00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye kujya bitanga serivisi zo gusimbura impyiko

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba Edgar, yavuze ko kugeza uyu munsi hari serivisi batanga zirimo kuyungurura amaraso iyo impyiko zagize ikibazo, ariko bifuza no gutanga izisumbuyeho zo kujya batanga impyiko.

Impyiko ni urugingo rufatiye runini umubiri wacu rwifashishwa mu gusukura amaraso no gusohora imyanda n’ubundi burozi, bwoherezwa mu ruhago hanyuma imyanda yose igasohoka mu nkari.

Impyiko kandi zifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso, imyunyungugu n’ibindi binyabutabire mu mubiri ndetse zitabazwa no mu ikorwa ry’uturemangingo dutukura tw’amaraso.

Iyo zidakora neza, ni ukuvuga ko ziba zatakaje ubushobozi bwo kuyungurura no gusohora imyanda, umubiri ubonekamo imyanda myinshi, impyiko ntizibe zigishoboye kuyisohora yose. Zitangira kwangirika, byaba bitavuwe neza ukaba wanahasiga ubuzima.

Abenshi mu banyarwanda bakunze kurwara impyiko by’umwihariko ababa bageze ku rwego rwo kuremba usanga bajya kwivuriza mu bihugu by’amahanga nk’u Buhinde kugira ngo impyiko zabo zibashe gusimbuzwa.

Umuyobozi w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba yabwiye itangazamakuru ko hari serivisi z’ibanze zitangirwa muri ibi bitaro zirimo kuyungurura amaraso ariko bitarenze uyu mwaka bazaba batangiye no gutanga izo gusimbuza impyiko.

Ati “Uburyo tuyungurura amaraso iyo impyiko zagize ikibazo, ntizishobora kuyungurura amaraso, twiyambaza Dialyse umurwayi akaza nka buri cyumweru kugira ngo ashobore gukomeza kubaho.”

Ati “Dialyse irahari ndetse ikora neza, icyo dushaka ni ukongera umubare ariko icyo gusimbura ingingo, twatangiye imyiteguro kuko icyo twifuza ni ukugira ngo uyu mwaka uzarangire twatangiye gutanga iyo serivisi, kuba twashobora gutanga impyiko.”

Dr Kalimba avuga ko impamvu ikomeye yo gushaka ubushobozi bwo gutanga izi serivisi ari ukugira ngo bagabanye umubare munini w’abajya kwivuriza mu mahanga by’umwihariko abajya mu Buhinde kwivuza impyiko.

Yakomeje agira ati “Abarwayi b’impyiko nibo biganje cyane ni nazo navuga ko zoroshye gutangira, ntabwo ari kimwe nko gusimbura umutima, urwagashya cyangwa umwijima, ibyo bisaba byinshi bisumbyeho kurusha gusimbira impyiko.”

Mu mezi atandatu ashize ibi bitaro byakiriye kandi abaganga icyenda b’inzobere mu mashami atandukanye. Muri aba harimo uw’inzobere mu ndwara z’impyiko uzajya akorana n’abaganga babaga bazajya baza kuri gahunda.

Dr Kalimba yavuze ko bamaze iminsi bakora inama zitandukanye ndetse banashaka imiti hasigaye gutegura neza uburyo bizajya bikorwamo.

Ati “Mu barwayi bajya mu Buhinde, umubare munini ni abajya guhabwa insimburangingo cyane cyane impyiko.”

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD). Bifite inzobere zivura indwara zitandukanye, ndetse akaba ari nabyo byoherezwamo umurwayi wananiranye ahandi mu gihugu.

Magingo aya bikoreramo abaganga bakuru (docteur) 85, bikagira ibitanda 160, bishobora gukora isuzuma riri ku mpuzandengo ya 72.201 ku mwaka kandi bikakira abari ku mpuzandengo ya 8.346 ku mwaka. Ababigana barimo ab’imbere mu gihugu, abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

Imikorere y'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ikomeje gutera imbere bigendanye n'ibikorwa byabyo byo kubivugurura /Ifoto: The NewTimes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .