Ibitaro bya Gisirikare bigiye gukorerwamo umwitozo ku gukumira Ebola mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukwakira 2018 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) zateguye umwitozo ugamije kugaragaza ubushobozi bwo guhangana no gukumira ko icyorezo cya Ebola cyakwinjira mu Rwanda.

Uyu mwitozo wiswe ‘Kumira Ebola Simulation Exercise (SIMEX)’ uzakorerwa mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ku wa 25 Ukwakira 2018.

SIMEX igamije gusuzuma uko abaganga ba RDF n’abandi bagenerwabikorwa biteguye gukumira icyorezo cya Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko yiteguye bihagije nyuma y’uko Ebola yongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Kuva mu 1976, iyi ni inshuro ya 10 Ebola ihagaragaye.

U Rwanda rwizeye ko ingamba rwayifatiye zirimo kwigisha abaturage kugira isuku, kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibyo bimenyetso, itsinda ry’abaganga bapima abinjira mu gihugu baturutse aho bikekwa ko iri bizarufasha kuyikumira burundu.

Muri uyu mwitozo, abo muri RDF n’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe ni bo bazakora umwitozo mu gihe abavuye muri Minisante na RBC bazagenzura ubushobozi bwabo.

SIMEX yatangiye ku wa 6 Ukwakira 2018, yatangiwemo amahugurwa kuri Ebola, amabwiriza ya Minisante agamije kuyikumira no kuyirinda n’andi masomo.
Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU) watanze miliyoni 7.2 z’amayero mu kurwanya Ebola yibasiriye benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho imaze guhitana abarenga 150.

Unafasha Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (Croix Rouge) mu gukaza ubwirinzi no gukumira ko Ebola yakwinjira mu bihugu bihana imbibi birimo u Rwanda, u Burundi na Uganda.

Umurwayi wa Ebola agira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri. Yandura ku muntu ukoze ku murwayi wayo adafite ubwirinzi.

Hateguwe umwitozo ugaragaza uko gukumira Ebola bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza