00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitangaza i Musanze: Abanyakinigi batangariye amagorofa bagiye guturamo bwa mbere mu mateka

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Kera iyo wavugaga ko uvuye mu Kinigi wenda ugiye nko kwiga mu Majyepfo, hari ubwo abantu bakunenaga bavuga ko wasigaye inyuma mu iterambere, kuko ibyari bizwi mu Kinigi byari ibirayi ariko bitakungahaje ba nyirabyo, ndetse na bacye bafite amafaranga ugasanga badasa nk’abasirimu, ukibaza umuzimu uri mu Kinigi bikakuyobera.

Kuri ubu ariko ibintu byahinduye isura, kuko na nyuma yo guhindura politiki ziteza imbere abahinzi b’ibirayi mu Kinigi, Leta yahashyize ibikorwaremezo byahinduye imibereho y’abahatuye, ndetse ku Munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27, uyu Murenge urakira ibirori byo kwizihiza uwo Munsi, hanatahwe Umudugudu w’Icyitegererezo wubatswemo inzu 144 ziri mu magorofa atatu, buri imwe ikazaturamo umuryango wari usanzwe utishoboye.

Ni inzu z’akataraboneka zifite ibyangombwa byose, kuko buri imwe ifite ibyumba bitatu binini, ikagira uruganiriro rugari rurimo televiziyo n’intebe zishobora kuramburwa zigahindurwamo ibitanda, nko mu gihe umuryango wagenderewe cyane icyumba kigenewe abashyitsi ntikibe gihagije.

Izi nzu zinafite icyumba cy’ababyeyi n’icy’abana, zikagira n’ubwiherero bubiri mu nzu imbere, ubw’abana n’ubw’ababyeyi.

Buri nzu kandi ifite igikoni kigezweho imbere mu nzu, cyubatsemo gaz izajya itekeshwa, uretse ko no ku ibaraza ry’inzu hari ahantu hagenewe gutekerwa mu buryo busanzwe bw’amakara.

Uretse mu nzu imbere, inyuma yayo naho hari ibindi bikorwaremezo bituma uyu Mudugudu wubatse mu magorofa atatu, ukanagira inzira z’abafite ubumuga, wuzuza ibyangombwa byose

Muri ibyo harimo inzu zororerwamo zishobora kwakira inkoko ibihumbi umunani, mu rwego rwo gufasha abazawuturamo kubona indyo yuzuye n’amafaranga, ndetse hagenwa n’aho amatungo yabo basanzwe boroye arimo inka n’ihene azororerwa, ku buryo usanzwe afite itungo yemerewe kuryimukana mu Mudugudu mushya.

Hubatswe kandi n’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yose afite ibyangombwa byabugenewe, hubakwa Ikigo Nderabuzima, agakiriro, ibibuga by’imikino itandukanye, ubusitani n’uturima two guhingamo imboga ndetse n’isoko hafi yawo.

Ku baturage bo mu Kinigi bahoze bafatwa nk’abantu badasirimutse, izi nzu zarabatangaje cyane, bemeza ko kuzihererwa ubuntu n’ubwo zihenze cyane, ari ikindi kimenyetso cy’uko Leta y’u Rwanda yita ku iterambere ry’abaturage bayo.

Nyabonimpa Théodore wavukiye mu Kinigi akanahakurira, yavuze ko Kinigi y’uyu munsi itandukanye cyane n’iyo yakuriyemo, yari yuzuyemo amashyamba kandi abayituyemo bakitwa ko basigaye inyuma mu iterambere.

Yagize ati “Turashimira Perezida Kagame watuzirikanye akatugezaho iri terambere, ndetse n’abazadukomokaho bazarisanga kuko tugiye kurishyigikira. Twajyaga i Musanze mu Mujyi tukagenda n’amaguru kuko ino nta modoka zahageraga ndetse n’umuhanda udahari, ariko ubu byose byarahindutse.”

Nyiragatarina Marie Chantal uzatura muri uyu Mudugudu yavuze ko ibiri kuba mu gace yakuriyemo bitangaje cyane, ati “Navukiye ino mpamaze imyaka 38, iri terambere rya Kinigi ryaje ndibona kandi ritangiye vuba cyane. Batuzaniye ikigo Nderabuzima kigezweho, agakiriro aho urubyiruko ruzajya rukorera ndetse no mu Mudugudu batwubakiye wujuje byose, harimo inzu nziza, aho kwigira n’ibindi bice bitandukanye, biragaragara ko abana bacu bazakurira ahantu heza kandi bafite ibyangombwa byose. Ni ukuri u Rwanda ruraryoshye cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, avuga ko bazakomeza gufasha abaturage mu kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere ari mu gace kabo, na cyane ko kazwiho gukurura ba mukerarugendo bityo kakaba gafite amahirwe y’iterambere adasanzwe.

Yagize ati "Ibi ni ibikorwa byiza by’iterambere biri mu ntumbero z’Umukuru w’Igihugu yifuza ndetse agaharanira ko zigerwaho, twe tuzakomeza gufasha abaturage bacu kurushaho kurimbisha Kinigi kuko niho ba mukerarugendo banyura, bakaharara ndetse bagahura n’abaturage, turifuza iterambere rero ridatandukana no kurimba ndetse no kugira isuku kuko ntacyo tubuze."

Bimaze kumenyerwa ko buri tariki ya 4 Nyakanga ku Munsi wo Kwibohora, hatahwa imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abaturage badakunze kuba bafite amacumbi, mu rwego rwo kubafasha kwibohora ubukene barushaho kwiteza imbere.

Hateganyijwe aho kuzimiriza umuriro mu gihe haba habaye inkongi
Ibitanda biraramo abana mu cyumba bagenewe ni uku biteye. Biragerekeranye ariko bifite ingazi umwe azakoresha agana hejuru
Ubwiherero n'ubwogero bugezweho imbere burateganyijwe
Izi nzu zirimo ibitanda byisanzuye
Abana bateganyirijwe ishuri n'aho bazajya bidagadurira
Izi nzu zifite ibyangombwa byose bikenewe
Izi nzu zifite amagorofa atatu kandi harimo n'inzira zagenewe abafite ubumuga
Imihanda yakikijwe izi nzu ku buryo bizafasha abaturage gukora ingendo zabo
Hanubatswe amashuri abanza n'ayisumbuye
Ikigo nderabuzima cya Kinigi cyubatswe mu buryo bugezweho
Muri uyu mudugudu hubatswe agakiriro kagezweho
Ahajya hubakwa amashuri y'incuke hamaze gutunganywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .