Ibura rya sima ku isoko n’imvura idasanzwe byadindije inyubako y’Akarere ka Gasabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nyakanga 2018 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Kuva muri Mutarama 2018, Akarere ka Gasabo katangiye kubaka inyubako nshya izatwara miliyari 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gukorera ahisanzuye no kurushaho kunoza no kwegereza abaturage serivisi zibagenewe.

Iyi nyubako igeretse karindwi yagombaga kuzura muri Nyakanga 2018 ariko imirimo yo kuyubaka iracyakomeza kuko yakomwe mu nkokora n’igabanuka rya Sima ku isoko ndetse n’imvura idasanzwe yangije ibikorwa remezo byinshi, igahitana n’ubuzima bw’abarenga 200.

The New Times dukesha iyi nkuru yanditse ko imirimo yo kubaka iyi nyubako iri ku Gishushu ikomeje ariko biteganyijwe ko izasozwa mu mpera z’umwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mberabahizi Raymond Chretien, yavuze ko bahuye n’imbogamizi mu mirimo yo kubaka.

Yagize ati “Hari imbogamizi twahuye na zo zirimo ibura rya sima ku isoko n’imvura idasanzwe. Hari akazi kakozwe kandi bitari biteganyijwe. Ubu icyiciro tugezeho turi gukoresha ibikoresho byinshi tuvana hanze y’igihugu.

Mberabahizi wavuze ko iyi nyubako ishobora kuba yuzuye mu mpera z’Ukuboza 2018, yatangaje ko imirimo iri kugana ku musozo.
Yagize ati “Ubu tugeze nko kuri 80% kandi twizeye ko mu gihe gito izaba yuzuye.”

Iyi nyubako yagombaga kuzura muri Nyakanga, Akarere ka Gasabo kakayimukiramo muri Kanama 2018.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Nyirabahire Languida, yavuze ko inyubako iri ahantu hagutse ku buryo serivisi zihabwa abaturage zizarushwaho kunoza.

Yanavuze ko abaturage batazongera guhagarara ku mirongo miremire bicwa n’izuba cyangwa banyagirwa bategereje kwakirwa nkuko rimwe na rimwe byagendekeraga abagana Akarere ka Gasabo gakorera imbere na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Ikibazo cyo kubura kwa sima ku isoko cyatangiye mu ntangiriro za Mata uyu mwaka ubwo Uruganda Nyarwanda rukora sima (Cimerwa)rwatangiraga gusana kugira ngo rubashe gukora ihagije.

Kuva icyo gihe sima yatangiye kubura ku isoko mu Rwanda ndetse iranahenda kuko hari abacuruzi bagurishaga agafuka kamwe ku bihumbi 12 Frw kavuye kuri 8700 Frw ndetse hari n’aho kageze ku bihumbi 15 Frw.

Muri Gicurasi uyu mwaka kandi Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda ikeneye miliyari 24 Frw zo gukoresha mu gusana ibikorwa remezo byangiritse nyuma y’imvura idasanzwe yaguye mu gihugu guhera mu mpera z’umwaka ushize.

Iyi nyubako igeretse karindwi yagombaga kuzura muri Nyakanga 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza