Ibitazibagirana muri manda y’Umutwe w’Abadepite icyuye igihe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Kanama 2018 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Mu cyumweru gishize Perezida Paul Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite nk’uko biteganywa n’amategeko, kugira ngo hitegurwe amatora azabonekamo abasimbura abadepite bacyuye igihe.

Abadepite basoje manda y’imyaka itanu bakoze byinshi bitandukanye. Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko muri manda basoje bakoze byinshi birimo gutora no kwemeza amategeko, gukemura ibibazo by’abaturage no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Perezida Kagame yashimye akazi kakozwe n’iyi Nteko, avuga ko bigaragaza aho igihugu cyifuza kugera kandi bikerekana n’ahari intege nke kugira ngo hongerwemo ingufu.

IGIHE yasubije amaso inyuma muri iyi manda y’Abadepite yatangiye mu 2013, ikusanya bimwe mu bintu bidasanzwe byagiye bigaragara mu mirimo ya buri munsi ya bo.

Inteko ya mbere irimo abagore benshi ku Isi

Manda y’Abadepite yatangiye tariki ya 4 Ukwakira 2013, yatumye u Rwanda ruca agahigo ku Isi mu bijyanye no guteza imbere abagore kuko nibwo bwa mbere ku Isi mu Nteko Ishinga Amategeko habonetse abagore bagera 64%.

Nubwo muri manda yari irangiye mbere yaho abagore bari 56%, u Rwanda rwabonye bidahagije kuko ibihugu nka Bolvia, Cuba na Iceland byaruryaga isataburenge, dore ko bifite abagore mu nteko ishinga amategeko zabyo barenga 47 %.

Uku guha urubuga abagore byahesheje u Rwanda ishema n’isheja ku ruhando mpuzamahanga, binatuma ijwi ry’umugore w’Umunyarwandakazi rizamuka haba mu iterambere, mu burenganzira bwe n’ibindi.

Abadepite barakariye Minisitiri w’Intebe, bucyeye akurwa ku mirimo

Ku gicamunsi cya tariki 22 Nyakanga 2014, uwari Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, byari biteganyijwe ko yitaba Inteko rusange y’Abadepite, agatanga ibisobanuro ku bijyanye no kwimura abaturage ku nyungu rusange.

Saa cyenda zageze Abadepite basaga 70 bageze mu cyumba cy’inteko rusange, nyuma y’iminota mike bategereje baza gutungurwa no kubwirwa ko Minisitiri w’Intebe, atakije kubera izindi nshingano zikomeye yagiyemo.

Uwari Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko ibi biri mu ibaruwa Minisitiri w’Intebe yoherereza inteko ndetse atanga akanya ngo bagenzi be bagire icyo bayivugaho, bafate umwanzuro.

Abadepite bafite ububasha bwo kugenzura Guverinoma bagaragaje uburakari, bavuga ko ari ari agasuzuguro kuba Minisitiri w’Intebe yongeye kwanga kwitaba inteko dore ko yari inshuro ya kabiri atitaba.

Uwo munsi mu Karere ka Gatsibo hari habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu 16, bituma bamwe mu bakeka yaba ariyo mpamvu. Abandi bavuze ko kuba abantu bapfuye bitaca igikuba ku buryo Minisitiri w’Intebe ananirwa kwitaba inteko, abandi bakavuga ko kuba yohereje ibaruwa ku munota wa nyuma nabyo bitubahirije amategeko, kuko ubundi abimenyesha mbere y’umunsi umwe ngo Inteko rusange iterane.

Ibyibazwaga byose nta gisubizo bari kubibonera kuko bitari mu ibaruwa yari yaboherereje, byatumye basubika Inteko rusange y’uwo munsi ariko bakomeza gusaba ko Minisitiri w’Intebe yazatumirwa agasobanura uburyo yanga kwitaba inteko Ishinga amategeko inshuro ebyiri.

Bukeye bwaho tariki 23 Nyakanga ahagana saa Sita, itangazo riturutse mu biro by’umukuru w’igihugu ryasohotse rivuga ko Habumuremyi yasimbuwe na Anastase Murekezi ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Ntabwo hatangajwe impamvu Minisitiri w’Intebe yasimbujwe kuko biri mu bubasha bwa Perezida wa Repubulika, bamwe batekereje ko byaba bifitanye isano n’umujinya abadepite bari baraye bagaragaje.

Hari n’abaketse ko Dr Habumuremyi yari abizi ko yakuwe kuri uwo mwanya, akanga kwitaba Inteko ku bushake. Ni ubwa mbere aba badepite bari bamaze amezi icumi batowe, barakariye bikomeye umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru nka Minisitiri w’Intebe.

Bahamagaje Minisitiri w’ubuzima iminsi ibiri ikurikiranye ntibanyurwa

Ku gicamunsi cyo kuwa 31 Werurwe 2015, uwari Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho yitabye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo byari byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’iya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu.

Ibibazo byari byinshi kuko icyo gihe hari hashize iminsi bimenyekanye ko Minisante yahaye abaturage inzitiramibu zitujuje ubuziranenge kandi zaraguzwe agera kuri miliyoni 20 z’amadolari.

Muri iyo minsi kandi Malariya yagarikaga ingogo mu duce twinshi tw’igihugu. Byagaragaraga ko kwivana imbere y’abadepite uwo munsi bisaba Binagwaho imbaraga zidasanzwe.

Binagwaho yifashishije Icyongereza asobanurira abadepite iby’izo nzitiramibu n’uburyo bamenye ko zapfuye zararangije kugera mu baturage ariko abizeza ko bazabikurikirana.

Abadepite ntibanyuzwe, bagaragaje ko ari uburangare bwa Minisante ndetse bamwe bavuga ko ikwiye kubazwa iby’imfu z’abari bamaze iminsi bapfa kuko bahawe inzitiramubu zitujuje ubuziranenge.

Binagwaho yakomeje gusobanura ibibazo biri mu rwego rw’ubuzima ariko biba iby’ubusa ahubwo bamwe barimo Depite Karemera Thierry, bamushinja gutekinika mu bisubizo atanga. Saa kumi n’ebyiri zabagereyeho, Inteko rusange yemeza ko azinduka mu gitondo akagaruka gusobanura ibitasobanutse neza.

Bukeye tariki 1 Mata, Binagwaho yagarutse avuga mu Gifaransa, rumwe mu ndimi avuga neza adategwa. Yagerageje gusubiza abadepite ariko nabwo biranga, birangira basabye ko hajyaho Komisiyo yihariye igomba kwiga ibibazo biri muri Minisante.

Ni bwo bwa mbere abo badepite bari batumiye Minisitiri ntibanyurwe, no ku munsi wa kabiri ntibanyurwe.

Bwa mbere abaturage benshi bitabiriye inteko rusange, baranabyina

Tariki 14 Nyakanga 2015, abaturage baturutse imihanda yose bazindukiye ku Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Mu myamabaro yiganjemo imikenyero ku bagore n’amakote akeye ku bagabo, uwanyuraga ku Kimihurura atabizi yashobora kugira ngo hari ubukwe bugiye gutaha mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ntabwo byari bisanzwe ko abaturage bazindukira ku Nteko. Ahagana saa tatu, ba baturage bamaze kwinjira mu ngoro y’inteko Ishinga amategeko cyane cyane mu cyumba cy’Inteko rusange cy’umutwe w’abadepite, hatangijwe gahunda yo gusuzuma ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage basaga miliyoni eshatu n’igice, bari bamaze igihe basaba ko Itegeko Nshinga ryo mu mwaka wa 2003 rivugururwa cyane cyane mu ngingo ya 101, maze Perezida uriho akemerwa kongera kwiyamamaza.

Ni ibikorwa byebereye rimwe haba mu badepite no muri Sena. Nubwo babyemerewe, mu nteko rusange zisanzwe biragoye ko wahabona abaturage benshi basanzwe badafite imirimo baje gukora aho mu Nteko, ariko uwo munsi igice cyose kiri inyuma y’Intebe z’abadepite cyari cyuzuyemo abaturage.

Amategeko agenga Inteko Ishinga amategeko, umuturage yemerwe kwitabira Inteko rusange ariko ntabwo yemerewe kugaragaza amarangamutima nko kurira, guseka, kubyina cyangwa gusaba ijambo igihe Inteko rusange irimo. We icyo asabwa ni ugukurikirana atuje.

Uwo munsi siko byari bimeze. Nubwo harimo intebe benshi mu baturage ntibari bicaye, bari bahagaze nka kumwe bigenda muri Stade. Mu gihe abadepite babaga batanga ibitekerezo, uwagushaga ku byifuzo by’abaturage, ntibibukaga ko gukama amashyi no kuririmba mu nteko rusange bitemewe ahubwo bahitaga bakoma amashyi, bagacinya akadiho mu ndirimbo zitandukanye.

Byabaye akarusho ubwo Inteko rusange yasozaga imirimo imaze kwemeza ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage ku bwiganze bw’abadepite 79 kuri 80 bagize Inteko.Abaturage bifatanyije n’abadepite barabyina karahava mu ndirimbo nka Tuzarwubaka n’izindi.

Uwo munsi ni wo wahararuriye inzira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo by’abaturage kugeza tariki ya 17 na 18 Ukuboza, ubwo habaga referendumu abanyarwanda bakayemeza ku bwiganze bw’amajwi 98 %.

Umutwe w’Abadepite usoje manda yawo watoye amategeko yose wagejejweho, wakira ibibazo by’abaturage bigera kuri 353, muri byo 350 byarasuzumwe bifatirwa imyanzuro. Ibibazo bitatu nibyo byari bigisuzumwa.

Mu kwemeza ishingiro ry'ubusabe bw'abaturage ku guhindura Itegeko Nshinga, abaturage bari babukereye nk'abatashye ubukwe ku nteko ishinga amategeko
Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe yanze kwitaba Abadepite bucya akurwa kuri uwo mwanya
Dr Binagwaho wari Minisitiri w'Ubuzima yitabye Abadepite kabiri ntibanyurwa
Abanyarwanda bacinye akadiho mu nteko ubwo Abadepite bemeraga ubusabe bwabo ku Itegeko Nshinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza