00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuka Rwanda yahamagariye abarokotse Jenoside kugendera kure icyiswe ‘Ishyirahamwe Igicumbi’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Kanama 2021 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Umuryango Uharanira Inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka-Rwanda, imiryango iwushamikiyeho, Ibuka zose zo muri Diaspora n’indi miryango bahamagariye abanyamuryango n’abacitse ku icumu muri rusange kwirinda ibikorwa bisenya by’abagize icyiswe Ishyirahamwe ‘Igicumbi’.

Ku wa 27 Gicurasi 2021, nibwo havutse ishyirahamwe Igicumbi-Voix des rescapés du génocide contre les Tutsi, ryamuritswe tariki ya 1 Kanama 2021 ritangijwe n’abarimo Basabose Philippe, Ben Rutabana wa RNC, Dada Gasirabo, Hosea Niyibizi, Uwibambe Léontine, Tabitha Gwiza, Louis Rugambage, Nkubana Louis, Jovin Bayingana n’abandi.

Nk’uko bigaragara mu ngingo ya 3 ya Sitati y’iri shyirahamwe, abarishinze bavuga ko ryashyiriweho mu guhagararira uburenganzira bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorerwe Abatutsi.

Ibuka ivuga ko ikiryihishe inyuma ari umugambi wo gusebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Perezida wa Ibuka, Nkuranga Egide yagize ati “Nta kuntu ushobora guharabika ngo utuke uwo uzi neza ko ari we wakurokoye, ari we warokoye igihugu.”

Yakomeje agira ati “Ririya shyirahamwe bashinze, twebwe nka Ibuka turaryamagana, bazarishinga nk’uko babyiyemeje ariko ibitekerezo byabo ni ibitekerezo bisenya, bishaka gucamo amacakubiri abacitse ku icumu rya jenoside. Icyo turimo kwitegura ni uguhumuriza abo tureberera, tubakangurira kutayoba ngo bakurikire iriya nzira y’abatannye.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ibuka Rwanda kuri uyu wa 4 Kanama 2021, ryamaganye ryivuye inyuma abihishe inyuma y’umugambi wo gushinga iri shyirahamwe ‘Igicumbi’ ndetse rihamagarira abanyamuryango, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abanyarwanda bose kurigendera kure.

Rigira riti “Ubusanzwe bimwe mu biranga ihakana, ni ugukoresha uburyo bwose bushoboka bugoreka ukuri kuri jenoside hagamijwe kuyobya rubanda, cyangwa se kwemeza ubeshya ko habaye jenoside ebyiri. Iyi mvugo igaragarira mu nyandiko z’urudaca zandikwa n’abashinze iri shyirahamwe no gushyigikira ikinyoma mu mvugo bakoresha ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.”

Itangazo rya Ibuka rikomeza rigira ati “Ukuri kuri jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko yateguwe na Leta ya Habyarimana, ishyirwa mu bikorwa na Leta yiyise iy’Abatabazi. Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’Inkotanyi mu rugamba rukomeye rwo gutsinda abicanyi, no kurokora abatutsi bicwaga.”

Rikomeza rigira riti “Uku kuri, iri tsinda riyobowe na Basabose rirakuzi kuko abarigize hafi ya bose bakesha kurokoka ubutwari bw’inkotanyi zemeye guhara ubuzima bwazo kugira ngo bo n’abo mu miryango yabo barokoke.”

Ibuka kandi ikomeza ivuga ko abagize iri shyirahamwe bakoresha imvugo zigamije gutesha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Riti “Ikindi gitangaje, kibabaje kandi gihanirwa n’amategeko y’u Rwanda, ni imvugo itesha agaciro imibiri y’abazize jenoside, aho bamwe mu bagize iri tsinda, nka Gasirabo Dada akoresha, avuga ngo ‘Abana b’abakobwa boza amagufwa’.”

Ibuka Rwanda yatangaje kandi ko hari impamvu nyinshi zituma umuntu ashidikanya ku ntego z’iri shyirahamwe, nk’amagambo yavuzwe barimurika arimo amacabiranya agamije kurengera inyungu za politiki nk’uko bikunze kugaragara muri amwe mu mashyirahamwe y’Abanyarwanda akorera muri diaspora ku migabane y’i Burayi na Amerika.
“Abenshi bakunze gukoresha amayeri yo kuyaha inyito nziza, nyamara bagamije gusenya. Gukora politiki ni uburenganzira bwa buri wese. Kwitwaza amateka ya jenoside yakorewe abatutsi, ugashinga umutwe wa politiki ukawita ishyirahamwe rivugira abacitse ku icumu, imvugo nyamukuru ikaba gusakaza ingengabitekerezo ya jenoside ebyiri ndetse no gukorana n’abahekuye u Rwanda, ibi si ugushinyagura gusa ni n’ubugome bukwiye kwamaganwa na buri wese ushyira mu gaciro.”

Ibuka yasabye abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, abanyarwanda bose bari mu gihugu no muri Diaspora muri rusange kwima amatwi uwo ari we wese ushaka kubayobya no kubabera umuvugizi mubi.

Basabose Philippe ni umwe mu bashinze iri shyirahamwe ryamaganywe na IBUKA
Dada Gasirabo na we ari mu bayobozi b'iri shyirahamwe Igicumbi
Tabitha Gwiza wahoze muri RNC na we ari mu bayobozi b'iryo shyirahamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .