00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaravuzwe ku munyamakuru ushinja ubuyobozi kumukubitira i Nyagatare

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi, haravugwa umunyamakuru wakubiswe n’abasore bari bari kuri bariyeri y’Umudugudu bafatanyije n’umuyobozi wawo.

Uyu munyamakuru bivugwa ko yakubitiwe mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi ubwo yari ari gutara inkuru.

Amakuru avuga ko muri uyu Mudugudu kimwe n’ahandi hatandukanye hari hashyizwe abasore bafite inkoni babuzaga abaturage gutambuka bakabasubiza mu rugo, hari abashatse amazi babura uko bajya kuvoma, abandi bakabura uko bajya guhaha niko kwitabaza uyu munyamakuru ngo abavuganire agezeyo birangira ariwe ukubiswe.

Umunyamakuru witwa Ntirenganya Charles uvuga ko yakubiswe yabwiye IGIHE ko ubwo yari ari kumwe na mugenzi we abaturage bababwiye ko hari ikibazo cy’amazi muri uyu mudugudu ndetse ko hashyizweho abasore bafite inkoni bababuza gusohoka mu ngo zabo.

Ati “ Twagiyeyo dusanga bashyizeho bariyeri iriho abasore bitwaje inkoni, tubereka ibyangombwa by’akazi baradutuka tujya kubibwira umuyobozi w’Umudugudu, atubwira ko ariwe watanze uburenganzira bw’uko nta muntu wundi winjira mu mudugudu we turakata dusubira inyuma.”

Yakomeje avuga ko Umuyobozi w’Umudugudu yahise ahamagara uyobora Polisi muri uwo Murenge ngo amubwira ko babajyana kuri Polisi mu gihe bari bakivugana uwo muyobozi ngo yamukubise inkoni mu gatuza, ba basore batatu nabo bamukubita izindi kugeza yituye hasi.

Ati “ Ubwo babankizaga nahise njya kwa muganga ku kigonderabuzima cya Karangazi, nagezeyo bantera urushinge ndetse banampa imiti, ubu ndi kubabara mu gatuza kubera iyo nkoni bankubise mu gatuza, ubu banteye inshinge banampa imiti ndataha.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gakoma, Sabiti John Bosco, watanzwe n’impande zombi nk’umutangabuhamya, yabwiye IGIHE ko ibyo gukubita uyu munyamakuru atabibonye ahubwo yasanzwe bashwana bashaka kumujyana kuri Polisi.

Ati “Bageze aho batera amahane ari kubabwira ngo ntabwo muntwara nabo bavuga bati turagutwara, nagiye kubona mbona haje abantu benshi musaba ko yemera bakamujyana arabyemera aranyumvira aragenda mbiherukira aho, iby’uko bamukubise nibyo mbona abantu bandika simbizi gusa basunikanaga cyane ni aho mbiherukira.”

Yakomeje abazwa ku bijyanye na bariyeri zashyizwe mu midugudu bayobora avuga ko buri Mudugudu washyizeho uburyo bwo kurinda abaturage bawo, we ahamya ko ku mudugudu we afitemo abantu bagenda genda bareba abarenga ku mabwiriza naho abandi ngo ubwo nabo bafite uko barinda abaturage babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yabwiye IGIHE ko yaraye agiye kureba uyu munyamakuru uvuga ko akanazana abatangabuhamya babibonye bikarangira bavuze ko atakubiswe.

Ati “ Uyu musore agaragaza ko yakubiswe ariko atakubitiwe aho ikibazo cyabereye ngo yakubitiwe mu mudugudu wundi utari uw’abamufashe, abaturage yashoboye kutubwira ko bari bahari twabazanye kandi ntabwo bashoboye kubihamya,rero ibindi twabirekeye iperereza rizakorwa na RIB.”

Ku bijyanye na bariyeri ivugwa ko yashyizwe mu midugudu yavuze ko ari igiti kinini batambitse mu muhanda kugira ngo moto zihaca zijye zihagarara ze kubagonga ngo niyo bariyeri ivugwa, abajijwe kubijyanye n’abasore bafite inkoni baba bahahagaze yavuze ko bizacukumburwa na RIB.

Akarere ka Nyagatare kari mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali byashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 cyakomeza kwiyongera cyane mu baturage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .