00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Haracyari imanza za Gacaca zirenga ibihumbi 14 zitararangizwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwihaye ukwezi kumwe ko gukemura ibibazo by’imanza za Gacaca 14.872 zitararangira zikiyigaragaramo buvuga ko izitazakemurwa hazifashishwa izindi nzego.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021 mu nama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba yabereye mu Karere ka Kayonza. Iyi nama ikaba yariteraniyemo abayobozi batandakunye guhera ku Ntara kugeza ku Murenge barebera hamwe uko umutekano wifashe, ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, uko icyorezo cya Covid-19 cyifashe n’ingamba zo gukomeza kukirwanya.

Mu bibazo by’ingenzi byayigaragajwemo harimo ikibazo cy’imanza za Gacaca zitararangira nyinshi zituma iyi Ntara iza imbere mu kugira imanza nyinshi zitararangira zingana 14.872 igakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite imanza 2867, Umujyi wa Kigali ni uwa gatatu n’imanza 2302 hagakurikiraho Intara y’Iburengerazuba ifite imanza 748 na ho Intara y’Amajyaruguru ni yo ifite imanza nke 293.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, gafite imanza 7 818 zitararangira, yavuze ko batangiye bafite imanza nyinshi z’imitungo bagomba kurangiza bikoma mu nkokora kurangiza izi manza, yavuze ko inyinshi muri izi manza ziganje mu mirenge ine irimo Muhura, Kiziguro, Kiramuruzi na Murambi.

Yavuze ko bimwe mu byatumye izi manza zitinda kurangira harimo izari zitujuje ibisabwa zasizwe na ba Perezida b’Abunzi, uwatsinzwe adashobora kuba yaboneka kandi nta n’umutungo yasize aho bamwe bapfuye abandi bakajya kuba hanze y’igihugu n’izindi mbogamizi nyinshi zatumye hagaragara imanza nyinshi zitarangijwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard uyobora Akarere kari imbere mu kurangiza imanza yavuze ko bashatse abafatanyabikorwa babafasha biha ibyumweru bibiri ntibyarangira biha ibindi byumweru bibiri bakemura imanza zashobokaga gukemurwa.

Ati "Ibyo rero byatumye dukemura imanza zose zasabaga umwanya no gutumira abantu kugira ngo zikemurwe bituma dusigarana imanza 580 zitujuje ibisabwa, izo ni zimwe zidafite kashe mpuruza, zimwe Abunzi batasinye bamwe barapfuye abandi baragiye, zimwe uregwa atamenyekana neza, aho rero ni bwo imirenge yabyinjiyemo itangira guhuza abantu bamwe bakumvikana abandi bakishyura."

Meya Mutabazi yavuze ko kuri ubu basigaranye imanza 169 kandi nazo ngo biyemeje kuzirangiza mu gihe kitarenze ukwezi kumwe kuko babonye ko bishoboka cyane.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko kuri ubu bihaye ukwezi kumwe ko kuba bakemuye zimwe mu manza bigaragara ko bishoboka ko zakemurwa izizasigara ngo bazifashisha izindi nzego zibagire inama icyakorwa.

Yagize ati "Twasabye ko ukwezi kutarashira ibishobora kurangizwa byarangizwa kandi habayeho kwiyemeza kugeza ku mirenge, twabasabye ko bakongera bagasuzuma neza muri bwa buryo bwo kwishakamo ibisubizo izindi manza zidafite ibimenyetso bihagije hari uburyo byakurikiranwa bikarangizwa nabwo birangizwe ariko noneho izindi zidafite ibimenyetso bihagije twashyizeho komisiyo irimo RIB, Abashinjacyaha, komite z’umutekano kugira ngo Intara ibihuze ijye kugisha inama Minisiteri y’Ubutabera n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu icyakorwa kuri izo dosiye nke zizasigara."

Kuri ubu Akarere ka Gatsibo ni ko kabarurwamo imanza nyinshi za Gacaca zigera 7818 gakurikirwa na Rwamagana ifite imaza 4257 kagakurikirwa na Kayonza ifite imanza 2277.

Inkiko Gacaca ni umwihariko w’Abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo bikwiye bishimangira ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu butabera bwunga.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi kuva ku Murenge kugeza ku Ntara
Guverineri Gasana yavuze ko bihaye ukwezi kumwe ko kuba bakemuye ibibazo by'imanza za Gacaca
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko gukemura ibibazo bigaragara mu manza za Gacaca bisaba kubiha umwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .