00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu icyenda Rusesabagina yemera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Paul Rusesabagina mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Keiza, ari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Uyu mugabo w’imyaka 67 yabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD, ifite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage icyenda b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, imitungo ya benshi ikangizwa, inzu n’ibinyabiziga bigatwikwa, indi igasahurwa.

Mu maburanisha yitabiriye kuva yatabwa muri yombi muri Kanama 2020, Rusesabagina hari ibyo yatanzeho amakuru ndetse bimwe yemera ko ikiganza cye cyabigizemo uruhare haba mu kubishyigikira mu buryo bw’amafaranga cyangwa ibitekerezo biganisha ku guhirika ubutegetsi buriho.

-  Yemera ko yafashije FLN

Ku wa 14 Nzeli 2020 ari kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, yabajijwe niba yarafashije FLN, maze asubiza mu magambo ye ko yabikoze.

Ati “Yego FLN nayihaye amafaranga y’ama-euro ibihumbi 20.”

-  Yemera ko FLN yishe abantu

Bwa mbere agaragara mu rukiko, Rusesabagina yemereye urukiko ko azi neza ko FLN yishe abantu mu bitero bitandukanye yagiye igaba, gusa agashimangira ko nubwo byabaye, bitavuze ko ariwo murongo uyu mutwe wari ufite.

Ati “Iyo si yo misiyo twari twarahaye FLN. Kuba FLN yaragiye ikica abaturage, njye ku giti cyanjye nabisabiye imbabazi.”

Yongeye kubisubiramo ku wa 25 Nzeli ubwo yitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ati “Nk’uko nabivuze, FLN ntabwo twayikoze nk’umutwe w’iterabwoba ahubwo yari uburyo nk’impunzi ziri hanze, twashakaga kwereka Umuryango Mpuzamahanga na Leta y’u Rwanda ko hari impunzi zibagiranye, zateshejwe agaciro, ziba mu nkambi za Zambia, Malawi, ziri kuzerera hirya no hino, kugira ngo zitekerezweho (attirer l’attention)."

“Ntabwo umugambi wa FLN wari iterabwoba, ahubwo kwari ukureshya ngo imiryango mpuzamahanga imenye ko abo bose ari imbabare.”
Ibitero FLN yagabye ku butaka bw’u Rwanda mu bice bitandukanye by’igihugu byaguyemo abaturage b’inzirakarengane icyenda.

-  Yemera ko umugore we yoherereje Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara amafaranga

Rusesabagina ubwe yemereye urukiko ko umugore we witwa Mukangamije Tatiana, hari amafaranga yoherereje Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara. Uyu niwe wari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN ushamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD.

Gusa yavuze ko umugore we yari aturanye na nyina wa Sankara, bityo kuyamwoherereza byari mu rwego rwo gufasha umwana w’iwabo. Ati “Umugore wanjye yoherereje Sankara amafaranga afasha umwana w’iwabo.”

Aya mafaranga yahawe, Ubushinjacyaha bwerekanye ko yoherejwe hakoreshejwe amayeri ariko yari agamije gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.

-  Yemera ko yabaye Perezida wa PDR Ihumure

Rusesabagina ubwo yagaragaraga mu rukiko ku wa 14 Nzeli, yarubwiye ko yabaye Perezida wa PDR Ihumure tariki 15 Ukuboza 2012.

Ku wa 25 Nzeli yanemereye urukiko ko ishyaka rye ariryo ryashinze Radio Ubumwe ikorera kuri internet yumvikana mu mvugo n’amagambo biharabika Leta y’u Rwanda.

Uyikoraho witwa Esperance, Rusesabagina yemeye ko ari we wamuhembaga mu minsi ya mbere. Ati “Ni njye wamuhembye iminsi ya mbere.”

-  Yemera imikoranire na MRCD

Yasobanuye ko MRCD ari umuyoboro yasinyanye amasezerano nawo binyuze mu ishyaka rye rya PDR Ihumure. Ayo masezerano yari mu ngingo eshanu z’ingenzi zirimo ko bazagirana imikoranire mu bya gisirikare binyuze muri FLN.

Usibye imikoranire mu bya gisirikare, bemeranyije gufatanya mu bijyanye n’imari, ubukangurambaga na dipolomasi.

Ati “Ibyo bintu twabigabanye tukiri babiri ni ukuvuga CNRD na PDR Ihumure [...] icyo gihe twe twari twarafashe dipolomasi, twari tuyifitemo ubwigenge nka PDR. RRM umunsi yajemo, twayihaye itumanaho rya FLN ni yo mpamvu Callixte Nsabimana ariwe wabaye umuvugizi.”

MRCD yafatwaga nk’Impuzamashyaka ihuriyemo PDR Ihumure ya Rusesabagina, RRM ya Sankara, RDI Rwanda Nziza ya Faustin Twagiramungu na CNRD Ubwiyunge ya Lt Gen Irategeka Wilson.

Ku wa 23 Kamena 2021, mu rukiko hagarutswe ku nyandiko yerekana ko mu Ugushyingo 2016, Lt Gen Wilson Irategeka na Paul Rusesabagina batangije MRCD, bihaye intego yo kwegeranya ibikenewe byose kugira ngo batangaze ku mugaragaro ko bashinze MRCD ku wa 1 Nyakanga 2017. Intego yari iyo kuburizamo amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Rusesabagina ni we wari Perezida wa MRCD nk’uko byagenwaga n’amategeko yagengaga icyiswe "Collège des presidents", yarimo abayobozi b’amashyaka yihurije hamwe.

-  Yemera ko kavukire ye ari mu Rwanda

Paul Rusesabagina avuka kuri Rupfure Thomas na Nyirampara Keiza. Yaboneye izuba muri Selire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, ku wa 15 Kamena 1954.

Uyu mugabo wakoraga ubushabitsi mu by’amahoteli yashakanye na Mukangamije Tatiana. Umwirondoro we werekana ko yari atuye mu Bubiligi mu gace ka Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Bruxelles, ariko akagira ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi.

Ntahakana ko yavukiye mu Rwanda ariko avuga ko kuva yahava mu 1996, yahise aba nk’umuntu udafite igihugu.

Mu iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, Rusesabagina yagize ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu, kuko nabisubiyemo mu nzego zose aho nagiye mbazwa. Njyewe si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.’’

Ati “Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.’’

Yabivuze mu magambo kuko nta nzira yemewe yanyuzemo kugira ngo yikureho Ubunyarwanda. Kuba atarahakanye umwirondoro w’ababyeyi be bombi kandi bakaba ari Abanyarwanda bivuze ko afite ubwenegihugu bw’ifatizo ari bwo ’Nyarwanda’.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko butemeranya na Paul Rusesabagina uvuga ko ari Umubiligi ndetse butamureze bwibeshye kuko bwamureze nk’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa kabiri [bw’u Bubiligi].

-  Yemera ko yihitiyemo abavoka bamwunganira

Kuva mu maburanisha ya mbere ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, Rusesabagina Paul yaburanye yunganiwe na Me Rugaza David na Me Nyambo Emeline. Aba bombi yaje kubahindura ku bushake bwe, afata abandi bavoka yihitiyemo.

Ku wa 26 Gashyantare 2021, Rusesabagina yageze mu rukiko yunganiwe n’abanyamategeko babiri aribo Gatera Gashabana na Rudakemwa Félix.

Mu iburanisha rya mbere, Rusesabagina yavuze ko atunganiwe neza kuko yahawe abavoka batari abe. Yasabaga kwemererwa kuburanirwa n’abavoka b’abanyamahanga ariko urukiko rwerekana ko badafite uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga ku kijyanye n’imikoranire y’ibihugu.

Ubwo yari mu iburanisha ryo ku wa 12 Werurwe, yavuze ko abamwunganira ari we wabishakiye.

Ati “Nahisemo Me Gatera na Me Rudakemwa ariko nanahisemo n’abandi bavoka, sinumva impamvu ari njye wa mbere waburanirwa n’abavoka nagenewe. Ni cyo gisubizo nahawe.’’

Me Rudakemwa Félix wunganira Rusesabagina ntiyari yagaragaye mu iburanisha ryo ku wa 11 Werurwe 2021

-  Yemera ko aziranye na Bishop Niyomwungere wamushutse akamugeza i Kigali

Bishop Niyomwungere Constantin ufite Itorero Goshen Holy Church rifite amashami mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda n’u Burundi yari inshuti ya Rusesabagina ndetse ni we wamushutse amugeza i Kigali.

Ubwo yatangaga ubuhamya bwe yavuze ko yahuye na Rusesabagina mu 2017, bigizwemo uruhare n’inshuti ye.

Ati “Umunsi mpura na Paul [Rusesabagina], bwa mbere ni inshuti yaduhuje, yarampamagaye hanyuma turahura, ambwira impamvu itumye ampamagara ngo duhure, Paul afata ijambo ambwira ibibazo afite, asobanura umushinga we, ko ari Perezida wa MRCD, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse ko afite n’Umutwe w’Ingabo witwa FLN.”

Tariki 5 Werurwe 2021, Bishop Niyomwungere yavuze ko ari we wamwakiriye i Dubai avuye muri Amerika ku wa 26 Kanama 2021, akanamugeza i Kigali mu gihe undi yari azi ko yerekeje mu Burundi.

Rusesabagina yavuze ko uwo Bishop ari we wamushimuse ndetse ko hari urubanza yamurezemo i Bruxelles mu Bubiligi no mu Rukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu muri Arusha.

Ati “Umutangabuhamya ni we twavuganye, nkiri mu Bubiligi ariko ibyo yambwiraga byose byari ibinyoma yarambeshyaga. Umuntu ibyo yavuze byose niba yarakoranaga na RIB, njye mbwirwa n’iki ko atari umukozi wa RIB. Ubuhamya bw’uwo muntu, umugambanyi kuri njye, ni umufatanyacyaha.”

Bishop Niyomwungere yanzuye gufasha ubutabera gufata Rusesabagina nyuma yo kubona ubwicanyi abarwanyi be bakoreye abaturage b’inzirakarengane.

-  Yemera ko yafashwe yari agiye i Burundi

Mu mabazwa atandukanye, Rusesabagina yasobanuye ko yari agiye gusura amatorero ya Bishop Niyomwungere Constantin mu gihe uyu muvugabutumwa we avuga ko yashakaga guhura n’abagize FLN n’abayobozi b’u Burundi bagombaga kumufasha mu mugambi we.

Bishop Niyomwungere ati “Twumvikanye ko tuzahurira i Dubai, ansaba ko nzamuherekeza mu Burundi gusura abarwanyi be, akanabonana na bamwe mu bayobozi b’u Burundi.’’

Ibi binagaragarira mu mabaruwa yafashwe mu mashini ubwo Rusesabagina yasakwaga mu Bubiligi harimo ayo yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD amusaba ko babonana.

Bishop Niyomwungere yavuze ko ibyatangajwe na Rusesabagina ko yari agiye mu Burundi agiye gutanga ibiganiro mu matorero ye atari ukuri.

Yagize ati “Sinigeze mvugana na Paul Rusesabagina ku Mana. Ntayo yigeze ambwira. Nta kintu na kimwe twavuganye. Ku birebana no gusenga n’urusengero rwanjye, nta ho nigeze muha ubutumire ku birebana na filime ye [Hotel Rwanda] yasohoye. Sinamuhamagara kuko nari naramumenye, sinari kumuhamagara ngo aze yigishe ubwicanyi mu gihugu cy’u Burundi cyambyaye.’’

Rusesabagina ashinjwa ibyaha icyenda birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe; Kuba mu mutwe w’iterabwoba; Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba; Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba; Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba’ Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba; Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ku wa 12 Werurwe 2021 ni bwo Rusesabagina yavuze ko atazasubira mu rukiko avuga ko nta butabera yizeye mu rubanza we n’abandi 20 baburanishwamo mu Rukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi.

Rusesabagina ari mu maboko y'ubutabera nyuma yo kugera mu Rwanda ashutswe n'inshuti ye
Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda n'uwari inshuti ye, Bishop Niyomwungere Constantin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .