Iburasirazuba: Indashyikirwa mu isuku zashyiriweho ibihembo, umurenge wa nyuma uzanengerwa mu ruhame

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Kanama 2019 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yatangaje ko abaturage bagaragaje ibikorwa byiza mu kugira isuku n’umutekano mu ngo zabo bazajya bahembwa mu kurushaho kwimakaza uwo muco mu nzego zose.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Kanama 2019 ubwo yatangizaga ubukangurambaga bw’ukwezi ku isuku n’umutekano; ku rwego rw’intara bwatangirijwe mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duharanire kugira u Rwanda rukeye, rutoshye kandi rutekanye.”

Guverineri Mufulukye yavuze ko muri gahunda ihari yo kuzamura isuku n’umutekano muri iyi ntara harimo no kuba hagiye kujya hatangwa ibihembo kuva ku muturage kugera ku murenge witwaye neza mu bikorwa by’isuku n’umutekano.

Yagize ati “Buri gihe iyo dukora twigira ku bandi, Umujyi wa Kigali warabikoze unatanga imodoka; natwe twararebye dusanga dukwiye kubikora ariko tukavuga tuti twebwe tutazagarukira ku murenge ahubwo tuzagere ku muryango.”

“Buri mudugudu uzajya wikorera isuzuma, umuturage wagaragaje ibikorwa by’isuku kurusha abandi ahembwe n’abaturage ubwabo, akagari gahembe umudugudu warushije indi, umurenge uhembe akagari kagaragayemo isuku n’umutekano kurusha utundi, hanyuma natwe dufatanye n’uturere kureba umurenge ufite isuku n’umutekano kurusha indi tuwuhembe.”

Mufulukye yavuze ko umurenge uzajya uba uwa nyuma uzajya ugayirwa mu ruhame bigatuma wisubiraho.

Ati “Buriya iyo wagaragaye ko ari wowe wa nyuma mu bandi kiba ari igisebo, bizajya bituma abantu bahakura ingamba zo kurushaho gukora neza, ku bihembo ho dushobora kuzajya dutanga imodoka cyangwa n’ibindi twumvikanyeho.”

Umusaruro witezwe muri ubu bukangurambaga ni ukongera isuku hirya no hino mu miryango, ahantu hahurira abantu benshi nko muri za gare, udusantere n’ahandi.

Ku bijyanye n’umutekano ho ngo hari amakimbirane akirangwa hirya no hino mu miryango, ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe zigiterwa abangavu.

Ubuyobozi bwagaragaje ko ibyo byose bizibandwaho muri uku kwezi mu gufatira hamwe ingamba zigamije gufasha Umunyarwanda kurushaho kubaho neza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw'ukwezi ku isuku n'umutekano
Abaturage b'indashyikirwa mu isuku mu ngo zabo bazajya bahabwa ibihembo bitandukanye
Guverineri Mufulukye Fred yavuze ko bagiye kujya bahemba umuryango wagaragaje isuku n'umutekano kurusha indi
Nyuma yo gutangiza ubu bukangurambaga hakomerejeho inteko y'abaturage maze abayobozi bakira bimwe mu bibazo by'abaturage barabikemura, ibindi babiha umurongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza