Iburasirazuba: Ibyishimo ku baturage bubakiwe n’abahawe amashanyarazi na Polisi y’igihugu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Kanama 2019 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Akanyamuneza kari kose hirya no hino mu baturage bo mu ntara y’Iburasirazuba ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi.

Ni ukwezi kwasize muri iyi ntara hubakiwe abaturage barindwi, ibiro by’imidugudu ibiri, abaturage 700 bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba naho abaturage 2000 batangirwa ubwisungane mu kwivuza.

Uku kwezi kwatangiye tariki 15 Nyakanga kugasozwa tariki 17 Kanama kwari gufite insanganyamatsiko igira iti “imyaka 19 mu bufatanye n’abaturage hagamijwe umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”

Uwazayire Mariam w’imyaka 36 wubakiwe inzu mu Murenge wa Rwempasha, yavuze ko yabaga mu nzu iri hafi kugwa ku buryo we n’urubyaro bari bafite impungenge ariko ubu ashimira Polisi y’Igihugu yamutabaye.

Ati “Nabaga mu nzu yabarirwaga iminsi ngo itugwire njye n’abana banjye barindwi none ubu nubakiwe inzu nziza mpabwa n’ibikoresho byose, ni ukuri ndishimye cyane, ndashimira leta yacu n’Umukuru w’Igihugu we utekerereza abatishoboye akabafasha gutera imbere Imana ibongerere imigisha.”

Mukakimenyi Jeannette utuye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Gacundezi ni umwe mu batuye mu mudugudu w’abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bahawe umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ku nzu 100.

Avuga ko mbere batarabona uyu muriro abana batabonaga uko basubiramo amasomo kuko umwijima wabaga ari mwinshi cyane.

Ati “Byari bimeze nabi inaha, twaguraga udutoroshi nyuma y’iminsi mike tugapfa, tugacana telefoni umuriro washiramo ukayibika none ubu turashimira Polisi y’Igihugu yo yaduhaye umuriro, ubu abana bacu barava ku ishuri bagasubiramo amasomo neza twarishimye kandi twaranezerewe.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Nshimiyimana Vianney, yasabye abaturage gukomeza gufatanya na polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge, gucunga umutekano ndetse no mu bindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Ati “Imirasire mwabonye ibafashe kurwanya ibyaha byakorerwaga mu mwijima, urumuri rwirukane umwijima wa magendu, umwijima w’ibiyobyabwenge no guhohoterana mu ngo, uru rumuri rubabere ikimenyetso cy’ibyiza no kubafasha kubungabunga umutekano.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yashimiye Polisi y’Igihugu ku bikorwa byiza yakoze byo gufasha abaturage mu kugera ku iterambere, asaba abaturage kurinda neza ibikorwa bahawe.

Ati “Ntabwo umuturage akwiriye guhabwa inzu ngo ubutaha nitugaruka dusange yaravuyemo sima cyangwa imirasire barayishe, turabasaba kubifata neza bakabisigasira.”

Yasabye abaturage kwitura polisi bakora ibikorwa byiza bakirinda ibiyobyabwenge, guteza umutekano muke n’ibindi.

Uku kwezi kw’ibikorwa bya polisi kwatangiye mu cyumweru cya mbere hibandwa ku guhashya no gukumira ibiyobyabwenge, mu cyumweru cya kabiri hibandwa ku guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abana bato ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu cyumweru cya gatatu hibanzwe ku kubungabunga ibidukikije, mu cyumweru cya kane ari nacyo cya nyuma hibanzwe ku birebana n’umutekano wo mu muhanda.

Buri nzu yose yubakiwe umuturage ifite agaciro ka miliyoni 8 n’ibihumbi 400 Frw, aho irimo ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibitanda, matelas n’ibindi.

Imirasire 100 yagiye itangwa muri buri karere, umwe ubarirwa agaciro k’ibihumbi 69 Frw.

Ubwo hatahwaga inzu yubakiwe umuturage mu Murenge wa Rwimbogo
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, ataha ku mugaragaro inzu yubakiwe umuturage
Umuturage wahawe inzu ashimira Polisi y'Igihugu na Guverineri kuri ibi bikorwa by'indashyikirwa
Guverineri Mufulukye Fred yasabye abubakiwe inzu kuzifata neza
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Nshimiyimana Vianney, yasabye abaturage bahawe amashanyarazi gukoresha neza urumuri birukana ibyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza