Iburasirazuba: RRA yashimiye abasora b’indashyikirwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyizihije umunsi ngarukamwaka wo gushimira abasora ku rwego rw’Intara y’iburasirazuba, gihemba 15 b’indashyikirwa banasabwa kongera imbaraga mu kurushaho guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Nzeri 2018, uhurirana no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 RRA imaze ishinzwe.

Indashyikirwa mu kwishyura umusoro zahembwe mu byiciro bitatu: abantu bishyura umusoro w’imbere mu gihugu neza kandi ku gihe, abishyura neza umusoro ku bukode bw’inzu n’abishyura umusoro mwinshi kandi neza.

Abishyura umusoro w’Imbere mu gihugu neza kandi ku gihe mu bahembwe harimo EAR Diyosezi ya Kibungo, Agashinguracumu Limited ikora inzoga, INIHAKORE Business Limited, Skol mu burasirazuba n’abandi.

Mu bishyura umusoro mwinshi kandi bahembwe harimo uhagarariye Bralirwa, St Joseph Kibungo, Hm Business n’abandi.

Komiseri Mukuru wa RRA Tusabe Richard yashimiye abatanga umusoro neza, avuga ko imyumvire y’abasora yazamutse cyane ku buryo igeze ku kigero gishimishije.

Ati “Imyumvire y’abasora igeze ku kigero gishimishije ntago bikigoranye nko mu myaka ishize ubu turi gukorana n’urugaga rw’abikorera mu gukomeza kurushaho kwegera abacuruzi no kubasobanurira ibyo badasobanukiwe neza ku misoro.”

Umuyobozi wa RRA kandi asanga abikorera bakwiye kongera imbaraga mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda aho kujya kurangura ibicuruzwa rimwe na rimwe banabisize mu gihugu.

Ati "Reka dufate urugero nko ku kawunga cyangwa ibigori, hari abajya kubishaka mu bihugu duturanye kandi babisize mu Rwanda. Tubanje tugateza imbere ibyacu dufite nibyo byatubera byiza.”

Intara y’Iburasirazuba yinjije imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 21.2Frw ikaba yari ifite intego yo kwinjiza miliyari 19.4, iyirenza ku kigero cya 109.1%.

Muri iyi ntara kandi hakusanyijwe imisoro n’amahoro bigenewe uturere bingana na miliyari 9Frw ku ntego ya miliyari 8.2Frw. Iyi ntego yagezweho ku kigero cya 109.8%.

Uyu mwaka wa 2018/2019 RRA ifite intego yo kwakira imisoro ingana na miliyari 1 369.4Frw ndetse n’imisoro n’amahoro byagenewe uturere bingana na miliyari 60.2Frw.

Intara y’iburasirazuba ikaba ifite intego yo kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu igana na miliyari 23.9Frw n’imisoro n’amahoro bigenewe uturere bingana na miliyari 9.8 Frw.

Umwe mu bahawe igihembo cyo gusora neza witwa ziragwira Justin uhagarariye SKOL mu burasirazuba, yabwiye IGIHE ko igihembo yahawe kimwongerera imbaraga mu gutangira umusoro ku gihe.

Ati” Igihembo twahawe byatweretse ko leta itwitayeho, iki gihembo kikaba kizatuma dukomeza gusorera ku gihe nkuko bisanzwe ikindi bizadutera n’imbaraga zo gukangurira n’abandi gusora neza.”

Ibikorwa byo guhemba abasora neza mu Rwanda k bizasozwa tariki 28 Nzeri 2018 mu Mujyi wa Kigali, aho hazanizihizwa isabukuru y’imyaka 20 RRA imaze 20.

Abikorera bashimiwe kwishyura neza umusoro
Bakase umutsima mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 RRA imaze
Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe yavuze ko imyumvire yo gutanga umusoro imaze kuzamuka
Guverineri Mufulukye Fred yijeje ubufasha abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba
Umuyobozi w'abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco
Umwe mu bishyura neza umusoro ku bukode bw'inzu ubwo yakiraga igihembo cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza