Ibipesu by’imyenda yose ikorerwa mu Rwanda bishobora kujya bikorwa na Habiyaremye wahoze ari mayibobo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruri kuganira n’inganda zitandukanye zikora ibijyanye n’imyenda mu gihugu uburyo zahagarika gutumiza mu mahanga ibipesu byifashishwa kuri iyo myenda, hagakoreshwa ibikorwa na Jean Marie Habiyaremye wahoze ari umwana wo mu muhanda.

Ubwo hasozwaga imurikagurisha Mpuzamahanga (Expo) ryaberaga i Gikondo mu cyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru wa PSF Gasamagera Benjamin yabwiye IGIHE ko kimwe mu byabashimishije uyu mwaka ari uko Expo yitabiriwe n’abamurika biganjemo urubyiruko n’abagore.

Gasamagera yavuze ko batunguwe n’udushya twahanzwe n’urubyiruko rw’abanyarwanda bitabiriye Expo, by’umwihariko Habiyaremye n’uruganda rwe rukora ibipesu, imitako, amaherena, ibikomo n’ibindi abivanye mu mahembe y’inka.

Yagize ati “Mwaramubonye uriya mwana ukora mu mahembe y’inka ibipesu, agakoramo amaherena, agakoramo imitako, yahoze ari umwana wo mu muhanda, ba bandi tuvuga ngo ni mayibobo. Nta myaka itanu, itandatu ishize yari mayibobo, ubu yafashe icyemezo cya kigabo asubira mu ishuri ararirangiza kuva arirangije we nta nubwo yategereje kujya muri Kaminuza, yahise yihangira imirimo.”

Gasamagera yavuze ko bari mu biganiro n’inganda zikora imyenda mu Rwanda ngo zoye kongera gutumiza ibipesu hanze ahubwo zose zigure kwa Habiyaremye mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Nk’ubu uwo mwana turi gushaka kumuhuza na za nganda zikora imyenda inaha kugira ngo zitongera gutumiza ibipesu hanze. Ngaho mutekereze nidukora imyenda myinshi n’iyo tujyana hanze, yose ikagura ibipesu kwa wa muhungu (Habiyaremye), murumva se atakize? Ni ibintu bitangaje byerekana ko dushobora guhera kuri bito tujya hejuru.”

Habiyaremye afite inzu yitwa Cow Horns Kigali, itunganya ibipesu, amaherena, ibikomo, imitako, udukombe, amabakure n’ibindi kandi byose avana mu mahembe.

Ubukorikori yabwigishijwe n’umugore w’Umuyapani wabasanze mu muhanda we na bagenzi be mu mwaka wa 2009 akiyemeza kubavanamo akabigisha umwuga.

Iherena rikorwa na Habiyaremye rigura 3 000 Frw, agakomo kagura 1000 Frw, igipesu ni 100 Frw, ibakure ikoze mu ihembe igura 6 000 Frw, agakombe ni 4000 Frw naho ihembe ryo gutaka rigeza ku 20 000 Frw.

Gasamagera avuga ko ibikorwa n’urubyiruko nka Habiyaremye ari igihamya cy’uko ibikorerwa mu Rwanda bizaboneka.

Ati “ Twatangiye kubona ko Made in Rwanda itakiri indoto, igishimishije uko kwigirira icyizere biri kugaragara cyane mu rubyiruko no mu bagore. Izi nizo ngeri z’abikorera ubundi kera utabonaga cyane. Abantu babaga muri uyu mwuga wacu w’ubucuruzi wasangaga ari abantu bakuze kandi b’abagabo. Ubu urabonamo cyane urubyiruko na bashiki bacu.”

Uruganda rwa Habiyaremye, Cow Horns Kigali rwahawe igihembo cy’umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bigaragaje neza muri Expo y’uyu mwaka.

Habiyaremye (iburyo) n'umwe mu bo yigisha bakora imitako itandukanye / Ifoto: TNT)
Gasamagera yavuze ko inganda zo mu Rwanda zishobora kujya zigura ibipesu kwa Habiyaremye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza