00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Ikibazo cy’inka zidatanga umukamo ushyitse kirimo kuvugutirwa umuti

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 Kamena 2021 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Abayobozi mu nzego zitandukanye hamwe n’aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba, bateraniye mu Karere ka Ngoma mu mwiherero w’iminsi ibiri uri kwiga ku iterambere ry’ubworozi n’uburyo umworozi yava ku gukama litiro imwe akagera kuri litiro 20.

Ni umwiherero wateguwe n’ubuyobozi bw’Intara, witabirwa n’Ikigo cya RAB, aborozi, abayobozi b’uturere, abakozi bashinzwe ubuvuzi bw’amatungo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko uyu mwiherero ugamije kumvikana ku cyerekezo cy’Intara cyo kuba igicumbi cy’Igihugu cy’ibikomoka ku bworozi, yagaragaraje ko kugira ngo bishoboke hari inshingano zo guteza imbere ubworozi butanga umusaruro mwinshi binyuze mu ma koperative.

Ati “ Iyi Ntara ifite uturere tune turimo inzuri zirenga ibihumbi 10 ooo zifite inka zirenga ibihumbi 400 n’ubuso bwa hegitari zirenga ibihumbi 100, turimo kubonamo umusaruro muke utageze kuri litilo ibihumbi 170 by’amata avamo ku munsi kandi tukifuza ko nibura twarenza litiro miliyoni ebyiri z’amata ku munsi kandi birashoboka.”

Guverineri Gasana yavuze ko akenshi usanga hari inka nyinshi zikamwa litiro imwe cyangwa litiro ebyiri avuga ko bashaka ko nibura inka imwe izajya ikamwa litiro 20 mu gihe iri mu rwuri rukorewe rutunganyijwe neza kugira ngo haboneke umukamo mwinshi ujya ku isoko.

Yavuze ko ubu bari kwibaza aho bipfira yaba ku ruhande rw’aborozi, abashinzwe ubworozi ndetse n’ababagurira umusaruro, yavuze ko muri uyu mwiherero bazasasa inzobe buri wese barebe niba inshingano ze azikora neza bafate ingamba zikomeye zizatuma umusaruro w’ibikomoka ku bworozi byiyongera.

Uko aborozi basobanura impamvu umukamo uboneka ukiri muke

Muzatsinda Emmanuel uturuka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo, avuga ko aborozi benshi bakiragira imusozi kandi bagatunga inka nyinshi zidatanga umusaruro, avuga ko kugira ngo umukamo uboneke neza leta ikwiriye kwegera aborozi ikabasobanurira umumaro wo korora inka z’umukamo.

Ati “Twarabigerageje mbere biratunanira wazana inka y’umukamo igapfa yishwe n’uburondwe, nkanjye ubu mfite inka nkama litiro icumi ariko sindagera aho nshaka, icyakorwa rero ni uko aborozi bahinga imbuto z’ubwatsi, bagatera intanga, bakabona amazi mu nzuri zabo.”

Senyabudenge John uturuka mu Murenge wa Nyagatare we asanga icyakorwa kugira ngo umukamo wiyongere aborozi ari bo bakwiriye gukunda korora, yavuze ko RAB yabahaye amahugurwa inabaha ubwatsi bwiza ariko ngo ikirere gituma batagera ku ntego ngo kuko ubwatsi batera bwuma.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB, Dr Uwituze Solange yavuze ko niba Intara y'Iburasirazuba yifuza kuba igicumbi cy'ubworozi ikwiriye gufasha aborozi korora inka zitanga umukamo

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko kugira ngo iyi Ntara itange umukamo mwinshi ari uko inka zigomba kurara ahantu heza zikagaburirwa neza zikarindwa indwara kandi zikabona n’amazi menshi.

Yakomeje agira ati “ Kugira ngo nibura inka ikamwe nka litiro 20 birasaba yuko aborozi begerwa bagafashwa kugaburira inka zabo neza atari ukuziha ubwatsi gusa ahubwo bagaha inka zabo ibisigazwa bivuye mu mirima, ikindi gikomeye ni ukuzana amazi kuko hafi 100% by’amata ni amazi, ni ngombwa rero ko inka inywera amazi aho iri aho kujya gushoka.”

Dr Uwituze yavuze ko aborozi bakwiriye gushakirwa isoko rihoraho rituma umworozi yizera ko umukamo nuboneka ari mwinshi atazabura aho awushyira.

Intara y’Iburasirazuba ibarurwamo inka zirenga ibihumbi 430 inyinshi ngo zikaba ari inyarwanda zidatanga umukamo mwinshi, aborozi basabwe kororera mu biraro inka zitanga umukamo mu kwitegura guhaza isoko kuko hateganyijwe inganda nyinshi zisazaba amata menshi nk’uruganda rw’amata y’ifu ruzubakwa Nyagatare ruzakenera nibura litiro ibihumbi 500 ku munsi.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, yavuze ko iyi ntara igomba kuba igicumbi cy'ibikomoka ku matungo
Abafite aho bahuriye n'ubworozi bitabiriye uyu mwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .