00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini bijeje gufasha Leta guhindura imyumvire y’abaturage banze kwikingiza COVID-19

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 8 Ugushyingo 2021 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko abaturage banze kwikingiza COVID-19 ari intama zabo zayobye, bityo ko bagiye gufatanya na Leta guhindura imyumvire yabo.

Ibi aba bayobozi babitangaje nyuma y’aho bigaragaye ko muri iyi Ntara by’umwihariko mu Karere ka Karongi, Rubavu na Rutsiro hari abanze kwikingiza COVID-19.

Umushumba w’Ururembo rwa Rubavu muri ADEPR, Pasiteri Uwambaje Emmanuel, yavuze ko abantu banga kwikingiza COVID-19 ari intama zabo zayobye kuko Bibiliya ntaho ibuza abantu kwirinda ibyorezo.

Ati “Abantu bafite imyumvire yo kutemera kwikingiza ni ubuyobe kandi akenshi umuntu wayobye arihuta. Bibiliya ntaho ibuza kwikingiza, ahubwo mu gitabo cy’Abalewi, hari igihe uwitwa Miriyamu yigeze kwandura ibibembe Imana itegeka ko bamujyana inyuma y’ingando akazagaruka ari uko yakize kandi abatambyi babishinzwe bakemeza ko yakize.”

Akomeza avuga ko abantu banga kwikingiza COVID-19 bitwaje iyobokamana babikora ku giti cyabo ngo nta dini ribibashyigikiyemo kuko abayobozi b’amadini bikingije ku mugaragaro.

Ati “Gusa ubuyobe bafite bwitirirwa twe, birasaba ko tubasanga kuko n’iyo bayobye bakajya mu bindi byaha tubasanga iyo bari. Zari intama zacu none zarazimiye tugomba kujya kubashaka tubereka ko ari ubuyobe barimo kandi bazatwemera, bazatwumvira nubwo bigoye.”

Mu Karere ka Karongi mu Mirenge ya Ruganda, Mubuga na Gishyita ni ho hagaragaye abantu babuza abandi kwikingiza. Mu Murenge wa Ruganda ni ho hagaragaye bwa mbere inyandiko zakwirakwijwe n’umuntu utazwi zibuza abantu kwikingiza COVID-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, Nsanzabaganwa Vedaste, yavuze ko bakoze ibarura basanga hari abantu 231 bavuga ko badashaka kwikingiza COVID-19 kubera imyemerere yabo nyuma y’aho izo nyandiko zikwirakwijwe.

Mu Murenge wa Gishyita hagaragaye umubare munini w’abaturage banze gufata urukiko rwa COVID-19 ahabaruwe abagera kuri 431 nk’uko byatangajwe na Gitifu wawo.

Ati “Bavuga ko batazikingiza COVID-19 kuko urukingo baruhawe bakivuka, bavuga ko bafite urukingo rwa Yesu, niko bitwaza, navuga ko abo bantu banga no kwambara agapfukamunwa, gusa kubera ubukangurambaga bukorwa n’inzego zinyuranye hari abagenda bagaruka.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko nta mpamvu ikwiye gutuma abantu banga kwikingiza COVID-19 kuko abantu bahawe inkingo z’iki cyorezo nta wagize ikibazo.

Yavuze ko kwikingiza ari inshingano z’umuntu ngo kudakingirwa ni ukubangamira uburenganzira bw’abantu bakuri hafi kuko ushobora kubanduza iki cyorezo hakaba n’abashobora gupfa.

Ati “Icyo gihe uburenganzira bwawe buba butangiye kuba ikibazo ku burenganzira bw’abandi. Aha rero by’umwihariko muri Karongi, aba bantu bakwirakwiza amakuru adafite ishingiro turashaka kubamagana. Tubamenyesha ko batazihanganirwa kuko ntidushaka ko badusubiza mu bihe tuvuyemo bigoye by’abarwayi benshi bajyaga kwa muganga harimo n’abapfuye, ibihe bidusubiza muri Guma mu Rugo kandi ubuzima bwari butangiye gusubira ku murongo.”

Intara y’Iburengerazuba iza ku mwanya wa kabiri nyuma y’Umujyi wa Kigali mu kubona inkingo za Covid-19 aho yabonye dose 1.044.261 z’urukingo rwa mbere, 81% byazo byamaze gutangwa naho 19% ni zo ziri gutangwa ku rubyiruko n’ibindi byiciro bitandukanye, ku rwa kabiri iyi ntara yabonye inkingo 283.865 muri zo 278.400 zamaze gutangwa zingana na 98,2 %.

Abaturage bitabiriye igikorwa cyo gutanga inkingo za Covid-19 mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .