Ibisobanuro by’ibyaha bine Idamange akurikiranyweho

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Gashyantare 2021 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’ibyaha bine birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, rukurikiranyeho Idamange Iryamugwiza Yvonne.

Uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Mu bindi biganiro Idamange yanyuzaga ku shene ye ya YouTube, harimo n’aho yavugaga ko imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

Uretse ibi kandi, ubwo Abagenzacyaha na Polisi bajyaga kumuta muri yombi, Idamange akekwaho kuba yarakubise umupolisi witwa CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe akamukomeretsa bikomeye.

Ashobora gufungwa imyaka irenga 10

Muri rusange ibyaha bine Idamange akurikiranyweho, byose biramutse bimuhamye yakatirwa gufungwa imyaka iri hejuru ya 10 kuko nk’icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gihanishwa imyaka itari munsi y’icumi.

Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 204 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2020 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Iyo ngingo ya 204 ivuga ko umuntu wese, mu ruhame, ukoresha imvugo, inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bitangajwe mu bundi buryo bwose, uwangisha rubanda ubutegetsi buriho, utera imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo cyangwa utera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu.

Ibindi byaha Idamange akurikiranyweho harimo icyo gutangaza amakuru y’ibihuha giteganywa n’ingingo ya 39 mu itegeko No 60/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Ikindi cyaha Idamange akurikiranyweho ni ugusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Umuntu ukora ku bushake kimwe mu bikorwa byo gusenya cyangwa konona urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside, gusenya cyangwa konona ibimenyetso by’urwibutso rwa jenocide cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; gutesha agaciro urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa muri iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Uyu mugore anakurikiranyweho gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake icyaha giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu ya itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5Frw ariko atarenze miliyoni 7Frw.

Ubushinjacyaha nibumara gusuzuma dosiye ya Idamange nibwo buzafata umwanzuro wo kuyiregera urukiko ubundi rutangire imirimo yo kumuburanisha.

Idamange akurikiranyweho ibyaha bine birimo icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

Uko ibihano bitangwa mu gihe cyo guca urubanza

Amategeko asobanura ko iyo umucamanza agiye gutanga igihano, areba ku bintu bibiri by’ingenzi aribyo impurirane z’ibyaha. Impurirane z’ibyaha zibaho ni ebyiri harimo mbonezamugambi na mbonezabyaha.

Mbonezamugambi ni igihe ushobora gukora igikorwa kimwe kikabyara ibyaha byinshi ariko ari igikorwa kimwe cyabaye. Icyo gihe iyo umucamanza agiye gutanga igihano, atanga igihano kiruta ibindi muri bya bindi by’ibyaha umuntu akurikiranyweho.

Igihe ari impurirane mbonezabyaha, bivuze ko haha habayeho ibikorwa byinshi bikabyara ibyaha byinshi; ho umucamanza atanga igihano ateranyije igihano cya buri cyaha bikabyara imyaka umuntu ari bufungwe.

Iyo umucamanza agiye guhana umuntu yateranyije imyaka, iyo harimo igihano cya burundu, guteranya ntacyo biba bivuze, nicyo atanga.

Gusa ariko igiteranyo cy’ibihano ntikigomba kurenza inshuro ebyiri z’urwego ntarengwa rw’imyaka y’icyaha kinini umuntu yahabwa. Urugero niba umuntu akurikiranyweho ibyaha bitatu, kimwe gihanishwa imyaka 15, ikindi 10 n’icy’imyaka 8; igiteranyo ni imyaka 33 ariko umucamanza ntagomba gutanga imyaka iri hejuru y’inshuro ebyiri y’igihano kinini, ni ukuvuga ko ari 30 (azafata 15 akube kabiri kuko aricyo gihano kinini afite).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .