Ibiro bikuru bya SOS Rwanda byatewe na benengango biba ibikoresho by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 13 Werurwe 2018 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo ku wa 12 Werurwe 2018, ibiro bikuru bya SOS Rwanda biherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo byinjiwemo n’abajura biba ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa.

Polisi y’Igihugu ivuga ko mu gitondo cyo ku wa 13 Werurwe SOS Rwanda yahise itabaza.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Hitayezu Emmanuel yabwiye IGIHE ko yahise ita muri yombi abasanzwe bacunga umutekano kuri ibyo biro babiri, iperereza rirakomeje kugira ngo hatahurwe abashobora kuba bihishe inyuma y’ubwo bujura.

Yasobanuye ko hibwe mudasobwa eshanu n’ibindi birimo za external hard disc, Flash disk n’ibindi.

Abajura baciye ibyuma byo mu madirishya (grillage) y’ibiro babasha kwinjira.

SSP Hitayezu yavuze ko bidasanzwe kumva aho ibiro bifite abashinzwe umutekano byibwa kuko baba ari abanyamwuga, gusa akavuga ko iyo hari aho bibaye hari igihe bamwe mu bahacungira umutekano baba babyihishe inyuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko ibikoresho nk’ibyo byibwe ahanini abajura baba bazi neza ahantu babigurishiriza, asaba abaturage kwirinda kugura ibikoresho batazi aho bikomoka.

Yagize ati “Umuntu yirinde kugura ibikoresho mu by’ukuri atazi aho cyaturutse, cyane cyane ba bandi bagura ibikoresho byakoze; kuko akenshi na kenshi abafashwe barabiguze banabihomberamo kuko iyo twakoze iperereza tukamenya ngo igikoresho cyagurishijwe aha n’aha turagenda tukagifata, birumvika ko na wa wundi wakiguze ari ikijurano na we abihomberamo. Iyo bigaragaye ko hari ukuntu yari aziranye n’abo babagizi ba nabi na we ashobora kuba yakurikiranwa nk’uko abo bagizi ba nabi bakurikiranwa.”

Yasabye abantu bagura ibikoresho kwibuka kwaka inyemezabuguzi kugira ngo biramutse byibwe bigafatwa bifashe Polisi kumenya niba ari ibyabo.

Ibiro bikuru bya SOS Rwanda ku Kacyiru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza