00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikomo by’ikoranabuhanga byambikwa abarwayi ba Covid-19 byatahuye abashakaga kurenga ku mabwiriza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu barwayi barenga ibihumbi 15 barwariye Covid-19 bari kuvurirwa mu rugo, abarenga 90% bambitswe ibikomo by’ikoranabuhanga, bigenzura aho bari hose ku buryo bishobora kwerekana ko barenze imbibi babujijwe, bityo bagakumirwa bataratangira gukwirakwiza ubwandu bwa Covid-19.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko hari abarwayi ba Covid-19 bari kuvurirwa mu rugo, ariko barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bamwe bagakomeza ibikorwa byabo bya buri munsi, ku buryo bashobora kwanduza abandi bantu iki cyorezo.

Rwanda Today yatangaje ko uretse iki kibazo cy’imyitwarire y’abarwayi ba Covid-19, ubwinshi bwabo nabwo butuma kubakurikirana bigorana, bityo kubambika ibi bikomo by’ikoranabuhanga, bikaba ari igisubizo kirambye.

Karangwa Cyprien w’imyaka 54, ni umwe mu barwayi ba Covid-19 bambitswe iki bikomo, aho yavuze ko buri nshuro yashakaga kugenda, abakozi ba RBC bahitaga bamuhamagara bakamucyaha.

Yagize ati “Byatanze umusaruro, kuko buri gihe iyo nifuzaga gutarabuka, bahita bampamagara ako kanya. Byari bigoye kuko nagishyiragamo umuriro nkicyambaye, baje kukinkuraho maze koroherwa.”

Iki gikomo kimeze nk’isaha, gikoranye ikoranabuhanga rya GPS ryerekana amerekezo y’umuntu, kikaba gihabwa abantu barwariye mu rugo ukuyemo abana, abageze mu za bukuru ndetse n’abantu badafite uburyo bwo kucyongeramo umuriro. Umuntu ucyambitswe agikuramo iyo amaze gukira gusa.

Abarwayi ba Covid-19 bari kuvurirwa mu rugo, bari kwambikwa ibikomo by'ikoranabuhanga byerekana amerekezo yabo / Ifoto: Rwanda Today / yafashwe na Cyril Ndegeya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .