00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’Iburasirazuba yacaniye abatuye mu Mudugudu wahize indi mu kurwanya ibyaha

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 Kanama 2021 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Imiryango 131 yo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, yahawe umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, nyuma kuza ku isonga mu bikorwa byo kurwanya ibyaha.

Uyu Murenge wabaye uwa mbere muri gahunda y’ubukangurambaga bw’Umudugudu utarangwamo icyaha. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo bashyikirijwe ibikoresho bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba byahawe imiryango idafite umuriro w’amashanyarazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko bagifite abaturage benshi batarashobora kubona amashanyarazi, ari na yo mpamvu ubuyobozi bwahisemo kubaha ibikoresho by’imirasire y’izuba mu rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu kurwanya ibyaha.

Ati “Turifuza ko buri muturage agira amashanyarazi mu rugo rwe, aho bidashoboka rero dukoresha imirasire y’izuba ariko igihe bizashoboka ko amugeraho nayo tuzayamuha.”

Yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gushyira mu bantu ishyaka ryo guharanira ko aho batuye nta byaha byaharangwa, kandi ko ubu bukangurambaga buzakomeza, abitwaye neza bakabishimirwa.

Bamwe mu baturage bahawe amashanyarazi bashimiye Leta ku kuba ibafashije kuva mu icuraburindi, biyemeza gukomeza kurwanya ibyaha aho batuye.

Bagiruwubusa Alexandre utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Nyacyiga mu Murenge wa Karama, yagize ati “Ndashima Leta y’ubumwe ku byiza by’iterambere imaze kutugezaho. Yaduhaye inka, ubu abana baranywa amata, none bakurikijeho kuduha amashanyarazi turishimye cyane kandi turizera ko ibi bikorwa bizadufasha mu iterambere.”

Yavuze ko iki gihembo bagikesha kuba bararwanyije ibiyobyabwenge, abaturage bari mu burembetsi bahabwa akazi none ubu nta muturage ukiijandika muri ibi byaha.

Umurenge wa Karama uhana imbibi na Uganda, hakaba harakundaga kwinjirira ibiyobyabwenge na magendu ariko abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bashyizeho gahunda yiswe “imboni z’umutekano” zishinzwe guhangana n’ibi byaha.

Muri uyu Murenge kandi hashyizweho uburyo bwiswe “radio y’Umudugudu”, aho ubuyobozi bwifashisha indangururamajwi ziri mu midugudu yose y’Umurenge mu gutambutsa ubutumwa bugenewe abaturage.

Uretse iyi mirasire y’izuba yashyikirijwe abatuye uyu Murenge, uyu Murenge wanashyikirijwe igikombe, icyemezo cy’ishimwe ndetse n’ibihumbi 200 Frw.

Imiryango 131 yo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, yahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .