Iburasirazuba: Abafite ibyanya byo kororeramo bemerewe guhinga 30% by’ubuso bwayo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 Ukwakira 2018 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Abafite ibyanya byo kororeramo inka mu Ntara y’Iburasirazuba, bazajya bakoresha 30% by’ubuso bwayo mu kubuhingaho imbuto yemejwe muri ako karere, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi urusheho kwiyongera.

Byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, mu nama yabahuje n’inzego z’ubuyobozi mu turere twose, abashinzwe ubuhinzi, ubworozi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge irimo inzuri zasaranganyijwe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe kugira ngo bafashe abafite ibyanya byo kororeramo kubibyaza umusaruro kuko wasangaga hari abafite ubutaka bwo kororeraho ariko barabuhinduye ubwo guhingaho bakabikora mu kajagari.

Ati” Hari igihe wasangaga bahinga muri bwa butaka bwagenewe kororeramo ariko ugasanga bahinze mu buryo bw’akajagari, ugasanga hamwe bahahinze ibishyimbo, ibijumba n’ibigori”.

“Niyo mpamvu twavuze duti ‘reka dufashe abaturage bacu kugira ngo nuwuhinga ahinge neza ku buryo bigira umusaruro bimuha ugaragara, atari umusaruro wo kurya ngo abeho gusa ahubwo ube umusaruro wo kujya no ku isoko.”

Mufulukye yavuze ko mbere wasangaga umuntu ufite hegitari eshanu ahinga kuri ebyiri n’ufite icumi agahinga ebyiri, ashimangira ko bagiye kubiha umurongo bitewe n’ubutaka.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka Mukamana Espérance, yavuze ko icyo bifuza ari iterambere ry’abaturage akaba ariyo mpamvu bafashe iki cyemezo.

Ati” Mbere wasangaga ntawemerewe guhinga mu ifamu, icyo twabemereraga guhingamo ni ubwatsi gusa ariko ubu bemerewe guhingamo 30%. Turifuza ko byakorwa neza kugira ngo umusaruro waboneka ube ari umusaruro mwiza wagirira akamaro umuhinzi ndetse n’igihugu.”

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama, hemejwe ko Ukwakira kuzarangira imirenge yose ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’ubutaka ku baturage.

Hemejwe kandi ko uturere twose two muri iyi ntara buri kamwe kagiye kugura imashini isohora ibyangombwa by’ubutaka hagamijwe guha serivisi nziza abaturage.

Guverineri Mufulukye yavuze ko bizagabanya akajagari mu buhinzi bwo mu byanya bigenewe kororeramo
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka Mukamana Espérance, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe kubw’iterambere ry’abaturage
Inama yitabiriwe n’inzego zitandukanye mu turere n’imirenge irimo inzuri zasaranganyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza