00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuka iratabaza ku bw’ingengabitekerezo ya Jenoside yabaye ndanze

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, asanga ibintu bitaratungana ku buryo habaho kwirara mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo hakwiye kwibandwa ku rubyiruko no gushyira imbaraga mu burezi.

Ahishakiye avuga ko bibabaje kuba mu gihe hibukwa ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakiboneka ingero nyinshi z’ingengabitekerezo ya Jenoside agasanga imbaraga zidakwiye kugabanuka ahubwo zikwiye kwiyongera.

Ati “Uyu munsi haracyaboneka ingengabitekerezo mu byiciro byose, imibare yaragabanutse ugereranyije n’iyabonekaga mu myaka ya 2010 ariko biracyari ikibazo gikomeye kuba ikiboneka, birakwiye ko twongera imbaraga mu guhangana na yo ikigaragara aho kuzigabanya”.

Yagarutse ku cyuho kiri mu miryango ahakiboneka ingengabitekerezo yo ku ishyiga no mu burezi aho abarimu bamwe na bamwe bihunza kwigisha amateka ya Jenoside.

Yagize ati “Ikibazo si ibitabo, ahubwo igikomeye ni ukumenya ngo ni nde wigisha ya masomo kuko uyu munsi hari uburyo butandukanye bwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Usanga bamwe kubabwira kwigisha aya mateka babyitarutsa, bati ‘araremereye, birabakomeretsa, ntidukwiye kubishyira mu bana.’”

Ahishakiye ahamagarira abarimu kubanza kumenya amateka mbere yo kuyigisha bityo amashuri akaba isoko yo kuvomwaho umuti w’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko rivomwaho n’umubare munini w’urubyiruko ndetse umurongo mwiza igihugu cyahisemo ukaba ukwiye kurindwa.

Ashima ibyemezo byafashwe n’ibifatwa n’ubuyobozi kuko ibyakozwe ari byinshi, impinduka zikaba zigaragara ariko ko kwigisha ari uguhozaho kuko cyatwaye ubuzima abarenga miliyoni nta rwego rukwiye kukijenjekera.

Abantu bose ngo bakwiye guhuriza hamwe imbaraga kuko kurandura ingengabitekerezo mu burezi no mu rubyiruko ari ikintu cy’ibanze.

Kuri iyi nshuro Jenoside yibukwa ku nshuro ya 27, mu Rwanda habonetse ingero z’ingengabitekerezo yayo zigera ku 100 mu gihe umwaka wawubanjirije hari habonetse izigera kuri 200.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .