igihugu cyamburwa uburenganzira bwo gutora, kubuzwa gutanga kandidatire ku myanya itorerwa, guhagarikirwa imishinga imwe n’imwe y’ubufatanye, kubuzwa kwitabira inama cyangwa kwirukanwa mu muryango.

Ubwo abakuru b'ibihugu na za Guverinoma ba Francophonie bahuriraga mu nama y'uyu muryango mu 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza