Iburasirazuba: Stade eshatu bemerewe na Perezida Kagame uyu mwaka urasiga zirangiye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, yijeje ko uyu mwaka wa 2019, uzarangira stade eshatu Perezida Kagame yemereye abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba zuzuye.

Mu 2017 ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu Ntara y’Iburasirazuba, yasezeranyije abaturage ko naramuka atorewe manda ya 2017-2024 azabubakira stade eshatu. Izo sitade ziri kubakwa mu turere twa Nyagatare, Bugesera na Ngoma.

Zatangiye kubakwa muri Nyakanga 2018 bikaba byari biteganyijwe ko nibura muri Nyakanga uyu mwaka imirimo yo kuzubaka izaba yararangiye ariko ntibyakunze bitewe n’ibibazo birimo kutabonera ibikoresho ku gihe n’ibindi.

Ntirigiribambe Emmanuel umwe mu bakozi b’ikompanyi Gasabo 3d, igenzura imyubakire ya stade ya Nyagatare, yavuze ko bahuye n’ikibazo cyo kutabona ibikoresho ku gihe bigatuma batinda.

Ati “Ikibazo cyagiye kibamo navuga nk’ibikoresho byagiye biboneka bitinze ndetse n’ikibazo cy’abakozi badafite ubumenyi buhagije, biri mu byatumye dutinda mu kurangiza imirimo yo kubaka, ariko ubu byinshi byarakosotse akazi kari gukorwa amanywa n’ijoro ngo nibura uyu mwaka uzarangire zuzuye.”

Minisitiri Nyirasafari ubwo yasuraga aharimo kubakwa iyi stade ya Nyagatare, yavuze ko bimwe mu byo basabye abubaka izi stade harimo kongera abakozi kugira ngo imirimo iri gukorwa irusheho kugenda neza ndetse bakanongera imbaraga mu mikorere.

Yakomeje agira ati “Uko mbibona ndabona imirimo igeze kure ariko biteganyijwe ko uyu mwaka nibura uzasiga zikoreshwa, twatangiye kwegereza abatuye mu ntara imikino mpuzamahanga ibera mu Rwanda. Murabizi i Rubavu na Huye irahabera n’izi stade rero nizuzura tuzahazana imikino mpuzamahanga.”

Yasabye abaturage batuye muri utu turere turi kubakwamo izi stade kwitegura kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye bakazacuruza ibyo kunywa n’ibyo kurya ku bantu benshi bazajya bazigana.

Bamwe mu baturage babonye imirimo kuri izi stade eshatu ziri kubakwa, baratangaza ko bamaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara

Nyirigira Felix waturutse mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi akajya kuba umuyede kuri stade ya Nyagatare, aravuga ko agiye kumara amezi ane akorera amafaranga kandi hari aho byamuvanye n’aho bimugejeje.

Ati “Ku munsi hano banyishyura amafaranga 1500, naguze igare ryanjye bwite mbikesha aka kazi, mfite n’izindi ntego ku buryo ninkomeza gukora hano tuzajya kurangiza kuyubaka nariguriye n’ikibanza.”

Akimana Aline we yagize ati “Amafaranga nzakura hano nzayiyishyuriramo imyuga, ndashaka kujya kwiga gusuka nari narabuze aho nkura amafaranga nza kwaka akazi hano barakampa, maze amezi abiri nkora ariko nifuza kuhava mu kwa munani nkajya kwiga imyuga mbikesheje amafaranga nzakura aha.”

Izi stade zifite agaciro ka miliyari zirenga umunani z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri imwe. Zifite imyanya yicaramo abantu ibihumbi 3500.

Zifite ibindi bibuga byo mu mpande birimo ikizajya gikinirwaho imikino itandukanye irimo Volleyball na Basketball, zikagira ikibuga cya Handball. Buri kibuga kizaba gifite amatara azatuma cyakinirwaho no mu masaha y’ijoro mu gihe bibaye ngombwa.

Iburasirazuba hasanzwe amakipe y’umupira w’amaguru nka Bugesera FC, Sunrise FC, Kirehe FC, zabarizwaga mu cyiciro cya mbere hakaza n’andi menshi abarizwa mu cyiciro cya kabiri ariko yose nta nimwe igira ikibuga cyiza cyo gukinirwaho.

Izi stade zizajya zakira abantu ibihumbi 3500 bicaye neza
Stade ya Nyagatare igeze kuri 60 % yubakwa
Aha hari harimo gutunganywa mu kibuga ahazashyirwa itapi izajya ikinirwaho
Ubwo abayobozi batandukanye basuraga aho imirimo yo kubaka stade ya Nyagatare igeze
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije Murekatete Julliet na Minisitiri w'umuco na siporo Nyirasafari Esperance mu cyumweru gishize basuye stade ya Nyagatare basaba ko hakongerwa abakozi mu kuyubaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza